-
Umwanditsi Chimamanda Adichie
Chimamanda Ngozi Adichie yavutse mu 1977, akomoka mu gihugu cya Nijeriya, ni umwana wa gatanu mu bana batandatu. Yize amashuri ye yisumbuye muri Nijeriya, kaminuza yayitangiye mu ishami ry’ubuvuzi ariko arahindura akomereza muri Amerika mu ishami ry’itumanaho na political science. Masters ye yayikoze mu bijyanye no kwandika. Amaze kwandika inyandiko nyinshi zirimo, inkuru ndende, inkuru ngufi ndetse n’ibitabo. Igitabo cye cya mbere yacyise Purple Hibiscus, kikaba cyarabonye ibihembo (...)
-
Uko gahunda ya ECD ifasha abana bazahajwe n’imirire mibi
Mu Rwanda kimwe no mubindi bihugu ku isi hagenda hagaragara ibibazo by’abana bagira indwara zituruka Ku mwanda ndetse n’imirire mibi, ibi ahanini biterwa n’ubumenyi bucye bw’ababyeyi mu gutegura amafunguro y’abana, undi mubare munini w’ababyeyi ukabiterwa no kubura ubushobozi buhagije bwo gutunga imiryango yabo, twavuga nko kubababonera ibyo kurya bihagije kandi bikungahaye Ku ntungamubiri umwana akenera kugira ngo akure neza ndetse n’ibikoresho by’isuku ikwiriye umuryango, ibi byose iyo bigeze (...)
-
Umwana w’imyaka 11 uzakirwa na Perezida Kagame ni muntu ki ?
Wendy Waeni ni umwana w’umukobwa wujuje vuba imyaka 11 akaba agiye kuzakirwa na Prezida wa Repubulika Paul Kagame mu bihe biri imbere nkuko yabimusezeranije ko azamutumira mu Rwanda abinyujije ku rubuga rwa Twitter. Uyu mwana w’umukobwa umaze kubaka izina afite byinshi byiza wamwigiraho nubwo ari umwana muto. Yatangiye gukora imyitozo ngororamubiri ku myaka 4 gusa Wendy ni umwana wavukiye mu gace kitwa Huruma muri Kenya akaba yaravukiye mu muryango woroheje.Wendy avuga ko icyamuteye (...)
-
Menya abagore 2 bari mu bahataniraga gusimbura Dlamini Zuma
Mu nama ya 27 y’umuryango w’ubumwe bwa Afrika iherutse kubera mu Rwanda, mu by’ingenzi byari biteganjwemo harimo amatora ya Perezida wa komosiyo y’ubumwe bwa Afrika wari kuzasimbura. Nkosazana Dlamini Zuma. Ariko abakandida bose baje kubura amajwi yasabwaga, amatora arasubikwa. Mu bakandida batatu bahataniraga uwo mwanya harimo abagore 2 tugiye kuvuga bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze ubuzima bwabo. Abo bagore ni Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe, wigeze kuba visi prezida wa Uganda (...)
-
Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza
Kuva tariki ya 13 Nyakanga, 2016 hemejwe ko Theresa May ariwe uhita usimbura David Cameron ku mwanya w’ubuminisitiri bw’intebe mu Bwongereza ndetse akaba ari nawe wahise uba umuyobozi wa Conservative Party. May yavutse tariki ya 1 Ukwakira, 1956 akaba yarakuriye mu Bwongereza mu gace kitwa Oxfordshire. Kuva mu 1997 May yabaye umudepide ndetse aza no kwinjira muri guverinoma agakoramo imirimo itandukanye kugeza aho abereye minisitiri w’Intebe. Naho mbere yaho kuva mu 1977 kugeza mu 1983, (...)
-
Umuperezida w’umugore Afrika isigaranye yageze mu Rwanda
Kuri uyu wa gatanu mu gitondo nibwo Ellen Johnson Sirleaf, Perezida umwe rukumbi w’umugore Afrika igira yageze mu Rwanda, aho yaje kwifatanya n’abandi ba perezida ba Afika mu nama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika. Ellen Johnson Sirleaf prezida wa Liberia akaba anafite igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, niwe mugore wa mbere wabaye prezida ku mugabane w’Afrika nyuma yo gutsinda amatora yo muri 2005, agatangira akazi kuri 16 mutarama 2006 ndetse akongera no gutorwa muri 2011. Ellen yabaye (...)
-
Abagore 2 bahatanira kuba ministiri w’intebe w’Ubwongereza
Theresa May na Andrea Leadsom ni abagore babiri bari guhatanira kuzasimbura David Cameron bikaba bivuze ko uko amatora azagenda kose, ubwongereza bugiye kongera kuyoborwa na ministri w’intebe w’umugore kuko nta mukandida w’umugabo uhari. Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Nyakanga nibwo aba bagore babiri aribo bemejwe ko aribo hazavamo umwe uzaba minisitiri w’intebe, mu gihe iki gihugu cyari cyikibazwaho byinshi ku gusohoka kwacyo mu muryango w’ubumwe bw’Iburayi. Theresa May yatowe n’abadepite 199 (...)
