-
Umwana arera yamuzaniye umugisha mu rugo
Umubyeyi witwa Kwitonda Thacien,utuye mu karere ka Rulindo asanga kuba yarakiriye umwana muto mu muryango we akamurera ari umugisha mu rugo rwe kandi ni n’umugisha kuri uwo mwana kuko yabonye ababyeyi bamwitaho. Kwitonda ati;’’ubwo nari maze gushyingiranwa n’umugore wanjye tumaranye amezi atatu,twagiye mu misa gusenga maze twumva itangazo mu kiriziya ko hari abana b’imfubyi baba mu bigo by’imfubyi bakeneye ababyeyi babarera,binyuze muri gahunda ya Tubarere mu muryango. Nkimara kumva iryo (...)
-
Uko inshuti mbi zansenyeye urugo
Umubyeyi w’abana babiri aricuza nyuma yo kuba yarateze amatwi inshuti yita ko ari mbi zikamusenyera urugo. Aragira inama abandi bagore kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo. Yagize ati : ‘ maze imyaka itatu ntandukanye n’umugabo ariko ubu ndicuza kuko abangiraga inama bose batangiye kuntererana kandi mbere aribo banyoshyaga ibyo nakoze byose. Nakundanye n’umusore duhuriye muri Kigali turabana ariko nkuko mubizi buri wese mu bashakanye agira amakosa akorera mungenzi we. Ubwo mu muryango wacu (...)
-
Uwo mama yasize anyeretse ko ariwe data yaranyihakanye
Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 afite agahinda kenshi aterwa no kuba uwo yitaga se yaramwihakanye ndetse na mama we akaba atakiriho ngo amusobanuze neza. Yagize ati : “ Ndi umukobwa w’inkumi mfite imyaka 27 ndi imfubyi ku mubyeyi umwe ariko mbabazwa nuko uwo mama yasize ambwiye ko ariwe data yanyihakanye. Muri make nakuze nderwa na mama gusa aza gushaka umugabo arahantahana. Ubuzima bwanjye bwari bubi kuko uwo mugabo atigeze ankunda. Iyo uwo mugabo yambwiraga nabi nabazaga mama (...)
-
Nitangiye musaza wanjye none angejeje habi
Umurangamirwa ni umukobwa w’imyaka 26 afite agahinda yatewe na musaza we aramwitangira ngo yige nyuma aza kuba ikirara no kwiga biramunanira none,amugeze habi amutesha umutwe, aragisha inama y’icyo yakora. Mu buhamya bwe yagize ati;’’iwacu twavutse turi abana babiri,jyewe na musaza wanjye,ariko ababyeyi bacu baza gupfa badusiga turi imfubyi.Bapfuye jyewe mfite imyaka 15 naho musaza wanjye afite imyaka 7. Kubera ubuzima bw’ubupfubyi no kubura utwitaho,byabaye ngombwa ko mva mu ishuri kuko nari (...)
-
Aratabaza kuko kanseri y’ibere yatumye umugabo amuta
Umubyeyi witwa Uwimana Jeanne utuye mu Murenge wa Gahanga Akarere ka Kicukiro aratabaza abagiraneza ngo bamufashe nyuma y’aho umugabo amutanye abana amaze kumenya ko arwaye kanseri y’ibere. Uyu mubyeyi avuga ko mu mwaka wa 2015 igihe yari atwite abana b’impanga, yagize uburwayi bw’ibere agakeka ko byoroheje. Nyuma yaje kujya kwa muganga bamusuzumye basanga afite kanseri. Bitewe n’uko kwa muganga bari bafite impungenge z’abana b’impanga yari atwite, biyemeje kubamuteruramo igihe bari bafite amezi (...)
-
Umugabo we ntashaka ko atunga telefoni
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gukataza ritera imbere niko usanga n’amakimbirane yo mu ngo ashingiye kuri iryo koranabuhanga akomeza kwiyongera. Umubyeyi w’abana bane utarashatse ko amazina ye atangazwa nawe yagezweho n’ingaruka z’ikoranabuhanga mu rugo rwe kugeza ubwo umugabo ahitamo kumukura ku gutunga telefoni burundu. Yagize ati : “ Maramye imyaka isanga cumi n’itanu n’umugabo wanjye ariko mu buzima bwe ntiyigeze angirira icyizere na rimwe kandi ntacyo mba ntakoze ngo angirire icyizere. (...)
-
Mukuru wanjye yantwaye umusore twakundanaga
Bijya bibaho ko umukobwa mugenzi wawe ashobora kukwangisha umusore mwikundaniraga nyuma ukazabona niwe bakundanye kandi yaramukubuzaga,ari nabyo byabaye ku mukobwa witwa Henriette wamaze imyaka ibiri yikundanira n’umusore maze umuvandimwe we akamumwangisha,nyamara bikarangira ariwe babanye. Henriette ati;’’ nakundanye n’umusore tumarana imyaka ibiri tumeranye neza nta kibazo mbona,ariko nkaba mfite mukuru wanjye nawe wamukunze cyane,abonye abuze uko abigenza yiyemeza kudutandukanya. Mukuru (...)
