-
Umugabo yamwangishije abana babyaranye
Umubyeyi w’abana babibiri umaze imyaka ine atakibana n’umugabo,bakaba baratandukanye byemewe n’amategeko kubera imibanire mibi bari bafitanye,yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu umugabo nubwo batakibana yamwangishije abana babiri b’abakobwa bafitanye,none bakaba baratangiye kumwanga bakanamubwira amagambo mabi n’ibitutsi papa wabo aba yababwiye. Mu buhamya bwe n’agahinda kenshi yagize ati :’’nabanye n’umugabo imyaka itanu ariko tubana nabi cyane kuburyo yanteshaga umutwe bikabije ndetse nyuma nza gufata (...)
-
Yaboneye isomo mu gutwara umugabo w’abandi
Umukobwa w’imyaka 28 yaduhaye ubuhamya bw’ingaruka yahuye nazo nyuma yo gutwara umugabo w’abandi kandi abizi, atanga inama ku bandi bakobwa bagifite ingeso nkizo kuzicikaho kuko nta cyiza yabonyemo. Yagize ati ; ‘ Mu buzima bwanjye nicuza kuba narataye igihe ku mugabo wubatse kandi mbizi ngo ndi gushaka amafaranga. Ubwo nigaga mu mwaka wa kane ndi hafi gusoza kaminuza umugabo wakundaga kuza iwacu ari inshuti na papa yaje kumbwira ko ankunda mbanza kumubwira ko urwo rukundo rudashoboka kuko (...)
-
Biyungiye mu rukiko bagiye gusaba gatanya
Umubyeyi w’imyaka 49 yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yiyunze n’umugabo yari yaramaze kugeza ikirego cyo gusaba gatanya mu rukiko none ubu akaba abanye neza n’umugabo we. Yagize ati : “ Mfite imyaka 49 tumaze imyaka 21 dushyingiranywe njye n’umugabo wanjye. Tumaze imyaka 11 dushyingiwe mu rugo rwacu haje kidobya ngera aho numva nshaka gutandukana n’umugabo ngo nkunde mbone amahoro. Ubusanzwe nashyingiranywe n’umugabo wanjye twese turi abakristu umugabo wanjye akomeye mu itorero ari mu bayobozi baryo (...)
-
Uwamurihiye amashuri arashaka ko babana ku ngufu
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 ari mu mazi abira kuko nyuma yo gukundana n’umusore akamurihira n’amashuri ya kaminuza ateganya ko bazabana, ubu yumva atakimukunda agashakano guhindura gahunda ariko akabona umusore ashobora kuzamwihimuraho akurikije uko amubona. Uwo mukobwa yagize ati ; ‘ Nahuye n’umusore ubwo nari nsoje amashuri yisumbuye muri 2009 ansaba ko twakundana ndamwemerera . Uwo musore yari umucuruzi na nubu niko kazi akora ariko ntiyagize amahirwe yo kwiga. Twarakundanye (...)
-
Yapfakaye atarabyara none afite ubwoba bwo kongera gushaka
Gupfakara byiyongereyeho kuba ukiri muto birababaza cyane ndetse abantu bamwe bagatinda kwakira ibiba bibabayeho. Umusomyi w’agasaro watwandikiye aragisha inama kuko nyuma yo gupfakara, umugabo we akamusiga nta mwana, ahorana ubwoba bwo kongera kwinjra mu rukundo ngo abe yakongera gushaka undi mugabo. Yagize ati : “ Nakundanye n’umusore imyaka igera kuri ine dukundana urukundo rumwe rwa nyarwo ariko ibyaje gukurikiraho ni agahinda gusa. Yaje kwitaba Imana aribwo urukundo rwari rugeze (...)
-
Saint Valentin yamugizeho ingaruka zimushengura umutima
Umunsi w’abakundana wizihizwa buri tariki ya 14 Ugushyingo ubera benshi umunsi w’ibyishimo ariko hari nabo usigira ibikomere kubera uburyo baba bawitwayemo. Umukobwa twaganiriye yaduhaye ubuhamya avuga ko mu buzima bwe aba adashaka no kumva ko umunsi wa Saint Valentin wageze kuko ariwo ntandaro y’ubuzima bubi abayemo. Uwo mukobwa yagize ati : “ Nitwa Nirere ( izina duhinduye)mfite imyaka 22 ariko mfite umwana ugiye kuzuza imyaka itanu, namubyaye mfite imyaka 17 gusa. Kuva kuri saint Valentin (...)
-
Yafashwe ku ngufu na se wabo
Gufatwa ku ngufu ni ikintu kibabaza uwagikorewe haba inyuma ku mubiri ndetse no gukomereka ku mutima. Umubyeyi waduhaye ubuhamya bw’ibyamubayeho we yarakomeretse cyane kuko yafashwe ku ngufu n’uwamureraga ariko akaba yishimira kuba yarakize ibikomere byose yamuteye, kuri ubu ubuzima bukaba bwarakomeje. Yagize ati : “ Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi twasigaye turi imfubyi njyewe na basaza banjye babiri bari bato kuri jye. Ubwo byabaye ngombwa ko tujya kuba kwa data wacu kuko twari bato (...)
