-
Tentire zigezweho ziberana n’umusatsi muke
Muri iyi minsi usanga abakobwa n’abadamu bakunda guhindura amabara y’imisatsi yabo,bakayshiramo tentire bashaka bitewe n’ibara bifuza,ninayo mpamvu twahisemo kubereka amabara aberana n’imisatsi mikeya ku mutwe cyane cyane ku musatsi uri utadefirije. Mu musatsi mukeya wa naturel utadefirije,ushobora gushyiramo tentire ya shokola,kandi ugashyira mu musatsi wose kuburyo nta na muke usigara. Iyo ufite agasatsi gakeya kandi ka naturel,ushobora gushyiramo tentire ya kaki,kuburyo wose uwuhindura (...)
-
Uko wakwita kumusatsi udakura
Hari ubwo umuntu aba afite umusatsi ariko ugasanga utajya ukura ngo uve aho uri,kandi ugahora ucikagurika bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kutawitaho uko bikwiye kugira ngo ukure neza, ariko hari uburyo wawitaho ugakura kandi mu gihe gito. 1.Iyo ushaka ko umusatsi wawe ukura,wirinda kuwudefiriza kenshi ahubwo ukajya uwusuka kandi ukibuka gusuka ibisuko binini kuko nibyo bidaca umusatsi. 2. Ikindi gifasha umusatsi gukura neza nukuwumesamo,maze ukawumutsa ukoresheje cya cyuma cyagenewe (...)
-
Uko ugomba kumesa mu bisuko bya deredi
Kugirira isuku ibisuko bya deredi bitandukanye n’uko wayikorera ibindi kuko byo biba bizamara igihe kinini kirenze ibindi byose wasuka,niyo mpamvu hari amabwiriza agena uburyo bwo kubimesamo no kubisigamo kuko iyo ubikoze nabi zirangirika zigasa nabi cyangwa zikanuka ndetse zikanasaza vuba cyane. Ugomba kumenya ko utagiomba kumesa muri deredi mbere y’uko zimara ibyumweru bibiri uzisutse,ahubwo biba byiza iyo uziretse uko bazigufungiye uzisuka kugeza ugiye kuzifurishamo bwa mbere,nyuma (...)
-
Uko wasuka ibituta byo kujyana ahantu
Ubusanzwe gusuka ibituta by’umusatsi usanga bikunda gusukwa n’umuntu ufite umusatsi mwinshi,akawusuka agiye kuryama kugira ngo utazamurushya kuwusokoza mu gitondo,ariko burya ahari ibituta byiza wasuka ukabijyana ahantu ndetse ukaba wanabimarana umunsi urenze umwe ku mutwe. Iyo ugiye gusuka ibituta,waba ubyisukira cyangwa ari undi ugiye kugusuka ugerageza uburyo bwose utandukanya umusatsi wawe kandi ufata ungana maze ukawubohamo ibituta binini cyangwa bitoya. 1. Uburyo bwa mbere bwo (...)
-
Insokozo za plante zigezweho zibera bafite mu maso harehare
Muri iyi minsi usanga abakobw benshi n’abagore bakunda gushyiraho ubwoko bw’amapurante atandukanye ariko umubare minini ugasnga bashyiraho human hair kandi bakagira uburyo bazisokoresha ariko hari uburyo bwo kuzisokoza ku bantu bafite mu maso harehare bikaba bibabereye kurenza ko byasokozwa n’ufite mu maso hagufi. Usanga abenshi basokoresha coupe chinoise,ikatiye hejuru y’amaso ubundi ku ruhande hakaba ari harehare,plante ikaba imanuka ku matama kandi itarenga ku ijosi ngo igere ku (...)
-
Uko wakwita ku musatsi wa naturel w’amarende
Hari uburyo bwiza bwo kwita ku musatsi w’amarende ukawurinda gukikagurika ndetse ugakura mu gihe gito cyane kandi ukarambuka ukaba muremure kandi ugahora uhehereye nta bindi uwushyizemo,kabone nubwo waba warakunaniye ukurushya kuwusokoza. 1.iyo wameshe mu musatsi wa naturel kandi w’amarende ugerageza uburyo uwumutsa neza amazi agashiramo kandi ukawusigamo wamaze kuwumutsa.ushobora gukoresha nibura iminota iri hagati ya 30 na 40 uwumukisha ibyuma byagenewe kumutsa umusatsi. 2. umusatsi (...)
-
Shinyo zigezweho zo gusokoresha mu birori
Muri iyi minsi gusokoresha shinyo bigezweho cyane ku bakobwa n’abadamu b’abasirimu cyane cyane iyo batashye ubukwe cyangwa bagiye mu bindi birori byiyubashye,ariko ugasanga hari uburyo bwihariye basokozamo,kandi uwasokoje bumwe muri bwo akaba aberewe cyane. Hari shinyo nini y’imisatsi myinshi bafungira inyuma ariko ikaba ifata igice kinini cy’umutwe w’inyuma ariko ikaba itabyimbye cyane ku mutwe ahubwo isa n’iryame,kandi ikaba ihambirije undi musatsi uboshye nk’ikiziriko. Hari indi shinyo (...)
