-
Ibintu by’ingenzi byakurinda guheranwa n’agahinda
Muri iyi minsi mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hari ubwo bamwe baheranwa n’agahinda kubwo kwibuka ibyo banyuzemo bikaba byabaviramo n’ihungabana. Mu gihe uzi ko ukunda kugira agahinda kenshi mu bihe byo kwibuka dore ibintu bimwe byagufasha Kujya aho abandi bari : Nubwo wumva rimwe na rimwe udashaka kujya aho abandi bari nko mu gihe cy’ibiganiro, biba byiza ko wakihangana ukajya aho abandi bari kuko hari ubwo ibihavugirwa bigufasha kwiyubaka. Byaba ubuhamya buhatangirwa (...)
-
Amakosa uzirinda nukundana n’umukoresha wawe
Bijya bibaho ko umukobwa ukora mu kigo runaka ashobora gukundana n’umukoresha we cyangwa undi muntu bakorana,maze ugasanga urukundo rwabo rubaye imbogamizi mu kazi kabo ka buri munsi kuko umubano bafitanye batabasha kuwubangikanya n’akazi. Dore amakosa 4 akomeye uzirinda nukundana n’umukoresha wawe Kwica akazi nkana;akenshi usanga umukobwa iyo yamaze gukundana n’umukoresha we,atongera kuzuza inshingano z’akazi neza nk’uko byari bisanzwe maze akakica nkana yitwaje ko ntacyo umukoresha we (...)
-
Umumaro wo gutera akabariro ku mugore utwite
Abantu benshi bakunze kwibeshya ko umugore utwite atemerewe gutera akabariro ariko siko bimeze kuko mu gihe nta kindi kibazo afite ngo umuganga abe yaramusabye kuba abihagaritse, icyo gikorwa kirakomeza ndetse kiba ari n’igenzi kuko hari umumaro bigirira umugore utwite. Dore imwe mu mimaro yo gutera akabariro ku mugore utwite : Kubongerera urukundo n’uwo mwashakanye : Kimwe mu bintu bituma amashakanye bakomeza gukundana gutera akabariro biri mu bibafasha gukomeza urwo rukondo ndetse (...)
-
Impugenge abasezerana ivanguramutungo bafite ku kuzungurana
Mu mushinga w’itegeko rishya uherutse gitorwa n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ukaba usigajwe kwemezwa na Prezida wa Republika, harimo ingingo ivuga ko uwapfakaye ubu afite uburenganzira bwo kuzungura uwo bashakanye no mu gihe baba barasezeranye ivanguramutungo risesuye. Uburyo iyo ngingo yavuguruwe byusa naho abaturage bamwe batabyumva kimwe kuko hari ababona bizarushaho guteza ibibazo mu miryango aho kubikemura. hari aho ufite ingingo ivuga ko igihe mwari mwarasezeranye (...)
-
Amakosa uzirinda gukora ku nshuti z’umuhungu mukundana
Hari amakosa umukobwa agomba kwirinda gukora igihe cyose ari kumwe na bagenzi b’umuhungu bakundana kuko hari imyitwarire ashobora kugira idahwitse ikaba yabaviramo gushwana bya hato na hato cyangwa bigatuma batandukana burundu kuko atamenye uko yitwara ku nshuti z’umukunzi we cyane cyane iz’abahungu. Kumena amabanga y’urukundo ; kirazira kubwira inshuti z’umuhungu mukundana uko mubana n’umukunzi wawe,cyangwa wirirwa ubabwira buri kimwe cyose ,mbese ugasanga imibanire yanyu yose bayizi kuko ibi (...)
-
Minisitiri w’uburinganire yarahiriye imirimo mishya
Dr. Diane Gashumba uherutse kugirwa ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango hamwe n’abandi bayobozi baherutse guhindurirwa imirimo , barahiriye imirimo mishya kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe. Dr Gashumba warahiriye kuzayobora ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yakoze mu rwego rw’Ubuzima aho yayoboye ibitaro bya Kibagabaga na Muhima. Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), guhera muri Kamena 2009. Mu bandi barahiye harimo Maj Gen Jacques (...)
-
Guhitamo uburyo bw’icungamutungo mu kigare bigiye gucibwa
Gusezerana uburyo bw’ivanga mutungo busesuye usanga bimeze nkaho ari ryo hame, ndetse rimwe na rimwe bamwe bagasa nahio babikora mu kigari batabisobanukiwe neza, nyuma bazagera mu rugo usanga bari kwicuza kuba batarahisemo uburyo bw’ivanguramutungo busesuye cyangwa se ivangamutungo muhahano. Uko guhitamo uburyo bwo gusezerana abantu basa nkaho babikoreye mu kigare cyangwa se n’abagerageje guhitamo ubundi buryo butari ivangamutungo risesuye bagafatwa nk’abakoze amahano, nicyo itegeko rishya (...)
