-
Imbogamizi kuri rwiyemezamirimo wahombejwe na COVID-19
Niyongira Félecité ni umugore watinyutse kwikorera mu karere ka Ngororero mu bikorwa byo gupiganira amasoko yo kugaburira amashuri. Ni umwe mu bagore bakeya babikora mu karere ka Ngororero kuko benshi bakitinya kubera igishoro bakeka gihenze, kudasobanukirwa imisoro no kuyimenyekanisha bigatuma badafungura ibigo by’ubucuruzi. Niyongira avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda yarabonye amasoko yo gutanga ibiryo ku mashuri ariko bataramwishyura, ibintu avuga ko byamuteje igihombo kuko (...)
-
COVID-19 yatumye akorana n’ibigo by’imari abona icyo gukora
Ingaruka za COVID-19 zatumye Dusabemariya Clarisse wo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyarusange yagura ibitekerezo, akura amaboko mu mifuka ashaka icyazamura umuryango we. Dusabemariya ni umubyeyi ufite abana babiri. Ubuzima bw’ubukene babanagamo n’umugabo we bwatumaga batabasha kubona ibyo bakeneye byose mu muryango. Byaje kuba agahumamunwa mu gihe cya COVID-19 aho umugabo we ubusanzwe w’umumotari, yajyaga muri gahunda ya guma mu rugo bituma ubuzima bugorana cyane kuko gukora (...)
-
Insuhuzanyo nshya no kunoza isuku amasomo COVID-19 ibasigiye
Uwizeyimana na bagenzi be bavuga ko bamenye uburyo bushya bwo gusuhuzanya bubarinda kwandura indwara ziterwa n’umwanda na virusi ndetse banasobanukirwa neza ibyiza byo gukaraba intoki hanozwa isuku. Uwizeyimana Marthe atuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga. Avuga ko ubusanzwe mu muco Nyarwanda gusuhuzanya bahana ibiganza aribyo byari bimenyerewe. Gusa nyuma y’ubukangurambaga bwagiye butangwa mu bitangazamakuru no mu midugudu basaba abantu kwirinda guhana ibiganza basuhuzanya (...)
-
Covid-19 yaramutinyuye ava mu rugo yihangira umurimo
Uwambajimana Ange ni uwo mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe. Yemeza ko COVID-19 yamuteye guhaguruka yihangira imirimo none yinjiza arenga ibihumbi 10 ku munsi iyo yakoze. Uwambajimana avuga ko ubusanzwe umugabo we ari we wakoraga akazi ko gucuruza imigati n’amandazi hamwe na hamwe mu mugi wa Kigali n’I Muhanga. Ibi bikaba byaratumaga ari we umenyera urugo buri kimwe cyose ku buryo nawe ubwe yabonaga ko bisa n’ibigora umugabo. Akomeza avuga ko indwara ya COVID -19 imaze gutera (...)
-
Abagore bakodesha imyenda barahombye kubera Covid 19
Uwababyeyi Pascaline avuga ko kubera COVID-19 byabasabye kuvugurura amasezerano n’abo bari barakodesheje imyenda kuko ubukwe bwahinduye isura n’umubare w’ababutaha ukagabanywa. Uwababyeyi ni umubyeyi akorera akazi ke ko gukodesha imyenda y’abageni n’abandi bashaka gukora ibirori mu mujyi wa Muhanga. Yemeza ko COVID-19 hari byinshi yahinduye mu mikorere yabo bibatera igihombo. Muri byo avugamo nko kuvugurura amasezerano hagati y’abakodesha imyenda n’abiteguraga gukora ubukwe cyangwa ibindi (...)
-
Ingaruka za Covid-19 zamuteye kutabasha kwishyura banki
Uwayezu (twamuhinduriye izina ku mpamvu z’umutekano we) avuga ko yananiwe kwishyura banki yafashemo inguzanyo bitewe n’ingaruka za Covid-19 zatumye adakomeza gukora akazi k’isuku no guteka mu kigo cy’amashuri yakoramo. Uwera atuye mu karere ka Ruhango. Ni umubyeyi w’imyaka 57 wacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Avuga ko Covid-19 yatumye akazi ke gahagarara by’agateganyo bahembwa amezi 3 gusa andi ntibayahembwa. Ibi bikaba byaratumye atabasha kwishyura inguzanyo (...)
-
Yatangiye korora bundi bushya nyuma yo kwikenuza amatungo ye
Imibereho igoranye mu gihe cya COVID-19 yatumye Mukambungo Esperance yongera gutangira bundi bushya korora, nyuma yo kwikenuza amatungo yari afite mu bihe bikomeye bya COVID-19. Ati “nari noroye ingurube, inka n’inkwavu. Kubera ibihe byari bigoye muri COVID-19 hari igihe wabonaga gutunga urugo bikomeye ukagurisha itungo, wakenera iby’ibanze ugasanga nta handi ubivana atari ku itungo. » Yongeraho ko hari abo byagendekeye nka wa mugani wa Kinyarwanda ngo « ukena ufite itungo rikakugoboka. » (...)
