-
Uko ruswa ishingiye ku gitsina ihagaze mu bigo byo mu Rwanda
Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya akarengane na ruswa ishami ry’u Rwanda, Transparancy International Rwanda, bwagaragaje uko ruswa ishingiye ku gitsina ihagaze hakurikijwe ibigo byigenga, ibigo bya leta na sosiyete sivile. Dore uko ubwo bushakashatsi bwasanze ruswa ishingiye ku gitsina mu bigo : Hakurikijwe ibyo ababajijwe muri ubu bushakashatsi basubije, 51.4% bavuzeko mu mu bigo bya leta ariho hagaragara ruswa ishingiye ku gitsina mu gihe 48.6% (...)
-
Ibyerekeye gusezerana ivangamutungo w’umuhahano
Ivangamutungo muhahano ni bumwe mu buryo bwemewe bwo gusezeranamo hagati y’abashakanye. Ubu buryo bwihariye ku kuba abashakanye baba bafite umutungo rusange bahuriyeho bakagira n’undi baba badahuriyeho buri wese yigengaho. Menya byinshi ku ivangamutungo w’umuhahano nuko bikorwa : Ibarura ry’umutungo rizaba iremezo ry’ivangamutungo w’umuhahano Igihe cyo gukora amasezerano yo gushyingirwa, hashingiwe kubyo abashyingiranwa ubwabo bivugiye, hakorwa ibaruramutungo ryerekana umutongo n’imyenda buri (...)
-
Amakosa umukobwa uyoboye urugo agomba kwirinda mu gihe abana na basaza be
Birashoboka ko umukobwa ashobora kuba ariwe muyobozi w’urugo bitewe n’impamvu zitandukanye bikamusaba ko hari amakosa atagomba gukora bitewe n’inshingano afite ,akayagendera kure cyane cyane iyo afite basaza be bamaze kuba bakuru kugira ngo bidateza amakimbirane akomeye bitewe n’amakosa y’umuyobozi w’urugo. Kujya mu ngeso mbi :kirazira ko umukobwa ufite inshingano yo kuyobora urugo yishora mu ngeso mbi,zirimo nk’ubusinzi,ubusambanyi cyangwa ubundi burara bwose,kuko iyo bimeze gutyo adashobora (...)
-
Ihohoterwa rikorerwa abagore mu buriri rituma hari abasamira ku kiriri
Abagore twaganiriye bafite abana b’indahekana biganjemo abarutana umwaka umwe gusa bavuga ko ahanini batwarira inda ku kiriri kubera ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo ugasanga ahanini aribo bafite ijambo ku mibonano mpuzabitsina ndetse bamwe bakanavuga ko bahatiwe n’abagabo babo gukora imibonano mpuzabitsina kandi aribwo bakimara kubyara. Ibyo byose bituma ahanini abo bagore batwitira ku kiriri abandi bakabyara indahekana batabiteganije. Umubyeyi twaganiriye utarashatse ko izina rye (...)
-
Ibintu umuntu washyingiwe atagomba kurenza atanga impano
Mu mushinga w’itegeko rishya uherutse kwemezwa n’abadepite, hari aho bavuga ko uwashyingiwe afite uburenganzira bwo gutanga impano ariko bashyizeho ibyo utanga impano atagomba kurenza, mu rwego rwo gukemura ikibazo cyagaragaraga cyane ku bagabo bamara gusinda bagatanga imitungo hafi ya yose bari bafite ku bw’inyungu zabo birengagije inyungu z’umuryango wose. Umugabane w’ibishobora gutangwa Yubahirije amategeko agenga uburyo bw’imicungire y’umutungo yahisemo, uwashyingiwe wese afite (...)
-
Icyo wakora uri umukoresha w’umugore usuzugurwa n’abakozi
Bijya bibaho ko umugore aba ariwe muyobozi wohejuru mu kigo runaka,maze ugasanga abakozi bamusuzugura cyane cyane iyo harimo abagabo batumvikana ku bintu runaka,maze ugasanga hazamo amakimbirane aterwa no gusuzugura umukoresha wabo,ariko hari iby’ingenzi yakora ibyo bibazo bigashira nkuko tubikesha urubuga solarsister. Dore bimwe by’ingenzi wakorera abakozi bagusuzugura Hindura imyanya y’ubuyobozi ; iyo ubona hari abkozi bagusuzugura bitwaje imyanya y’ubuyobozi bafite,biba byiza iyo (...)