-
Ibisuko by’amarasita magufi by’amabara bigezweho
Hari ibisuko bimaze iminsi bigezweho cyane ku bakobwa bazi kugendana n’ibigezweho,ibyo bisuko bikaba ari amarasita magufi agera munsi y’amatwi kandi akaba ari inyabutatu,ndetse afite amabara atandukanye,maze uwisukisha agahitamo iryo ashaka. Hari ibisuko biba ari bigufi kandi ari inyabutatu kandi bikaba biringaniye atari binini cyane kandi atari na dutoya,maze bikaba bijya gusa n’imvi z’umusatsi. Hari kandi ibindi bisuko nabyo biba bimeze nk’ibi byo hejuru ariko byo bikaba bifite ibara rya (...)
-
Uburyo bwo kwita ku musatsi mu gihe cy’imvura.
Iyo igihe cy’imvura kigeze,umukobwa cyangwa umudamu ufite umusatsi mwinshi udefirije,aba agomba gukora ibishoboka byose akawurinda kuko muri iki gihe umusatsi utawitayeho urangirika bikomeye ku buryo uwubura uwureba. 1. Kwirinda kunyagiza umusatsi nicyo gishobora kuwurinda kwangirika,harimo no gucikagurika 2. Iyo uhuye n’ikibazo cyo kunyagirwa,ugomba kwirinda kuwusokoza ugitose,ahubwo urawureka ukumuka cyangwa ugakoresha uburyo bwo kuwumutsa. 3. Iyo umusatsi wanyagiwe kandi utari (...)
-
Plante ndende za Human Hair na tentire bijyanye
Muri iyi minsi abakobwa n’abadamu usanga baharaye gushyiraho imisatsi ya plante ndende zizwi ku izina rya Human Hair,maze bagashyiraho tentire z’amabara atandukanye agezweho bitewe n’uko umuntu asa,yaba ari inzobe cyangwa yirabura. Umukobwa cyangwa umudamu w’inzobe ashobora gushyiraho plante ifite tentire ya kaki ijya gusa n’umuhondo kuburyo ubona umusatsi usa n’inzobe y’umuntu. Umukobwa wirabura kandi ashobora gushyiraho plante ndende ya human hair ikora mu bitugu y’umukara maze ahagana (...)
-
Uko wasokoza imisatsi ya naturel mu bukwe
Hari insokozo z’imisatsi ya naturel itadefirije wasokoza uri umugeni cyangwa wambariye umugeni,yaba myinshi cyangwa mikeya ku mutwe kandi ukabona izo nsokozo ari nziza zibereye uwazisokoje bitewe n’umusatsi afite uko ungana. Iyo ufite umusatsi mwinshi ku mutwe,wasokoza afro ibyimbye umutwe wose cyangwa isa n’igaruka imbere,maze ugashyiramo tentire. Hari kandi gusokoresha umusatsi wawe ugasa n’ukasemo ibice bibiri,imbere n’inyuma bagasa n’abawuboha kuburyo ugira ngo ni nk’ibituta (...)
-
Ibisuko biryamye bya shinyo bigezweho
Uko iminsi ishira usanga abakobwa n’abadamu bagenda bahinduraranya moderi z’ibisuko umunsi ku wundi,ariko ibikunda guhindagurika ni ibisuko biba biryamye ku mutwe ari nayo mpamvu ubu noneho hadutse ibisuko gusuka shinyo zihariye kandi ibyo bisuko bikaba aribyo bigaragara nk’ibigezweho muri iyi minsi. Hari ibisuko bya shinyo biba biryamue ku mutwe ariko bikaba bitandukanye cyane kuburyo hagati y’igisuko n’ikindi hasigaramo umwanya kuburyo wabibara,maze bakabifungirira ahaana hejuru,ubundi (...)
-
Uko warinda umusatsi mwinshi wa naturel gucika
Iyo umuntu afite umusatsi mwinshi kandi muremure wa naturel aba agomba kuwufata neza akawurinda gucikagurika kuko iyo utawitayeho usanga waracitse ndetse ugasanga ugorana kuwusokoza,ariko hari uburyo bworoshye wawitaho uwurinda ikintu cyose cyatuma ucika. Uburyo bwo kurinda umusatsi gucikagurika 1. Kwirinda gusokoza umusatsi utose kuko birawuca ugasanga wasigaye mu gisokozo 2. Kuryama uwusutse ibituta binini ,kugirango utaza gusobana,maze wawusokoza ugacikagurika 3. Kwibuka kushyira (...)