-
COVID-19 yabogamiye umushinga we none yishyura bimugoye
Kwishyura inguzanyo yafashe muri banki bibereye ingorabahizi Mukanyandwi kuko yayifashe afite umushinga wo gucuruza amasaro none kubera COVID-19 ukaba warahagaze. Ati “nari nafashe amafaranga muri imwe mu ma banki yo mu Rwanda. Mbere yo kuyafata twari twatanze imishinga yacu, uwanjye uba mu yakunzwe uremerwa, baza kunguriza. Imishinga twayitanze mu kuboza 2019, amafaranga asohoka muri Gicurasi 2020 turayafata.” Nyuma y’uko amafaranga asohotse COVID-19 irimo ngo ntibyoroheye Mukanyandwi (...)
-
COVID-19 imusigiye ubuzima busharira nyuma yo guterwa inda
Uwera ni umukobwa w’imyaka 20 y’ubukure. Atuye mu karere ka Muhanga . Yatewe inda ashutswe mu gihe cya COVID-19. Uwera avuga ko yasezerewe mu kazi ko mu rugo COVID -19 igitangira. Kuva ubwo akaba yaratangiye ubuzima bukomeye ngo kuko avuka mu muryango ukennye kandi akaba avukana n’abana 6 barimo n’uwabyariye mu rugo. Kugira ngo atware inda atiteguye avuga ko ari ubuhamya bukomeye kuri we. Ati “umusore yanshukishije ko tuzabana kandi akanyitaho, akomeza kunyumvisha ko tuzagira ubuzima bwiza, (...)
-
COVID-19 yatumye basabiriza batarabyigeze
Mukamugema Sarah ni umukecuru w’imyaka 61 wahejejwe inyuma n’amateka . Avuga ko mu gihe cya guma mu rugo babuze abaguzi b’inkono babumbaga bituma basabiriza ndetse na n’ubu babayeho nabi. Mukamugema yatangiye ububumbyi bw’inkono zitekwamo afite imyaka 15, akaba yarabikomeje no mu bugore bwe, akinjiriza amafaranga makeyongeragaho ibyavanga mu buhinzi busanzwe umugabo we yakoraga bikabatunga. Umugabo we yaje kwicwa mu 1994, Mukamugema asigarana abana be 7 babaye imfubyi ndetse aza no gutoragura (...)
-
COVID-19 yatumye yiga uburyo bushya bwo gukora
Bazubagira Immaculée umubyeyi w’abana batatu, avuga ko yashatse uburyo bwo gutunga umuryango atambutse umupaka. Ni Mu gihe benshi mu bagore bo mu karere ka Rubavu bari basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma imipaka yafunze bagahagarika imirimo ubuzima bugasubira inyuma, Ubusanzwe umupaka muto uhuza imijyi ya Goma na Gisenyi ukoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 50 ku munsi bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka. Bazubagira ni umwe mubagore bari basanzwe bakora akazi ko kwambukana (...)
-
How women living with disabilities are protecting themselves from COVID-19
In a bid to fight the battle of preventing the COVI-19 pandemic, women living with disabilities have vowed to put in more effort to fight the spread of the virus. Donatille Kanimba, the executive Director of Rwanda Union of the Blind (RUB), emphasizes that to prevent oneself from spreading or acquiring the virus, one requires to put in more effort as an individual. Rwanda Union of the Blind has over 3000 members according to Kanimba. She said that some people living with disabilities become (...)
-
Uko yatewe inda atateganije mu gihe cya Covid 19
Muri iki gihe mu Rwanda ndetse n’abatuye isi muri rusange bari guhangana n’icyorezo cya Corona Virus cyibasiye isi, mu Rwanda hafashwe ingamba; harimo Gahunda ya guma mu rugo n’izindi zirimo ifungwa ry’amashuri. Imwe mu ngaruka iri mu ifungwa ry’amashuri ni umubare munini w’abana b’abakobwa batewe inda zitateganijwe. Twaganiriye na Nishimwe, umukobwa w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ubu aratwite kandi avuga ko nta muntu wo mu muryango arabibwira kuko afite ubwoba (...)
-
Uko yabayeho muri covid arera abana bafite ubumuga bw’uruhu.
