-
Ibyo wakora mbere yo gusiga verni
Gusiga verni si ibintu byo guhubukirwa ahubwo ni ibintu bikorwa n’ababizi kandi babisobanukiwe. Mbere ya byose ugomba kubanza koga intoki cyangwa ibirenge.Ugommba kandi gufata agapamba kariho alcool ukumutsa inzara umaze koza kugira ngo wirinde ubukonje bwazagutuma verni idafata neza. Ubukonje bwa verni ni ngombwa kugira ngo ize gufata neza .Uko verni igenda isaza itangira komoka no gusa nabi,icyo gihe hari imiti yabugenewe(dissolvant) wajojoberezaho bikavaho neza inzara zitangiritse. (...)
-
Ibyatuma rouge à lèvre (lipstick) itinda ku munwa
Kugirango rouges à lèvres (lipstick) ifate ku munwa igihe kinini,hari uburyo bubiri wakoresha ; Icya mbere ni ugufata akaroso gato k’abana,agasukari gake n’amavuta ya coconut, ukabikubisha k’umunwa kugirango umubiri ushaje uveho, ku ruhande ugasigaho Vaseline yo kurinda uwo mubiri mbere yo kuhakubisha ubwo buroso . icya kabiri,umaze kwisiga rouge a levres yawe,kugirango igarargare neza cg udakunda ko isa nkitose ,ufata agaserviette ukagashyira ku munwa ugacishaho poudre,ihita isa nkiyumutse (...)
-
Ibikoresho byagufasha kugira inzara z’umweru
Hari igihe umuntu abona inzara zigenda zahindura ibara zisa n’izijimye. Ibyo biterwa n’ibintu byinshi harimo gkoresha verni mu buryo budakwiriye, kunywa inzoga, kudakaraba neza inzara uvuye muri piscine n’ibindi. ibi rero ni bimwe byagufasha kuzikesha : Gukoresha igitunguru : Mu gihe uri mu cyikoni umaze gukata igitunguru ushobora kucyifashisha ukagisiga ku nzara,bituma inzara zereruka kurushaho kandi bikarwanya bacteries zose zatera ikibazo, Olive oil : Burya ushobora gufata amavuta ya (...)
-
Uko Ibirungo (make up) byatangiye gukoreshwa
Ijambo cosimetike (cosmetics) ryaturetse ku ijambo ry’ikigereki “kosmetikos” bivuga kumenya kwitaka. Ibirungo byatangiye gukoreshwa kera ,mu buryo bwo kugaragaza imyemerere, aha turavuga nk’igihe amabara yakoreshwaga mu mihango y’amadini. Nyamara siko byakomeje kuko uko imyaka igenda uburyo abantu bisiga ibirungo (make up) n’impamvu ituma bisiga byagiye bihinduka. Kwisiga ibirungo (make up) byahere kera muri Egiputa (Egypt) imyaka ibihumbi icumi imbere yo kuza kwa Yesu aho abagore ndetse (...)
-
Iminsi ibikoresho bya maquillage(make up) bigomba kumara
Ibikoresho bikoreshwa mu gukora maquillage bigira igihe bigomba gukoreshwa hanyuma bigasimbuzwa ibindi hatitawe ku kureba ko byashize. Twatoranyije bimwe mu bikunze gukoreshwa bikaba bigira igihe bigomba kumara bikoreshwa iyo byamaze gufungurwa n’ubwo itariki yanditse inyuma y’igihe bizapfira yaba itaragera. rouge à lèvres cyangwa Lipstick igomba gukoreshwa hagati y’amezi 12 kugeza 18 guhera igihe ifunguriwe Mascara igomba gukoreshwa hagati y’amezi 3 na 4 ifunguwe , fond de teint ya (...)
-
Uko wakuraho Iminkanyari ukoresheje igi
Umweru w’igi ni ikiribwa gikungahaye mu gukomeza umubiri cyangwa se (proteine) kizwiho kuba gikoreshwa mu kurwanya iminkanyari. Ibikenerwa : 1. Igi 2. 1cl yamavuta y’ubuto 3. Igice cy’indimu Ibikoresho : 1. Icupa 2. umutozo Uko wabigenza : 1. Mena igi ribisi utandukanye umweru w’igi n’umuhondo waryo 2. Umuhondo wushyire ku ruhande(ntuwujugunye ushobora kuwukoresha mubindi uributegure) 3. Kubita umweru kuburyo uhinduka 4. Ongeramo amavuta y’ubuto (...)
-
Uko waha itoto uruhu rwo mu maso ukoresheje ubuki
Ubu ni bumwe mu buryo wakoresha mu gihe ufite uruhu rwumagaye mu maso kugirango rusubirane itoto yarwo. Muri ubu buryo ukoresha ubuki n’isukari, ibikoresho dusanzwe dukoresha mu buzima bwa buri munsi. Uko bikorwa : fata akayiko gato k’ ubuki n’ akandi k’ isukari ubivange, karaba mu maso , Utihanaguye uhite ubyisiga mu maso hagitose, sa nk’ukora massage unogereza neza ku ruhu rwo mu maso. Ubirekereho iminota 5 nyuma y iminota 5 karaba n’ amazi y’ akazuyazi ihanagure usige amavuta (...)