-
Menya uko wagirira isuku imisatsi ya perike’’perruque’’
Abantu benshi usanga bakunda kwambara imisatsi y’imikorano iba imeze nk’ingofero bita ‘’perruque’’,ariko bakaba batazi uburyo bwo kuyigirirra isuku cyangwa kuyisokoza,ugasanga yaracuye,ipfukagurika cyangwa ihumura nabi,kandi igomba kwitabwaho nk’uko imisatsi isanzwe cyangwa ibisuko byitabwaho. Dore uko wayigirira isuku igahorana umucyo 1. Mbere y’uko umesa perike,ugomba kubanza ukavanamo umukungugu wose ukoresheje uburoso,usa n’uyisokoza,uyisambaguza. 2. Iyo ugiye kuyimesa kandi ukoresha amazi (...)
-
Uburyo bwo gutunganya ibisuko bya deredi
Iyo umuntu asutse ibisuko bya deredi "dread lock", aba agomba kubyitaho by’umwihariko bitandukanye n’uko ayaba asutse ibindi kuko biba ari ibisuko bigomba kumara igihe kandi unashaka ko bikuza umusatsi,niyo mpamvu ubifite aba agomaba kubigirira isuku ihagije. 1.kumesamo : kumesa mu bisuko bya deredi cyangwa kubihanaguramo,bituma bisa neza,bikagira impumuro nziza kandi bigakura vuba ari nako bikuza umusatsi.ugomba kubimesamo nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa 2 ukimara gusuka kandi ukamesamo buri (...)
-
Uko wakoresha mayonnaise wita ku musatsi
Hari uburyo ushobora kwikorera vitamin z’umusatsi wawe ukaba mwiza kurusha uko wari usanzwe, ukoresheje mayonnaise nkeya. Kugira ngo mayonnaise ikore umurimo wayo wo gutuma umusatsi ugaragara neza hari ibikenerwa : Igi 1 ribisi Umuhondo w’igi Ikiyiko 1 cy’umutobe w’indimu ½ cy’ikirahuri cy’amavuta ya elayo Ikiyiko 1 kinini cya mayonnaise Uko bikoreshwa Ubanza ugafata umuhondo w’igi ugasiga mu musatsi wose ,nyuma ugashyiramo indimu,ukajya utonyangirizamo n’amavuta ya elayo make (...)
-
Insokozo z’umusatsi wa naturel ku mutwe muto
Ubusanzwe habaho insokozo nyinshi z’umusatsi wa naturel, waba mwinshi cyangwa mukeya,ariko by’umwihariko hari insokozo zibera umuntu wateretse naturel kandi afite umutwe muto,ukabona aribyo bijyanye nawo. Umuntu ufite naturel nyinshi yasokoza Afro ibyimbye cyane ku mutwe,maze agashyira imibano ku ruhande kugira ngo imisatsi itaza mu maso cyane. Ubaye ufite umusatsi uringaniye,utari mwinshi cyane,nabwo ushobora gusokoza imiheha kuko nayo igaragara neza ku muntu ufite umutwe mutoya kandi (...)
-
Coupe zigezweho n’uburyo bwo kuzisokoresha
Muri iyi minsi usanga abakobwa n’abagore baharaye kwiyogoshesha umusatsi bagasigatana mukeya, bagakora ibyitwa ‘’coupe’’ cyane cyane izwi ku izina rya Rihanna,maze bagahitamo gusokoza insokozo bifuza bakurikije uko imisatsi imeze. Bamwe usanga barogoshe umusatsi wabo,maze bagasigazaho mukeya,mu kuwusokoza bakawuryamisha ku mutwe wose,cyakora bagasatura ahagana hejuru y’umusaya ku buryo bigaragara ko ari coupe kuko ahagana hasi ku gice cy’inyuma ho umusatsi uba usa naho ntawuhari. Abandi (...)
-
Uko wakoresha ibumba wita ku musatsi
Ibumba ry’umwimerere ni ingenzi cyane mu gufasha umusatsi w’umuntu kuba mwiza,kuwukomeza no kuwuvura imvuvu kandi ibumba niryo ryonyine ribasha kumara umwanda wose mu musatsi kurenza andi masabuni akoreshwa mu koga mu musatsi. Imimaro y’ibumba mu musatsi : Gukomeza umusatsi,rikawurinda gucikagurika Kuvura imvuvu n’izindi ndwara zibasira umusatsi Koza umwanda wose mu musatsi Koroshya umusatsi ukomeye,ukagaragara nk’uhehereye Kubyibushya umusatsi unanutse Uko ibumba rikoreshwa mu musatsi Vanga (...)
-
Ibisuko by’abantu bafite umutwe muto
Hari ibisuko umuntu ufite umutwe ugaragara ko ari muto cyane ataba akwiye gusuka kuko akenshi usanga bitamubereye cyane cyane ibiryamye ku mutwe cyane ,nyamara hari amoko y’ibisuko byinshi bitagaragagaza ubuto bw’umutwe mu gihe ari muto cyane. Umuntu ufite umutwe muto cyane aba agomba gusuka ibisuko bisa n’ibibyimbye ku mutwe aribyo nkibi bikurikira. Ushobora gusuka amarasita mato y’inyabubiri cyangwa inyabitatu maze bakayafunga boucles,agasa n’abyimbye ku mutwe.Ibi bisuko bimeze gutya (...)