-
Twakundanye imyaka 5 birangira abanye n’uwo bari barabyaranye
Umukobwa w’imyaka 25,yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yakundanye n’umuhungu igihe kirekire,ndetse bakagera aho bategura n’ubukwe nyuma akamwanga ntacyo bapfuye akaza gushakana n’uwo bari barabyaranye kandi yaramubwiye ko batandukanye burundu. Uyu mukobwa utarashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite,avuga ko yakundanye n’umusore imyaka 5,akamubwiza ukuri ko afite umukobwa yateye inda bakanabyarana ariko bakaba baratandukanye burundu ariko bikarangira bongeye basubiranye ndetse baranabana,mu (...)
-
Gufata umugabo amuca inyuma byatumye atongera kumuvugisha
Muri iki gihe ibibazo byo gucana inyuma ku bashakanye usanga bimaze gufata indi ntera,aho umuntu wizeye cyanwa umuvandimwe ashobora kuguhemukira akaguca inyuma mu buryo utakekaga nk’ibyabaye kuri uyu mubyeyi waduhaye ubuhamya bw’ukuntu murumuna we babana mu nzu yamuciye inyuma akaryamana n’umugabo ndetse bakanamukubita,nyuma umugabo akamurusha uburakari akaba atakimuvugisha kandi yenda kubyara umwana w’imfura yabo. Raisa ni umudamu umaze amezi make cyane yubatse urugo n’umugabo we,kuri ubu (...)
-
Yabyaye neza nyuma yo kubagwa kabiri
Iyo umuntu abyaye bwa mbere bamubaze usanga akenshi ahita yumva ko n’abandi bana bose bazakurikiraho azababyara abazwe. Uyu mubyeyi waduhaye ubuhamye nawe avuga ko ubwo yari amze kubagwa kabiri yumvaga bidashoboka ko yazabyara neza ariko byamubayeho mu bintu atatekerezaga. Yagize ati ; ‘ ndi umubyeyi w’abana batatu,babiri ba mbere nababyaye bambaze uwa gatatu mperutse kubyara we avuka binyuze mu nzira zisanzwe batambaze. Ubwo nari ntwite inda ya gatatu numvaga mpangayitse kuko natecyerezaga (...)
-
Abavandimwe banjye banze kumpa ibirongoranwa
Umukobwa witwa Umulisa utarashatse ko tumutangariza amazina ye yose,yaduhaye ubuhamya ku bijyanye n’ubuzima bwe kuva akiri umwana kugeza ubu yenda gushyingirwa,uko yarezwe na bakuru be badahuje nyina none banze kumuha amajyambere, kandi afite ubukwe mu mpera z’uyu mwaka. Umulisa ati :’’ ubwo nari umwana muto nibonye mbana n’abakobwa 2 bakuru,ndetse na papa ariko nkabona mama ntawuhari,nabaza bakambwira ko abo bakobwa aribo ba mama.Maze kumenya ubwenge bambwiye ko mama yapfyuye nkiri (...)
-
Yashatse kuroga umugabo we agarurwa n’ijwi ry’Imana
Umubyeyi yitwa Josiane ( izina twahinduye) yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu umugabo we yamufataga nabi akagera ku rwego rwo gushaka uburozi azaha umugabo we ariko Imana ikaba yaramutamaje ataragera ku mugambi mubisha. Yagize ati : ‘ Ndi umubyeyi ufite abana batatu n’umugabo ubu tubanye neza ariko mbere tutaramenya Imana, umuriro warakaga kugeza ubwo nshaka kuroga umugabo wanjye ngo apfe numve nduhutse. Nasezeranye kubana n’umugabo wanjye twarakundanye mbyara umwana wa mbere nta kibazo,ariko (...)
-
Umusore tugiye kubana ntashaka umwana nabyaye mbere
Umukobwa ufite umwana w’imyaka umunani yabyaranye n’umusore bakundanaga nyuma akaza kumutererana, aragisha inama y’uko yabyifatamo kuko uwo musore ubu wamaze kuba umugabo w’undi mugore amurembeje ngo muhe umwana we ariko na none umusore bagiye kurushinga ntashaka ko ahatahana uwo mwana. Yagize ati : “ Ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye nakundanye n’umusore wigaga muri kaminuza tuza gukora ikosa ryo kuryamana antera inda. Icyo gihe narabimubwiye aranyihakana ngo ntabwo bishoboka ko ariwe wanteye (...)
