Kicukiro: Ihohoterwa rikorerwa abana riri mu byaha biri ku isonga

Yanditswe: 17-10-2014

Ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana ni bimwe mu byagaragaye cyane mu Karere ka Kicukiro , aho bivugwa ko mu kwezi kwa Nzeli, ibyaha bijyanye no gusambanya abana byagaragaye inshuro umunani.

Mu nama y’umutekano y’akarera ka Kicukiro yateranye kuri uyu wa 17 Ukwakira, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro, DPC Ndoli Fred yatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane kubasambanya ku ari kimwe mu byaha byagaragaye cyane mu karere ka Kicukiro, ndetse hakiyongeraho n’ibyabatekamutwe basigaye batelefona abana b’abakobwa barangije amashuri batagira akazi bakabarindagiza ngo bababoneye akazi , bikaba byabaviramo guhohoterwa.

Muri iyi nama kandi, Madamu Umuhire Christiane, umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana,yavuze ku ruhare rw’ababyeyi mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana aho yibanze cyane ku bana bajyanwa gucuruzwa mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo,akaba yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana bakumva ibibazo bafite .

Umuhire kandi yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi b’abagabo, abahamagarira gukoresha impano bafite y’ubuyobozi bw’umuryango mu kuganiriza abana bakamenya ibyo bakeneye kuko usanga abenshi bajya gucuruzwa babeshywe kubona ibirenze ibyo babonaga mu rugo.

Abana nabo kandi bakanguriwe kwiyakira no kutemera gushukishwa utuntu duto duto kuko ariho akenshi haturuka gufatwa ku ngufu ndetse hakaba n’abashukishwa amashuri n’akazi keza bakajya gucuruzwa mu mahanga bagerayo ntibabibone ahubwo bakisanga bari kwangirizwa ubuzima.

Umuhire kandi yavuze ku ngaruka zibasira abana bahuye n’ihohoterwa aho bamwe babaye inzererezi abandi bakishora mu biyobyabwenge kubera kubuzwa uburenganzira bw’abo bwo kwiga bitewe no kuvikira mu miryango mibi.

Ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana ni ikibazo kireba buri mu nyarwanda wese , buri muturage wese akaba yakaguriwe gutanga amakuru ku gihe, kuko harubwo uwo mwana uri guhohoterwa aba ataruwawe ariko ufite amakuru ko hari abashaka kumujyana mu mahanga cyangwa gushorwa mu zindi ngeso mbi. Aha Umuhire yavuze ko mu gihe ababyeyi bari mu kagoroba k’ababyeyi bakwiye kujya batanga amakuru babona aganisha ku ihohoterwa ry’abana ndetse bagafata ingamba zihamye zo kwita ku bana no gukumira amakimbirane mu miryango.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.