Crepe irimo imineke
Ibikoresho:
150g z’ifarini
Amagi 3
½ cya litiro y’amata
¼ cya litiro y’amazi
¼ cy’akayiko gato k’umunyu
50g z’amavuta (butter/beurre )
Imineke ihiye neza 2
Uko bikorwa:
Sukamo ifarini n’imineke mu isafuriya ,ongera mo wa munyu naya Butter,
Mena amagi uyakoroge nyuma uyasuke mu ifarini,
Vangira hamwe ifarini n’amagi.
Ongeramo amata y’akazuyazi ukomeze uvange,sukamo utuvuta duke,ukomeze uvange nyuma sukamo amazi kugirango byorohe, Komeza uvange kugeza ubonye binoze.
Camutsa ipanu, nimara gucamuka neza, ushyieho amavuta make cyane
Daha kuri ya mvange, maze usuke kuri ya panu ukwize mu mpande zose z’indiba y’ipanu kuburyo ikora ishusho y’uruziga.
Cungana na crepe kugeza itangiye guhindura ibara ikajya gusa n’umuhondo, uhite uyihindura weguza icyuma buhoro buhoro buri ruhande uruhindura nyuma y’iminota 2, kugirango idashirira.
Byakuwe kuri journaldesfemmes.com