Uruhare rwa gahunda y’inshuti mu kwigira ku iterambere ry’umugore

Yanditswe: 22-10-2014

Gahunda nshya yiswe’Inshuti mu Kwigira “ izatangizwa ku mugaragaro Ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’umugore mu wo cyaro ku rwego rw’igihugu, ikaba yitezweho byinshi mu guteza imbere umugore wo mu cyaro.

Iyi gahunda yashyizweho n’Inama y’Igihugu y’abagore, nyuma yo gusanga ko mu myaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, abagore bari kwiyubaka ku buryo abafite icyo bamaze kugeraho bakeneye gufasha abandi kwiyubaka.

Nkuko Mukasine Béatrice, Prezidante w’Inama y’igihugu y’abagore yabisobanuye mu kiganiro n’abanyamakuru , abagore bazatorwamo abazafashwa bagomba kuba bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, bakaba bifuza ko byibura muri buri murenge haboneka abagore 10 bazitwa inshuti akaba aribo bazafashwa bagashakirwa inshuti zizajya zibafasha kwigira ku mudugudu batuyemo. Iyo nshuti mu kwigira ikaba ishobora kuba umugabo, umugore ndetse n’undi wese uzagira ubushake bwo gufasha abagore.

Kugirango hirindwe kubamo uburiganya ,Tusiyenge Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore yasobanuye ko hashyizweho komite izatora izo nshuti mu kwigira n’inshuti, buri wese akazabona uwe bakoresheje tombola.

Ku munsi nyirizina wo kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro tariki ya 25 Ukwakira, umunsi ubundi usanzwe wizihizwa kuya 15 Ukwakira mu Rwanda bakaba baarahujwe n’umuganda wa nyuma w’ukwezi, hazakorwa ibikorwa by’amaboko mu kwifatanya n’abaturage mu muganda, hanaremwerwe byibura abagore 10 muri buri murenge, abandi bazaba baratoranijwe bakazaremerwa tariki ya 25 Ugushyingo ubwo hazaba hatangizwa igikorwa cy’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse hanahembwe umugore umwe muri buri karere wakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Josephine Irene Uwamariya, umuyobozi wa ACTION AIDS mu rwego rw’igihugu wari witabiriye iyi inama nk’umufatanya bikorwa, yavuze ko uwo munsi atari uwo kwigira mu bigaragara gusa ko ahubwo abagore bagomba no kwigira mu rwego rw’imitekerereze aho yavuze ku bagore bamwe baba abo mu mujyi no mu byaro badasobanukiwe n’amategeko abarengera.

Kuba umunsi w’umugore wo mu cyaro wizihizwa, ntibikwiye guharirwa abo mu cyaro gusa kuko ushobora kuba ufite mwene wanyu cyangwa inshuti yawe yo mu cyaro ukaba wamufasha kwigira, usibye ko hari n’uduce tumwe na tumwe two mu mujyi tumeze nk’icyaro ku buryo imbogamizi umugore wo mu cyaro ahura nazo n’abo zibageraho.

Gracieuse Uwadata kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.