-
Ingamba z’abagore biga gufotora ku isoko ryiganjemo abagabo
Iyo urebye ku isoko ry’umurimo w’abafotora usanga ahanini riba ryihariwe n’abagabo ndetse abagore bagerageje gukora uwo mwuga nabo ugasanga batakirwa neza bitewe n’imyumvire. Iyo ni imwe mu mbogamizi abagore biga gufotora babifashijwemo n’umuryango Kemit, biteguye guhangana nayo ubwo bazaba bageze ku isoko ry’umurimo, gusa bavuga ko bafashe ingamba zizabafasha guhangana n’icyo kibazo. Umuryango Kemit ubinyujije mu mushinga bise isura y’ubuzima (faces of life), ugamije guteza imbere umugore (...)
-
Icyo amategeko ateganya iyo umwana ateye inda undi
Bishobora kubaho ko umwana w’umuhungu utaruzuza imyaka cumi n’umunani yatera inda undi mwana w’umukobwa nawe utarageza imyaka cumi n’umunani. Ese amategeko y’u Rwanda yaba abivugaho iki igihe byabayeho ? Ubusanzwe iyo umugore cyangwa se umukobwa uri munsi y’imyaka 18 yatewe inda n’umwana uri munsi y’imyaka cumi n’umunani, uwo mugore niwe uhanwa kuko aba yashutse umuhungu kuko amurusha imyaka. Ibyo bifatwa kimwe no ku mukobwa utaruzuza imyaka cumi n’umunani akaba yatewe inda n’umusore cyangwa se (...)
-
Kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere byashizwe mu itegeko
Umushinga w’itegeko rigena imyororkere y’abantu uherutse gutorwa n’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, harimo ingingo ivuga ko ababyeyi bafite inshingano zo kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere zikiyongera ku zindi nshingano ababyeyi bari basanzwe bafite ku bana babo. Gusa iyi ngingo abadepite abanje kutayumva kimwe aho bamwe bibaza impamvu yaba itegeko. Depite Nyirahirwa yavuze ko iri tegeko n’ubwo ryagoranye mu buryo bwo kuryubaka no gutuma riba itegeko, bityo ngo ingingo ivuga (...)
-
Inyungu abagore bakura mu kwizihiza umunsi wabo
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, wemejwe n’umuryango w’ababimbumye mu 1972, mu Rwanda utangira kwizihizwa mu 1975 ubu ukaba ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 42. Muri iyi myaka yose uyu munsi umaze wihighizwa, wakibaza inyungu abanyarwandakazi bamaze gukura mu kwizihiza uyu munsi abenshi bita ko ari umunsi wabo. Mu kumenya umumaro uyu munsi umariye abagore twegereye bamwe mu bagore baturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu, maze batubwire inyungu bakura (...)
-
Sobanukirwa n’itegeko rishya ku kiruhuko cy’umubyeyi
Itegeko rishya riherutse gutorwa n’abadepite rivuga ko umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara azajya ahembwa umushahara wose mu byumweru 12, igihe we n’umukoresha we batanze ubwishingizi bw’umubyeyi. Gusa kuko ari itegeko rishya hari benshi badasobanukiwe uko riteye, abo rireba nabo ribatreba. Itegeko risanzweho riteganya ko umugore ugiye mu kiruhuko cyo kubyara adasanzwe abifitiye ubwishingizi, ahembwa umushahara wose ibyumweru bitandatu, yahitamo kongeraho ibindi bitandatu agahembwa 20%, ariko (...)
-
Ibintu biranga umugore ukunda umugabo we
Iyo umugore aklunda umugabo wari imyitwarire simusiga imuranga haba mu buryo yitwara kuriwe n’ibikorwa akora. Dore bimwe mu bintu by’ingenzi biranga umugore ukunda umugabo we : Yumva akumbuye umugabo we nyuma y’igihe gito : Iyo umugore ankunda umugabo we uzasanga igihe adahari yumva amukumbuye umunsi umwe udahari akumva wamubererye igihe kirekire. Ahora ashaka udushya yakorera umugabo we ; iyo umugore akunda umugabo we uzasanga aharanira kugira udushya akorera umugabo we kugirango arusheho (...)
-
Urujijo ku gukura gucana inyuma mu byaha bihanwa
Nyuma yaho Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko (Rwanda Law Reform Commission, RLRC), itangarije ko icyaha cy’ubusambanyi ku bashakanye (gucana inyuma) kigiye gukurwa mu gitabo mpanabyaha kirimo kuvugururwa ubu, abaturage bamwe ntibavuga rumwe ku gukurwaho kw’iki cyaha. Mu kiganiro RLRC yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize nibwo yavuze ko iyo ngingo yakuwemo bitewe n’uko isezerano ryo gushyingirwa ari kimwe n’andi masezerano, bityo bikaba bidakwiye kuba icyaha, ahubwo bigomba (...)
