Imirimo udakwiye gukoresha umukozi wo mu rugo

Yanditswe: 23-10-2014

Abakozi bo mu rugo bakora imirimo itandukanye bitewe nuko gahunda z’urugo bakoramo zimeze, ariko hari imirimo imwe n’imwe usanga abakozi binubira gukora ndetse bakagaya abakoresha babo batinyuka kuyibakoresha.

Bamwe mu bakozi bo mu rugo twaganiriye, badutangarije ko akenshi batishimira gufurishwa amakariso n’indi myenda y’imbere y’abakoresha babo.

Umetesi Jeanine ni umukozi wa mu rugo yadutangarije ko yigeze gukora mu rugo ruri mu murenge wa Kacyiru, akora akazi ashinzwe neza ariko nkuko abivuga ngo yaje kuva muri urwo rugo abitewe nuko umukoresha we yamuhaga amakariso ye ngo ayamumesere.

Jeanine yagize ati: “ nakoze mu rugo rumwe muri Kacyiru, umugore nakoreraga akajya asiga amakariso ye n’amasutiye muri dushe, akantegeka kuza kubimumesera, maze kurambirwa bampembeye ukwezi kumwe mpita nigendera”

Kumesesha abakozi imyenda y’imbere ntibiboneka mu bafite ingo gusa kuko hari n’abasore bibana basigira abakozi amakariso yabo ngo bayabamesere.

Ndayisenga bakunze kwita Kadogo akorera abasore bibana akabamesera buri cyose ariko nkuko abivuga iyo bamuhaye amakariso cyangwa amashuka bararanyemo n’abakobwa, abimesa atabyishimiye kandi akumva abagaye, kuko kuri we ngo nubwo yazabona ubushobozi agatunga umukozi yumva atazamumesesha amakariso.

Nubwo guha amakariso n’indi myenda y’imbere umukozi ngo abimese bifatwa nk’umuco utari mwiza hari abandi bakoresha babwira abakozi babo ngo bajye babasasira uburiri, bikaba akenshi aribyo bikurura ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa b’abakozi bo mu rugo.

Umukobwa w’imyaka 23 utarashatse ko tuvuga izina rye amaze imyaka itanu akora akazi ko mu rugo. Muri 2012 yakoze mu rugo umugore waho amusaba kujya amusasira, umunsi umwe ari gusasa nkuko bisanzwe umugabo waho ava ku kazi asanga ari mu cyumba asasa amusaba ko baryamana yanze amukangisha ko aribuze kuvuga ko yamwibye amafaranga yari yasize mu cyumba, umukobwa akomeza guhakana nyirabuja aza kuhagera umugabo yumvise imodaka ahita amureka arasohoka.

Gukoresha abakozi imirimo nk’iyi bituma abakozi birirwa bavuga abakoresha babo mu bandi bakozi ndetse ugasanga bikwiye mu mudugudu, nyamara ibi byakagombye kwirindwa mbere buri wese akimesera imyenda y’imbere no kwikorera indi mirimo iba yihariye ku ibanga ry’urugo nko kumenya icyumba cy’umugore n’umugabo .

Gracieuse Uwadata

Forum posts

  • Ibyo nibyo rwose ariko ni gute wambwira ngo umukozi ntagusasire arukugirango atakugerera mu cyumba warangiza ukamusigira umwana. nicyi gifite agaciro cyane hagati yicyumba numwana umusigira

    Murakoze

    • Murakoze cyane ku kibazo mutubajije, birumvikana ko umwana ariwe ufite agaciro , gusa ntago twavuze agaciro k’ibyo bakora twavuze imirimo ibabangamira . Rero hari ibindi ugomba kureba: . icyumba ndetse n’imyambaro yimbere bifatwa nkaho ari ibintu personnel umwana si ko afatwa dore ko aba ari nako kazi wamuhaye nawe yasabye.
      rero kuba arera umwana akanamesa ibyo umwana ntibivuga ko n’imyambaro y’imbere y’ abamukoresha agomba kuyimesa. kubyo gusasa nabyo mu gihe byaba intandaro yo guhohoterwa yabyirinda nawe ukabimurinda, ndetse hari n’ibindi nko kumutuma n’ijoro cyane ahantu hatari umutekano ngo ni uko ari umukozi n’ibindi . Muri make rero si ikibazo cy’agaciro k;ibyo akora ni ikibazo cy’inshingano zihabwa n’izidahabwa abakozi. Erega no ku mwana hari ibyo utagakwiye guharira umukozi nko kumuha imiti, kumutoza ikinyabupfura, gusenga n’ibindi ....

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.