-
Girubuntu, yegukanye shampiyona mu magare
Muri shampiona y’igihugu y’umukino w’amagare yakinwe kuri iki cyumweru, Girubuntu Jeanne d’Arc niwe wegukanye umwanya wa mbere mu rugendo rwavaga Muhanga rwerekeza i Huye. Ryali isiganwa ryaranzwe no guhangana cyane ku makipe ya Benedicton Club y’i Rubavu na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, kuko nibo basaga n’abafitemo umubare w’abakobwa bahangana cyane, nk’uko bisanzwe bimeze kuri basaza babo. Ni isiganwa ryatangiriye mu karere ka Muhanga, saa tatu za mugitondo, berekeza I Huye, ku ntera ingana na (...)
-
Abazungukazi bafite abagabo b’abaperezida muri Afrika
Buriya koko ngo urukundo nta mupaka rugira, ushobora gukunda umwirabura kandi uri umuzungu, ugakunda uwo mudahuje ubwenegihugu kandi mukabana neza. Kuba urukundo rutagira umupaka rero, byatumye ubu muri Afrika hari abaperezida dusanga bafite abagore b’abazungukazi, gusa usanga ibyo ntacyo bitwaye kuko bitababuza guhagararira abagore b’abirabura nkuko baba babifite mu nshingano. 1. Dominique Folloroux-Ouattara, umugore wa Alassane Ouattara Dominique, umufasha w’umukuru w’igihugu cya Cote (...)
-
Abanyafrika 3 mu bagore 100 bakomeye ku isi muri 2016
Abagore batatu gusa bo ku mugabane wa Afurika nibo bari kuri rutonde rw’abagore 100 bakomeye ku isi ruherutse gukorwa na forbes magazine. Muri abo bagore batatu bo muri Afrika hakaba harimo abaprezida babiri n’umuherwekazi wo muri Afrika. Mu bagore 100 bakomeye ku isi muri 2016, abanyafrika barimo ni Folorunsho Alakija, umunyemari ukomoka muri Nigeria akaba ari ku mwanya wa 80 nubwo ari we mugore wa kabiri ukize muri Afurika nyuma ya Isabel dos Santos, umukobwa wa Perezida wa Angola (...)
-
Barber, Umusirikare wabaye nyampinga wa USA
Ikamba rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 2016 ryambitswe Deshauna Barber w’imyaka 26 y’amavuko akaba yari asanzwe ari umusirikare aho afite ipeti rya lieutenant. Ni ku nshuro ya mbere mu myaka 14 ishize umukobwa uhagarariye Washington yegukanye ikamba. Ni n’inshuro ya gatatu mu mateka umukobwa uturuka muri aka gace kahoze kitwa District of Colombia ahawe ikamba. Akaba abaye umwirabura wa munani wegukanye iri kamba, ubu akaba ariwe nyampinaga uzaserukira Amerika muri miss universe (...)
-
Ibyo gushyingirwa n’umunyamahanga mu mategeko
Birashoboka ko abanyamahanga baba mu Rwanda bahashyingirirwa cyangwa se umunyamahanga akaba yashyingiranwa n’umunyamahanga uba mu Rwanda ariko adafite ubwenegihugu. Ku mpande zombi hari icyo bisaba kugirango ugushyingirwa kwabo kwemerwe. Mu gihe ishyingirwa ribereye mu Rwanda, umwe mu bashyingirwa cyangwa bombi ari abanyamahanga, umwanditsi w’irangamimerere agomba, koherereza Minisitiri ufite ububanyi n’amahanga mu nshingano ze inyandiko y’ishyingira, nawe akayoherereza uhagarariye mu Rwanda (...)
-
Verjiniq Jomes, Nyampinga w’isi mu mideli wa 2016
Umunyamiderikazi wa mbere ku isi w’umwaka wa 2016 ”Miss World Next Top Model” yongeye kuba umukobwa wo mu gihugu cya Malta, Miss Verjiniq Jomes atwara iryo kamba abandi bakobwa 43 barihataniraga barimo na Miss Uganda Leah Kalanguka nawe watahanye ikamba Mu birori byabaye kuri tariki wa 31 Gicurasi 2016 mu muhango wabereye muri Grand Hills Hotel mu mujyi wa Broumana mu gihugu cya Lebano nibwo uyu munyamalta yegukanye iri kamba . Igihugu cya Malta cyagumanye iryo kamba dore ko ryari rifitwe na (...)