-
Impamvu ingo ziyoborwa n’abagore muri Afrika ziri gutera imbere kurusha izindi
Mu bushakashatsi bwakozwe mu ngo zo mu bihugu bigera kuri 24 byo muri Afrika bwagaragaje ko ingo ziyoborwa n’abagore gusa ziri kwivana mu bukene ku muvuduko uri hejuru kurusha mu ngo ziyoborwa n’abagabo, baba abagabo bafite abagore cyangwa se abagabo batabafite bayobora ingo bonyine. Dore zimwe mu mpamvu abo bashakashatsi batanze ku kuba barasanze ingo ziyoborwa n’abagore arizo ziri kwihuta cyane mu kwikura mu bukene : Muri ubwo bushakashatsi basanze ko ingo ziyoborwa n’abagore bonyine ku (...)
-
Impamvu zihindura amasezerano y’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe
Uguseswa kw’uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe bujya bushoboka iyo yahayeho zimwe mu mpamvu zemewe n’itegeko nkuko biteganwa. Uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe buseswa ku mpamvu zikurikira : 1. Gutana kw’abashyingiranwe ; 2. Guhindura uburyo bw’icungamutungo ; 3. Urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe Guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe Abashyingiranywe bombi iyo babisabye bakiri kumwe, uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe bushobora (...)
-
Ibyo wakora ukabana neza na basaza bawe,igihe bagusuzugura kandi uri inkumi
Bijya bibaho ko umukobwa w’inkumi ashobora kubana na basaza be b’abasore,ariko ugasanga bamusuzugura cyane ndetse ntibamuhe ubwisanzure buhagije ,cyane cyane iyo batabana n’ababyeyi babo bakamuhangayikisha cyane kuko ari umukobwa,ariko nawe ugasanga hari imyitwarire afite ituma batumvikana,nyamara hari uburyo bwiza bwo kubikemura no kongera kugarura ubucuti bwawe na basaza bawe. Kububaha ;umukobwa ubana na basaza be aba agomba kububaha baba bakuru cyangwa bato kuri we, kuko burya nta muhungu (...)
-
Jeannette Kagame asanga abakobwa batanga icyizere mu ikoranabuhanga
Madamu wa prezida wa Repubulika, Jeanette kagame, yasabye abakobwa kudacika intege no kudashidikanya ku bushobozi bifitemo mu guhanga udushya ndetse anemeza ko abakobwa basigaye batanga icyizere ku rwego bagezeho haba muri Afrika ndetse no ku rwego rw’isi muri rusange. Ibi umufasha w’umukuru w’igihugu yabitangarije impuguke zari zitabiriye inama ku ikoranabuhanga iri kubera mu Rwanda yiswe “Transform Africa 2015”. Madamu Jeannette Kagame yagize ati : “Ntabwo nshidikanya ko u Rwanda, Afurika (...)
-
Ibibazo abashakanye bakiri bato bahura nabyo nuko byakemuka
Abashakanye bakiri bato mu myaka ya za makumyabiri hari ibibazo by’umwihariko bahura nabyo iyo bakimara kubana ndetse ugasanga iyo ibyo bibazo bidakemutse vuba bitangira kuzana amakimbirane hagati muri bo bigatuma banatandukana. Ahanini ibyo bibazo usanga biterwa n’uko abo bashakanye bakiri bato baba batarafatisha ubuzima, abandi bakiri mu mashuri, ndetse hakazamo no kuba umuntu atarakura neza ngo abe abasha gufata inshingano zimureba neza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko gushakana mukiri (...)
-
Ibyo umubyeyi ashinzwe n’igihe yamburwa ububasha bwa kibyeyi
Ububasha bwa kibyeyi bugizwe cyane cyane n’uburenganzira bwo kumenya umwana, kumucungira umutungo no kwikenuza ibiwukomokaho bikurikije amategeko. Gusa bishoboka ko hari igihe umubyeyi ananirwa kubahiriza ibyo ashinzwe akamburwa ububasha bwa kibyeyi. Ibyerekeye uburenganzira bwo kumenya umwana Uburenganzira bwo kumenya umwana butegeka ababyeyi kumutunga no kumurera bakurikije uko bariho n’umutungo wabo. Ababyeyi batewe intimba n’imyifatire mibi y’umwana wabo bashobora kuregera urukiko (...)
-
Impamvu zituma abakobwa batubakira iwabo nyuma yo kurangiza amashuri
Rimwe na rimwe usanga ababyeyi cyane cyane abo mu cyaro bavuma abakobwa babo ngo biga amashuri babarihira ,bamara kurangiza ntibagire igikorwa kigaragara bakorera iwabo, nko kububakira amazu mashya nk’uko abahungu benshi babikora ,nyamara abakobwa bavuga ko bataba banze kugira icyo bakora ahubwo bagira imbogamizi nyinshi. Abo twaganiriye babibona batya : Mary ni umwe mu bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali ku mpamvu z’akazi nyuma yo kurangiza kaminuza,umwaka ushize avuga ko ababyeyi badakwiye (...)
