Uburyo bwiza bwo kwita ku ma dreads

Yanditswe: 30-10-2014

Ibisuko by’amadreads (Dreadlocks)ni bimwe mu bisuko bikunzwe kandi biramba kurusha ibindi, ariko bikaba nanone bisaba kubyitaho ku buryo hihorana umucyo n’isuku mu gihe cyose uzabimarana.

Dore uburyo bwiza wakoresha mu kwita kumadreads:

  • Ni byiza gusuka dreads mu misatsi ya naturel cyangwa waba ufite idefrije ukarindira hakazamo repousse: dread ziba nziza iyo uzisutse mu misatsi ikomeye kuko bituma zibyubuha kandi zigasa neza
  • Ukizisuka, tegereza hashire ukwezi mbere yo kuzimesamo. Iyo uzimeshemo mbere yaho zishobora guhambuka.
  • Mesamo ukoresheje shampoo: ni byiza gukoresha shampoo gusa kuko après shampoo yafata mu misatsi ntishiremo bikazakurura ibintu bisa n’umweru bikagaragara nk’umwanda.
  • Mu gihe ugiye kuryama razamo akantu gafashe neza:
  • Mu gihe ugiye gukoresha retouche ntusigemo amavuta
  • Sigamo amavuta yabugenewe: Bees wax niyo mavuta meza kuri dreads
  • Zimaze kumenyera ushobora kogamo buri munsi: nyuma y’amazi atatu usutse dread ushobora kujya woga mu mutwe buri munsi ntibigire icyo bitwara dreads zawe
  • Umwana usutse dread bamukorera retouche buri mezi atatu
  • Ku muntu ufite imisatsi y’irende asuka dread nto kuko iyo usutse ibinini imisatsi ishobora gusohoka
  • Mu gihe urambiwe dreads : si ngombwa ko uzikuraho kuko ushobora kuzisukiraho hejuru cyangwa plante.

Imirimbo washyira muri dreads :
• Ushobora gushyiramo amasaro( perles), amasimbi na bague z’imisatsi
• Gushyiramo ihina i
• ushobora gushyiramo Teinture : mu gihe washyizemo teinture biba byiza iyo uyishyize ku mpera za dread kugirango mu gihe uzayirambirwa uzakate dread ziriho teinture.

Inama zatanzwe na Ariane wo muri Maza salon Chez Josette

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.