-
Umugabo we yanze ko babyarana kandi ari bazima
Umugore ugisha inama abasomyi ba agasaro.com afite impungenge z’ukuntu yazarinda asaza atabyaye umwana kandi ari muzima bdetse n’umugabo we akaba ari muzima bashobora bose bashobora kubyara, gusa umugabo we akaba adashaka ko babyarana kuko we yari asanzwe afite abandi bana yari yarabyaye mbere n’uwundi mugore. Ndabasaba mugire inama kuko numva kwihangana bibaniye rwose. Mfite umugabo tukaba tumaranye imyaka ibiri, tukaba twarabanye nyuma yo gupfusha umugore wa mbere none ubu mfite ikibazo (...)
-
Abana n’umugabo wanduye SIDA we ari muzima
Ubuhamya bw’uyu mubyeyi ubana n’umugabo wanduye virusi itera SIDA buratangaje ariko byarabashobokeye kumarana imyaka igera kuri ine ndetse bakaba bagikomeje no kubana mu mahoro bakazamarana imyaka yose y’ubuzima bwabo nkuko bigaragara mu buhamya bw’uyu mubyeyi. Uyu mubyeyi yagize ati : “Tumaze imyaka igera kuri ine tubana nk’umugore n’umugabo, umugabo yanduye virusi itera SIDA njye ndi muzima. Nifuza ko ubuhamya bwacu bwafasha benshi kuko nziko iki kibazo hari abandi bagore cyangwa se abagabo (...)
-
Uko yakize fistule yamaranye imyaka 8
Ubuhamya umubyeyi w’umwana umwe yaduhaye yatubwiye ubuzimba bugoye yabagamo nyuma yo kurwara festule akayimarana imyaka igera ku munani. Mu buzima butoroshye burimo ibigeragezo byinshi birimo gutabwa n’umugabo, kubabazwa n’ubuzima nibyo byaranze ubuzima bwe mu myaka icyenda kugeza aho yaje gukirira. Ndi umubyeyi ufite umwana umwe nabyaye muri 2005 uwo mwana akaba ariwe wenyine mfite. Namutwise mbana n’umugabo dukundanye kuko aribwo twari tukimar agukora ubukwe ariwe mwana wa mbere tugiye (...)
-
Yanze umwana natahanye iwe kugeza ubwo atwirukanana
Akenshi iyo umugore agiye gushaka umugabo yari asanzwe afite undi mwana utari uw’uwo bagiye kubana bikunze kuvamo ibibazo,umwana akangwa cyangwa se bikaba byanabasenyera bitewe n’impamvu zitandukanye kabone nubwo uwo mugabo mwaba mwarabyumvikanyeho mbere yo kubana,ari nabyo byabaye ku mubyeyi witwa Leoncie. Leoncie n’umubyeyi w’abana batatu,umukuru muri bo ntabwo ari uw’umugabo babana kuko yamutahanye muri urwo rugo.Ajya kubana n’uyu mugabo yari asanzwe azi neza ko afite umwana yabyaye akiri (...)
-
Namuhaye urukundo nziko akijijwe nsanga ni umupagani
Bikunze kubaho ko umusore iyo ashaka gutereta umukobwa ashobora kwiyoberanya agakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mukobwa amwemere ari nabyo byabaye kuriumwe waduhaye ubuhamya,utarashtse ko dutangaza amazina ye,atubwira uburyo yakundanye n’umusore ndetse akamwimariramo aziko akijijwe nyuma akaza gusanga ari umupagani,ndetse akagerageza no kumusaba ko yahinduka bikanga none ubu bakaba baratandukanye ariko akimukunda,bigatuma yumva atagishaka gukundana n’umusore wa kure y’iwabo. Uyu mukobwa (...)
-
Twatandukanijwe n’urupfu rw’umwana wacu
Hari ubwo abashakanye bagirana bagirana amakimbirane,aturutse ku bintu bito cyangwa binini ndetse maze bikabaviramo no gusenya urugo iyo umwe atabashije kwihanganira undi,ari nabyo tugiye kumva mu buhamya bw’umubyeyi umwe twaganiriye,mu gahinda kenshi yatewe no kubura imfura ye,maze umugabo akamushinja ko yagize uruhare mu rupfu rw’umwana wabo. Umurerwa ni umugore umaze amezi 6 atandukanye n’uwo bari barashakanye,nyuma yo gupfusha umwana w’imfura bari barabyaranye. Umurerwa ati ;’’mu mikurire (...)
