Miliyoni 140 z’abagore ku isi babana n’ingaruka zo gukatwa ibice by’imyanya ndagagitsina

Yanditswe: 03-11-2014

Umuco wo gusiramura abagore hakatwa ibice bimwe mu bigize imyanya ndangagitsina yabo, bituma bagerwaho n’ingaruka zitandukanye kugeza aho uwabikorewe ashobora no gupfa.

Iki gikorwa cyo gusiramura abagore gitandukanye no gusiramurwa tumunyereye ku bagabo kuko byo biba ari ugukuraho agahu k’inyuma kitwa prepis, mu gihe ku bagore n’abana b’abakobwa bakatwa igice cy’igitsina cyitwa clitoris.

Gukuraho clitoris y’abagore ni umuco ukunzwe gukorwa cyane mu byaro byo muri Afrika y’iburasirazuba n’iyi burengerazuba. Nkuko tubikesha medicalnewstoday.com, Somalia niyo iza ku mwanya wa mbere aho 98% by’abagore n’abakobwa baba barakorewe icyo bita female genital mutilation mu rurimi rw’icyongereza, muri Guinea bakaba bagera kuri 96%, Djibouti 93%, mu gihe muri Egypt ari 91% naho muri Eritrea bakaba bakabakaba 89%.

Gusiramurwa ku bagore akenshi bikorwa ku nyungu z’abagabo kuko iyo umugore akuweho clitoris bituma atagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, abagabo rero bakaba bashyigikira uwo muco kugirango abagore babo batazabaca inyuma.

Nyamara nubwo uwo muco ugikorwa mu bihugu bimwe na bimwe kuri ubu urikwamaganwa kuko basanze abagore barenga miliyoni 140 babana n’ingaruka zo gukatwa imwe mu mwanya ndagatsina. Bamwe muri abo bagore bahorana ububabare, hari n’abarwaye indwara yo kujojoba ( fistula), abandi barangiritse mu mitekerereze naho abandi bahorana ubwihebe kuko baba barabikorewe bakiri bato kandi ibyo bice bikaba bitasubiraho.

Izindi ngaruka zigera ku bana b’abakobwa mu gihe bari gukebwaho clitoris, twavuga nko kuva amaraso menshi ashobora kubageza ku rupfu, ububare bukabije kuko nta kinya kiba cyakoreshejwe, indwara z’uruhago kuko baba batinya kubabara basohora inkari n’izindi ndwara zikomoka ku gukoresha ibyuma bidasukukuye.

Bamwe mu bana b’abakobwa bakuweho clitoris iyo bakuze usanga babyara bibagoye ndetse abenshi bakagira ububabare bukabije mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye.

Mu rwego rwo guhashya iri hohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa, itsinda ry’abanyamerika rishinzwe kurinda no gutabara abagore ku ihohoterwa ribakorerwa(Gender based violence Emergency Response and Protection Initiative GBV/ERPI), muri Mata uyu mwaka ryatangaje ko rifite intego yo gukuraho burundu ikatwa ry’imyanya ndangagitsina ku bagore n’abana b’abakobwa, gushyingirwa ku gahato no gufatwa ku ngufu.

Iri tsinda kandi rivuga ko hakenewe imbaraga za buri wese mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Sources: medicalnewstoday.com na africanwomen.org

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.