Crepe irimo imineke

Yanditswe: 25-10-2014

Ibikoresho:
- 150g z’ifarini
- Amagi 3
- ½ cya litiro y’amata
- ¼ cya litiro y’amazi
- ¼ cy’akayiko gato k’umunyu
- 50g z’amavuta (butter/beurre )
- Imineke ihiye neza 2

Uko bikorwa:
- Sukamo ifarini n’imineke mu isafuriya ,ongera mo wa munyu naya Butter,
- Mena amagi uyakoroge nyuma uyasuke mu ifarini,
Vangira hamwe ifarini n’amagi.
- Ongeramo amata y’akazuyazi ukomeze uvange,sukamo utuvuta duke,ukomeze uvange nyuma sukamo amazi kugirango byorohe, Komeza uvange kugeza ubonye binoze.
- Camutsa ipanu, nimara gucamuka neza, ushyieho amavuta make cyane
- Daha kuri ya mvange, maze usuke kuri ya panu ukwize mu mpande zose z’indiba y’ipanu kuburyo ikora ishusho y’uruziga.
- Cungana na crepe kugeza itangiye guhindura ibara ikajya gusa n’umuhondo, uhite uyihindura weguza icyuma buhoro buhoro buri ruhande uruhindura nyuma y’iminota 2, kugirango idashirira.

Byakuwe kuri journaldesfemmes.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.