Uko wategura umwana ugiye gutangira ishuri

Yanditswe: 31-10-2014

Amashuri ahenshi atangira mu kwa mbere cyangwa mu kwa cyenda. Usanga muri iki gihe ababyeyi bafite abana bato bagomba gutangiza ishuri bwa mbere cyangwa se abo bashaka guhindurira ibigo batangiye kwandikisha abana.Uyu munsi twabateguriye ibintu byabafasha kumenyereza umwana ishuri bitamugoye.

Ibi ni bimwe mu byo wakora uri kumutegura:

1. Ni byiza ko nk’amezi abiri cyangwa atatu mbere yuko umwana atangira ishuri, umubyeyi atangura kumuganiriza ibyerekeranye n’ishuri azajyaho. Ukamubwira ibyiza azahasanga ariko utamubeshya kuko iyo umubeshye yahagera akabibura bituma yanga ishuri.

2. Ni byiza ko ubwira umwana akamaro ishuri rimufitiye, uburyo azamenyana n’abana benshi bagahinduka inshuti ze. umubwire ukuntu nk’ababyeyi muzishimira cyane ubumenyi bwe. Umubwire kandi iminsi azajya ajya ku ishuri, amasaha azajya amarayo, umuhumurize ku mpinduka azagira. Ugerageze kumubwira mu mvugo asubanukiwe

3.Ni byiza kumwigisha isuku kuko ku ishuri baba ari benshi ntibyoroshye ko akurikiranwa neza nko mu rugo. umwigishe uko bihanagura no gukaraba bavuye kuri toilette, ko azajya abwira mwarimu ko agiye gukora pipi, kumugurira imyenda yoroshye kuvanamo (ifite elastique aho kumwambika ibisarubeti, imikandara), kumushakira inkweto zidafite imishumi ( lacets)...

4.Ni byiza nanone gutangira kumwigisha ko gutsindwa mu mikino bibaho, kumenyera kufatanya n’abandi ibikinisho. Muri make umubwire ko atari we wenyine uri" centre ya attention" nkuko biba bimeze mu rugo. Ikindi uzamusobanurira ni ukumwigisha kubana n’abandi...( kutarwana, gusuhuzanya,..)

5.Ni byiza ko umujyana agasura ishuri azigaho nta bandi banyeshuri bahari. akahamenya,akiga imimerere yaho yisanzuye.byashoboka mukareba abayobozi, umwarimu uzamwigisha niba wabasha kumumenya, kugira ngo umwana bimujyemo hakiri kare kandi yumve ko ari ibisanzwe.

6.Ni byiza na none ko umwana atangira kumenyerezwa gahunda azajya agenderaho atangiye ishuri byibura nk’ibyumweru bibiri mbere. Amasaha yo kuryama atuma abyuka mutiriwe mumubyutsa, gahunda y’umunsi, igihe cyo gukaraba, ibyo afata, niba aryama nyuma ya saa sita, igihe cyo kubyuka,...

7.Ni byiza na none ko utekereza ibikoresho bye byo ku ishuri, kubyandikaho izina ngo bidatakara, byaba byiza uguze ibifite amabara umwana akunda bimufasha kumenya ibikoresho bye atibeshye.

Bishobotse washaka umwanya kugira ngo iminsi ya mbere ube umufitiye umwanya uhagije, umumare impungenge yagira. Byaba byiza na none niba ari ubwa mbere agiye ku ishuri, mu ntangiriro akajya amara umwanya uringaniye ku ishuri. Urugero agataha saa sita atari busubireyo.

Diane M. TEL:0788818980 email: dianessa5@yahoo.fr

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.