-
Papa yangaga kundihira amashuri kuko ndi umukobwa
Umukobwa witwa Umurerwa ariko tutari butangaze amazina ye yose yaduhaye ubuhamya bukomeye bw’ukuntu yize amashuri ariko papa we atabishaka,maze agashyigikirwa na nyina gusa ariko nyuma yo kurangiza amashuri akabona akazi maze akubakira iwabo nibwo se yongeye kumugarukira. Yagize ati ;’’Ubwo nigaga mu mashuri abanza natangiye kwiga,data akambuza kujya kwiga rimwe na rimwe akanantuka ngo nta myigire yanjye,ngo ntacyo nzamumarira n’ibindi byinshi yakundaga kuntuka anyumvisha ko nta kamaro (...)
-
Uko akazi k’ibihumbi 40 kamuhesheje ak’ibihumbi 400
Umugore ubu uhagaze neza betewe n’umushara ahembwa aratubwira uko yageze ku kazi kamuhemba ibihumbi 400 ku kwezi nyuma yo kumara igihe kirekire akorera ibihumbi mirongo ine (40,000) gusa ku kwezi kandi yararangije kaminuza. Yagize ati : “ Narangije kaminuza muri 2011 numva nizeye kubona akazi kuko nta handi nari nteze imibereho. Ubwo namaze gukora umunsi mukuru wo gusoza kaminuza ndagenda nicara mu rugo ntangira ndepoza ariko ntibampamagare. Ubushomeri bwarankubise byongeyeho no kuba (...)
-
Yabyaye impanga nyuma yo gupfusha abana 4 bakurikirana
Umubyeyi w’abana 2 yaduhaye ubuhamya bw’ubuzima bugoye yanyuzemo ubwo yamaraga gushaka agupfusha abana bane bakurikirana. Gusa ubu nyuma yo kubuzwa amahoro n’ibyo yanyuzemo, yaje kubyara abana babiri b’impanga bamuhoza agahinda n’imibabaro yabayemo. Yagize ati: “Ndi umubyeyi w’abana babiri b’impanga ariko baracyari bato ku buryo ku myaka mfite nta wujya wemera ko abo bana ari abanjye. Mbere yo kubyara abo bana nabanje guhura n’ikigeragezo cyo kubura urubyaro no gupfusha, imiryango irantererana, (...)
-
Uko umusore yamuriye amafaranga ngo azamurongora
Muri iyi minsi hakunzwe kuvugwa inkuru z’abasore barya amafaranga y’inkumi bakundana babeshya ko bazabana. Mbere wasangaga abakobwa aribo bashinjwa kurya amafaranga y’abasore ariko ubu bimaze kugera mu basore aho usanga aribo bavugwa ko barya amafaranga y’abakobwa. Umukobwa w’imyaka 26 yatwihereye ubuhamya bw’ukuntu umusore yamuriye miliyoni eshatu amubeshya ko azamurongora nyuma akaza kumwihakana n’amafaranga ye akayabura. Yagize ati : “ Nakundanye n’umusore w’umutekamutwe ntabizi anyigiraho (...)
-
Umugabo yampishe ko yabyaye abana 4 akiri umusore
Umugore umaze umwaka umwe abana n’umugabo,yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yamenyanye n’uwo mugabo bakabana amubeshya ko nta mwana yabyaye hanze none mu mwaka umwe wonyine bamaranye akaba amaze kumenya abana bane bose yari yarabyaye hanze ku bagore batandukanye, ndetse ubu hakaba hari n’undi yateye inda baramaze kubana. Uyu mubyeyi avuga ko yananiwe kwakira iyo myitwarire y’umugabo we,kuko babanye amubeshya none akaba agenda amenya ibibi bye yamuhishe ndetse binagaragara ko atigeze abireka. Yagize (...)
-
Papa wanjye akundana n’umukobwa w’inshuti yanjye
Ndi umukobwa w’imyaka 23 mfite inshuti y’umukobwa tumaranye imyaka myinshi dukundana kuva twiga muri segonderi none ubu namenye ko akundana na papa wanjye nabuze uko nabigenza ndashaka ko mungira inama. ’’Muri make rero uyu mukobwa tumaranye igihe ari inshuti yanjye kuko twiganye mu mashuri yisumbuye na nubu tukaba tukigana muri kaminuza. Kuva twigana muri segondere yari umwana mwiza nta mico mibi yo gukundana n’abagabo bakuze muziho ndetse afite n’inshuti y’umuhungu tuziranye kuko ntacyo (...)
-
Kwizirika ku musore umwe bitumye ngumirwa
Umukobwa w’imyaka 32,umaze imyaka 5 akundana n’umuhungu umwe ndetse amwizeza ko bazabana,baramaze no gufata irembo,nyamara ubwo biteguraga kusaba no gukwa umuhungu yaje gutunguza umukobwa bahoze bakunda ubutumire bw’ubukwe bwe n’undi. Uyu mukobwa utifuje ko twatangaza amazina ye,twaganiriye n’agahinda kenshi yicuza impamvu atigeze agira n’umutima wo gutendeka ngo uwo musore amubangikanye n’abandi ,none bikaba bimuviriyemo kwiheba akumva yaragumiwe kuko abasore bose bari bazi ko afite umukunzi (...)