-
Ibibazo abana b’imfubyi bagira ku icungwa ry’imitungo yabo
Icunga ry’umutungo w’umwana w’imfubyi urererwa mu kigo cy’imfubyi cyangwa urererwa mu muryango wamwakiriye n’ikibazo cy’abana bahindutse abakuru b’ingo uko biteye ubu usanga birimo ibibazo kuko nta rwego rw’amategeko rwateganyijwe rwo gucunga umutungo wabo bana b’imfubyi. Abo bana ibyabo bigenda babibona, bikagenda bitwawe na bene wabo mu muryango n’abaturanyi bitwaje ko ngo babatunze. Ibigo birera abana b’imfubyi nabyo nta butumwa byahawe bwo gucunga imitungo y’izo mfubyi. Ikibazo cy’imitungo (...)
-
Ibintu ugomba kwigira mu gutandukana n’abakunzi benshi
Iyo abakobwa bakundanye n’abasore benshi ariko bose bakajya batandukana nta numwe ufashe gahunda ifatika batangira gucika intege no kwiheba rimwe na rimwe bakishyiraho amakosa kandi wenda ataribo bayafite. Gusa na none uba ugomba gukura isomo kuri bo kugirango wirinde ko bizongera kukubaho. Burya nta rukundo rubura ibirutokoza : Menya ko burya nta rukundo rw’urutagatifu rubaho kuko nabo ubona babanye neza hari ibyo bapfa ariko bakongera bakiyunga. Kumva rero ko ubwo watandukanye n’abasore (...)
-
Uko umugore mugufi w’umuyobozi yakwigirira icyizere
Umuhanga mu by’imitekerereze witwa Freeman yavuze ko bigoye ko umugore cyangwa umukobwa mugufi yaba umuyobozi wifitiye icyizere kubera ahanini ingaruka zituruka k’ukuntu abantu bumva ko kuba umugore w’umuyobozi ari ibintu bidasanzwe, hakiyongeraho kuba uri mugufi noneho nabyo bikaba ibidasanzwe kurushaho. Ahanini uko sosiyete iteye abantu baba bafite ishusho y’umugore muremure w’ibigango ko ariwe ugomba kuba umuyobozi ibyo bigatuma, iyo uri muremure byoroha ko wigirira icyizere kuko n’abantu (...)
-
Imicungire y’umutungo w’umwana ubereye umwishingizi
Mu gihe umwana atarageza imyaka y’ubukure umutungo we ukaba ucungwa n’umubereye umwishingizi, hari uburyo amategeko ateganya ko uwo mwishingizi azacungamo umutungo w’umwana, inshingano afite ku mwana, n’igihe yamburwa uburenganzira bwo gucungir aumwana umutungo. Ni ryari ubwishingire (tutelle) bubaho ? Ubwishingire butangira ku mwana muto iyo se na nyina bapfuye, bazimiye, babuze cyangwa bambuwe ububasha bwa kibyeyi. Butangira kandi ku bana bavutse ku babyeyi batashyingiranywe iyo nta numwe (...)
-
Ibintu abagore bagera ku ntsinzi bakora buri munsi
Umuhanga umwe yaravuze ati : “ kugera ku ntsinzi ntibigira bya byuma bizamura abantu mu nzu ndende( elevator) bisaba kunyura kuri escalier.” Mu ntangiriro z’umwaka usanga abantu benshi biha gahunda bazagenderaho kugirango bagere ku ntego baziha. Niba uri mugore wifuza kugera ku ntsinzi runaka ukaba waramaze gukora gahunda uzagenderaho izabigufashamo ushobora kongeramo ibi bintu bikurikira uzajya ukora buri munsi, waba utarayikora nabyo ukabishyiramo : Gukora urutonde rw’ibyo uri bukore buri (...)
-
Uko itegeko ririnda kwikubira kwa bamwe mu gihe cy’izungura
Iyo umubyeyi amaze gutabaruka abana basigaye bagomba kugabana imitungo yabasigiye hari ubwo usanga bamwe bashatse kwikubira bakariganya abandi bana bagomba kugabana. Nyamara ibyo siko byakagombye kugenda kuko itegeko rishyiraho uburyo abazungura bazungura neza ntihagire umuntu n’umwe urenganwa. Iyo hari umutungo ugomba kuzungurwa, birasanzwe ko abazungura bamwe cyangwa bose bagira umutima mubi wo gushaka kwikubira, ubushake buke, kwituramira cyangwa umururumba w’ibintu. Ni yo mpamvu itegeko (...)