Imyumvire y’abanyarwanda k’uburinganire

Yanditswe: 31-10-2014

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe igenzura n’ Iyubahirizwa ry’uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), basanze ko mu banyarwanda hakiri imyumvire mibi n’imyiza ku buringanire.

Muri ubwo bushakashatsi basanze ko 77% mu bagezweho basanze barumvise ho ubusobanuro n’amahame by’uburinganire haba mu bitangazamakuru, mu nama n’ahandi. Muri ubwo bushakashatsi kandi basanze ko 95,6% by’abanyarwanda bemeza ko abantu bakwiye gufatwa kimwe hatitawe ku gitsina cyabo.

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe bumva ko ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo butazabura kubaho bitewe n’uko imibiri yabo iremye.

66% by’abagore babajijwe bemera ko ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore bukwiye kubaho bitewe nuko n’ubundi baremwe ku buryo butandukanye, naho 66,9% by’abagabo babajijwe nabo bemeranya n’aba bagore.

Hagendewe ku bisubizo byatanzwe muri ubu bushakashatsi, 91% by’abantu babajijwe baba abagore n’abagabo bose bemeje ko hari uruhare buri muntu agira ku bukungu n’iterambere ry’urugo muri rusange.

Nubwo bimeze bityo hari abagitsimbaraye ku kuvuga ko nta mugabo ukwiye gukora imirimo yo mu rugo aho basanze 79,7% by’abagabo na 72,6% by’abagore bemeza ko nta mugabo ugomba gukora imirimo yo mu rugo.

88% kandi by’abantu babajijwe bemeje ko guha umwanya 30% abagore mu nzego zifata ibyemezo bikwiye ariko hari bamwe batemeranya no guha amahirwe umwana w’umukobwa ngo yige kurusha uko wayaha umuhungu kuko bavuga ko bimaze gusa n’ibishyira abakobwa imbere bakabasumbisha abahungu.

Umubare w’abatemeranya no guha amahirwe abakobwa kurusha abahungu mu mashuri basanze ari 35,3 % by’abagabo na 24% by’abagore.

Ubwo GMO yakoraga ubu bushakashatsi, basanze ko hari abandi bantu bagifite imyumvire ishyigikira ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho 35,39% by’abasubije basanze bemeza ko umugore agomba guhanwa iyo hari inshingano atubahirije yagombaga gukora.

Hari bantu bagifite imyumvire ko umugore atagomba kuvuga ko akorerwa ihohoterwa kuko bihungabanya ubusugire bw’urugo. Ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga basanze ko 46,62 % by’abasubije bemeranijwe n’abahishira ihohoterwa.

Nubwo muri ubu bushakashatsi babonye ko mu banyarwanda hari imyumvire mibi n’imyiza ku buringanire bw’umugore n’umugabo, haracyakenewe andi masomo asobanurira abanyarwanda byimbitse ku buringanire.

Byakuwe muri raporo y’umwaka 2012-2013 ya GMO

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.