-
Umukobwa wanjye yantwaye umugabo ariko narababariye
Mercy Igoki ni umugore w’imyaka 48 ufite abana babiri akaba ari umunyakenya. Mu buhamya bwe avuga uko umukobwa yareraga yita umwana we nkuko amategeko abimwemerera yamutwaye umugabo, agata umutwe ariko nyuma akaza kuruhurwa no kubababarira. Yagize ati : “ Amazina yanjye nitwa Mercy Igoki mfite imyaka 48. Ndi umwarimukazi kuri ubu nkaba nkora muri Pan Africa Christian University. Nubwo inkuru yanjye yo mu myaka icumi ishize yantesheje umutwe, ndababwiza ukuri ko byambereye ishuri rikomeye. (...)
-
Yitwaza ko ntabyara umushara ugashirira mu bo hanze
Iyo umugore atabyara ahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima byaba ibiva hanze y’urugo ndetse n’iby’imbere mu rugo hagati ye n’umugabo. Mu buhamya umugore umweufite ikibazo cyo kutabyara yaduhaye mu butumwa yatwandikiye, yavuze uko umugabo we bamaranye imyaka 4 yitwaza kuba umugore we atabyara akamuca inyuma, akanajyana amafaranga yose mu bana yabyaye hanze. Yagize ati ; “Maze imyaka ine gusa mbana n’umugabo wanjye ariko ntitwagize amahirwe yo kubyara kuko abaganga basanze mfite ikibazo mu nda (...)
-
Umwana we baribagiye kwica niwe ubatunze
Mu bihe byo ha mbere ndetse no muri iyi minsi iyo umukobwa atwaye inda atateganyaga biba bitamworoheye akaba ari naho usanga bamwe bahitamo kuzikuramo kugirango birinde ingaruka bazahura nazo. Gusa umubyeyi waduhaye ubu buhamya we asanga iyo umukobwa yemeye gukuramo inda aba arebye hafi kuko uba utekereza hafi ntutekereze icyo uwo mwana yari kuzaba cyo. Uyu mubyeyi ufata umwana we w’imyaka 26 nk’igisubizo ku buzima bwe yagize ati : “Ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri natewe (...)
-
Nabanye na musaza wanjye ntabizi none tubyaranye kabiri
Umubyeyi w’abana babiri twaganiriye yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yashakanye n’umugabo nyuma agasanga ari musaza we,bamaze kubyarana abana babiri,none kuri ubu akaba atewe ipfunwe n’ibyo bakoze kandi akumva atatandukana na we kuko bakundana cyane. Mu buhamya bwe yagize ati ;’’ ubwo habaga Jenoside mu Rwanda ababyeyi banjye barapfuye dusigara turi abana batatu mu rugo ariko hakaba hari undi musaza wacu twari twarayobewe amaherezo ye ariko tukumva ko nawe yapfuye kuko twaburanye muri icyo gihe. (...)
-
Namaze imyaka ibiri ntararana n’umugabo kubera abapfumu
Umubyeyi witwa Charlotte utarashatse ko dutangaa amazina ye yose yaduhaye ubuhamya bukomeye bw’ukuntu yabanye n’umugabo we imaka ibiri batararana mu buriri bumwe kubera abapfumu bari baramuiraguriye ko nashaka umugore batazigera bararana ngo kugira ngo aabone ubukire. Nyuma yuko uyu mubyeyi amaze kubyarana umwana umwe n’uyu mugabo bamaranye imyaka ibiri gusa yahise yitaba Imana maze aba arapfakaye. Mu buhamya bwe ati ;’’nabanye n’umugabo wanjye mu mwaka wa 2012,ariko kuva nagera mu rugo rwe (...)
-
Afite umugabo utereta abakobwa bangana n’abana babo
Umugore watugejeho ubuhamya bwe ariko anatugisha inama y’uko yakifata kuko imyifatire y’umugabo we umuteye inkeke ndetse n’abana babo ikaba yarabagizeho ingaruka dore ko ari n’umwana wabo w’umukobwa waje kuvumbura ko papa wabo atereta umwana w’umukobwa bigana. Uwo mugore yagize ati : “ Muri ibi biruhuko nahuye n’ikibazo kinkomereye ku buryo natunguye n’imyutwarire yagaragaye ku mugabo wanjye. Umunsi umwe twari twicaye muri salon umukobwa wanjye mukuru uri gusoza amashuri yisumbuye twaicaranye ariko (...)
-
Umugabo wa gatatu yampaye umunezero ntigeze
Ubusanzwe kugira amahirwe yo gushaka umugabo urenze umwe mukabana neza uko ubyifuza ntibikunze kubaho ariko umubyeyi twaganiriye we byaramuhiriye cyane nyuma yo gushaka abagabo babiri ubu akaba abana n’uwagatatu ari nawe yaboneyeho umunezero yahoze yifuza kuva akiri muto. Uyu mubyeyi w’abana bane afite imyaka 32 y’amavuko yaduhaye ubuhamya bw’ubuzima bwe n’urushako,atubwira uburyo nya munezero yari yarigeze agira mu bagabo babiri yabanye nabo kuri ubu akaba aribwo yabonye umuha umunezero ukwiye (...)