Uzayisenga Olive ni umwe mu bakobwa bahuye n’itoteza ry’umugabo n’umuryango we kubera ko yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu abenshi bita ‘‘Nyamweru.’’ Uzayisenga atuye mu mudugudu wa Nyabagobe mu kagari ka Nengo umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yaganiriye Agasaro Magazine itotezwa yakorewe na Mandela Fabien wamuteye inda akamwihakana, umuryango avukamo n’uw’umugabo baramwanga kubera ko yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu. Afite imyaka 17 Uzayisenga yari mu mwaka wa kabiri mu mashuri (...)
-
Kwizigamira ni isomo basigiwe n’icyorezo cya Covid 19
Ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID 19 zikomeje gukurikizwa mu gihugu ndetse abantu barushaho gukangurirwa ubukana bw’icyi cyorezo,hari bamwe bagenda bahura n’ ingaruka zizo ngamba haba mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu kazi gasanzwe kabatunze. Twasuye bamwe mu bagore batuye mu karere ka Kicukiro kamwe mu turere tugize umujyi wa Kigali batubwira uko imibereho yabo yahindutse kuva aho icyorezo COVID 19 kigaragaye mu Rwanda. Uwamahoro Ange umubyeyi w’ imyaka 26 akaba ari (...)
-
Uko Verediyana ubana n’ubumuga yirwanyeho mu gihe cya Covid 19.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 umupaka uhuza Goma na Gisenyi ufunze, ndetse n’ingendo zigahagarara kubera icyorezo cya Corona Virus, abafite ubumuga bari basanganywe akazi ko kwambutsa ibicuruzwa hagati ya Goma na Gisenyi ubu ntibagakora. Hari benshi bakoraga ubwo bucuruzi basubiye kuba mu miryango yabo aho bategereje ko icyorezo cya Corona virus kirangira imipaka igafungurwa. Nyirandabateze Verediyana utuye mu kagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu ni umubyeyi w’abana bane akaba abana (...)
-
Uwabyaranye n’umugabo wanjye agiye kunsenyera
Umubyeyi w’abana babiri yaduhaye ubuzima abayeyemo bwo kuba ateshwa umutwe n’umukobwa wabyaranye n’umugabo we none akaba abona agiye kumusenyera urugo kandi yari asanzwe abana neza n’umugabo we. Yagize ati: “ Mbere yuko mbana n’umugabo wanjye yabanje kumbwira ko afite umwana yabyaye hanze ariko ko atabashije kubana n’umukobwa babyaranye kuko yaje gusanga afite ingeso mbi atari kuzabasha kwihanganira. Ibyo kuba yarabyaye hanze numvaga ntabimuhora ndetse twari twaremeranyije ko azazana umwana (...)
-
Umwana wanjye nta muntu n’umwe yubaha
umukunzi w’agasaro.com aragisha inama ku kibazo cy’umwana afite utagira umuntu n’umwe yubaha kandi akiri muto. Yagize ati;’’ndi umubyeyi w’abana babiri,umukuru afite imyaka 9 y’amavuko ariko antesha umutwe mu buryo bushoboka bwose ndetse ntanyubaha nta n’undi muntu yubaha haba mu rugo,no hanze ndetse no ku ishuri nta mwarimu umuvuga kandi nyoberwa aho yabikuye. uwo mwana ni umuhungu yamenye ubwenge ari wa mwana wikunguza,namukubita akarira ntahore,akagira umujinya mubi cyane kuburyo yamara (...)
-
Umugore wanjye ambwira ko nta mugabo undimo. Nkore iki ?
Nashakanye n’umugore tumaranye imyaka 4 dufitanye abana 3 ariko mu myaka 4 yose ntabwo tubanye uko buriwese abyifuza. Uko mbanye nawe simbyishimiye ariko nawe ambwira ko atishimye ndetse uburyo buri wese abibwira undi ntabwo ari uburyo bw’amahoro n’intambara n’amahane gusa. Icyo dupfa n’imyumvire n’imico itandukanye. Iyo anshinja ambwira ko ndi umugabo udafite icyo amaze mu rugo, sinita ku rugo ndetse n’abana ntacyo mbamariye. Kuba akorera amafaranga no kuba hari ibyo ashobora gukora (...)
-
Kwanga kuryamana n’abasore bituma tutamarana kabiri
Umukobwa ufite imyaka 32 y’amavuko yibaza impamvu abasore bose batangira gukundana bagahita bamusaba ko baryamana yabyanga bakabivamo. Yagize ati : “ Mfite imyaka 32 kuva cyera nifuzaga gukundana n’umusore unkunda by’ukuri ariko na nubu ntawe ndabona kuko uje wese aba yifuza ko twaryamana gusa. Ubwo nari mfite imyaka 20 ndangije amashuri yisumbuye nibwo natangiye gukundana mu buzima bwanjye. Umusore twakundanye bwa mbere yigaga muri kaminuza ngira amahirwe nanjye mbona buruse nza kumusanga (...)