-
Fatma, umunyamabanga mukuru wa FIFA mushya
Fatma Samba Diouf Samoura ukomoka muri Senegal ukomoka muri Senegal niwe mugore wa mbere wagizwe umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FiFA akaba ari nawo mwanya wa kabiri ukomeye mu buyobozi bwa FIFA. Usibye kuba Fatma ariwe mugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya ni nawe muntu wa mbere ugiye kuri uyu mwanya adakomoka ku mugabane w’Iburayi bivuzeko ari nawe munyafika wa mbere ugiye kuri uyu mwanya. Uyu mugore wavutse mu 1962 afite inararibonye mu miyoborere aho yari (...)
-
Christelle, akora business yo gucukura amazi no kuyayungurura
Kwizera Christelle ni umukobwa ukiri muto uyobora ikompanyi yitwa Water Access Rwanda (WARwanda ), ikaba ari kompanyi ikora ibijyanye no gucukura amazi mu butaka ndetse no kuyungurura amazi mabi akavamo amazi meza yo kunywa bakoresheje udusukuramazi (waterfilter). Mu kiganiro Agasaro.com yagiranye n’umuyobozi wa WARwanda, Kwizera Christelle yatubwiye byinshi kuri WARwanda ndetse no kuri we nk’umuyobozi mukuru wayo. Kwizera asobanura ibyo bakora agira ati : “Water Access Rwanda ikora (...)
-
Elsie Kanza, umuyobozi wa WEF muri Afrika
Mu gihe u Rwanda rwakiriye inama Inama ya World Economic Forum on Africa (WEF) kuri uyu wa gatatu, hari byinshi wamenya ku muyobozi uhagarariye Afrika mu buyobozi bwa World Economic Forum ku isi, akaba ari numwe mu baje gutegura iyi nama mu Rwanda mbere yuko itangira. Elsie Kanza yavukiye muri Kenya ku babyeyi b’abanya Tanzaniya. Yize muri Kenya nyuma aza gukomereza amasomo ye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yakoze imirimo myinshi itandukanye kuri ubu akaba ariwe muyobozi wa World (...)
-
Sizakele Mzimela,umwiraburakazi ufite kompanyi y’indege
Umuyafrika y’epfo Sizakele Petunia Mzimela niwe mwiraburakazi wa mbere ufite kompanyi y’indege zitwara abagenzi yitwa Fly Blue Crane, yari isanzwe ikorera muri Afrika y’epfo gusa ariko ubu ikaba igiye gutangira gukora ingendo mpuzamahanga vuba Mu mwaka ushize mu kwezi kwa Nzeli nibwo Sizakele yatangije Fly Blue mbere yahoo akaba yari yarigeze kuba umwe mu mayobozi bakuru bihuriri ry’ikigo mpuzamahanga cy’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse amakuru akaba avuga ko ariwe mugore wa mbere wabaye (...)
-
Abakobwa 5 bahatanira kuba nyampinga mu ikoranabuhanga
Mu bakobwa biga iby’ikoranabuhanga bagera ku 130 bitabiriye irushanwa ngarukamwaka ryo gushaka nyampinga mu ikoranabuhanga, Ms.Geek rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, batanu ba mbere bazahatana ku munsi wa nyuma bamenyekanye. Batanu ba mbere batoranyijwe ni Ange Uwambajimana wo muri Tumba Technical College, Faridah Umutoni wiga muri Akilah Institute for Women, Samantha Manywa Pauline wo muri Gashora Girls Academy, Lisa Kirezi Noella wiga muri Gashora Girls Academy na Rosine (...)
-
Abagore 4 bakomeye bazitabira inama yaWEF mu Rwanda
U Rwanda ruri kwitegura inama mpuzamahanga ku bukungu bwa Afrika, iyo nama ikaba izatabirwa n’abantu bakomeye ku isi batandukanye barimo impuguke mu by’ubukungu, abakire ba mbere muri Afrika, abayobozi b’ibihugu n’abandi. Muri abo bantu bo mu nzego zitandukanye hazaba harimo umubare utari muto w’abagore. Dore bamwe mu bagore bakomeye bazitabira iyi nama : Graça Machel Graca Machel uzwiho guhirimbanira uburenganzira bw’abagore n’abana no kuba yarashatswe n’abagabo babiri b’abaprezida aribo (...)
-
Irina Bokova, umugore uhabwa amahirwe yo gusimbura Ban Ki-moon
Mu gihe ibikorwa byo gushaka uzasimbura Ban Ki-moon birimbanije, Irina Georgieva Bokova ukomoka muri Bulgarie akomeje guhabwa amahirwe mu bandi bakandida icyenda bari guhatanira kuba umunyamabanga mukuru w’Umunyango w’Abibumbye. Biramutse bimuhiriye nkuko ari guhabwa amahirwe, yaba ariwe mugore wa mbere uyoboye UN kuva yashingwa. Irina Bokova uri guhatana n’abandi bagore batatu n’abagabo batanu, asanzwe ayobora agashami k’umuryango w’ababibumbye kita ku burezi n’umuco ( UNESCO), akaba yaragiye (...)