-
Impamvu abakoresha b’abagore aribo beza kurusha ab’abagabo
Mu bushakashatsi bunyuranye bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abagore bagenda bahinduka abakoresha beza kurusha abagabo uko igihe kigenda gisimburana. Muri ubwo bushakashatsi hari impamvu zatanzwe zagaragaje ko abagore baba ari abakoresha beza kurusha abagabo. Ikigo cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi cyitwa Gallup cyabajije itsinda ry’abantu, bababaza niba bahitamo gukoreshwa n’umugore cyangwa se umugabo mu gihe baba babonye akandi kazi. Mu bantu 11,434 babajijwe 33% gusa nibo bahisemo ko (...)
-
Ababyeyi ntibarumva neza ibyo gufatira amanota make ku banyeshuri b’abakobwa
Kuva leta y’u Rwanda yagashyiraho gahunda yo gufatira ku manota make ku bana b’abakobwa ugereranije n’abahungu mu bizamini bya leta,ababyeyi bo usanga batarasobanukirwa neza impamvu yabyo bakumva ko abahungu baba baharenganiye nk’uko bamwe mu babyeyi twaganiriye babivuga. Murebwayire ni umubyeyi ufite abana batatu b’abanyeshuri,avuga ko abana be babiri barimo umukobwa n’umuhungu bakoreye rimwe ikizamini cya leta cy’amashuri abanza,maze umukobwa akaba ariwe ugira makeya kandi akabona akajya mu (...)
-
Guhabwa umunani:abanyarwandakazi bamwe ntibarabyumva
Bamwe mu banyarwandakazi twaganiriye bo mu karera ka Nyanza,ntibumva neza ngo ukuntu bajya kwaka umunani iwabo bakabagabanya na basaza babo kuko ngo bagifiye imyumvire ya kera bakumva ko ngo byaba ntaho bihuriye n’umuco,abandi nabo bakavuga ko byaba arukwifuza kandi ibi bakabihurizaho na bamwe mu babyeyi,baba bagomba guha iminani abana babo bose ku buryo bungana nk’uko amategeko y’ u Rwanda abigena. Musabyimana Esperance utuye mu karere ka Nyanza ho mu majyepfo akaba ari umubyeyi w’abana (...)
-
Ibintu bizakwereka ko witeguye, ushobora kongera gushaka
Abantu batandukana nabo bari barashakanye ku bw’impamvu zitandukanye, bamwe batandukana kuko bananiwe kumvikana, abandi bagapfusha abo bari barashyingiranywe bigatuma bishoboka ko bashobora kongera gushaka. Kongera gushaka bisaba kwitegura bikaba byakubera byiza mu gihe ukurikije izi nama zikurikira : Kurikiza ibyiyumviro byawe wisiganwa n’iminsi : Abantu bamwe bashobora kuba bashaka nyuma y’ibyumweru bibiri batandukanye, abandi bikababatwara imyaka n’imyaka. Wisiganwa n’igihe ngo utangire (...)
-
Kuki abakobwa batinya kubana n’abasore b’abasirikare,abapolisi n’abashoferi
Akenshi iyo uganiriye n’abakobwa batandukanye,bakakubwira abasore bifuza gukundana ndetse no kuzabana nabo usanga abenshi bemeza ko badashobora gukundana n’umusore w’umusirikare,umuporisi n’umushoferi bitewe n’impamu twabwiwe na bamwe mu bo twaganiriye. Tuganira na bamwe mu bakobwa b’urubyiruko batuye mu mujyi wa Kigali,badutangarije impamvu bagira impungenge zo kubana n’abagabo bakora aka akazi. Joyeuse,Lenatha na Grace barahuriza ku mpamvu zikurikira zitatuma bakundana na bene abo basore kandi (...)
-
Impamvu zituma ishyingirwa riteshwa agaciro
Itegeko riteganya ko gushyingiranwa bishobora guteshwa agaciro kubera impamvu nyinshi zitandukanye ariko ibyo byo bitandukanye no gusaba gatanya kuko gutesha agaciro ishyingirwa byo bigira igihe ntarengwa nyuma y’uko habayeyho ishyingirwa. Dore zimwe mu mpamvu zituma habaho gutesha agaciro ishyingirwa : Ishyingirwa ryabayeho abashyingiranywe batabyiyemereye cyangwa umwe muri bo, rishobora guta agaciro bisabwe gusa n’abashyingiranywe bombi cyangwa buri wese muri bo utari yabyemeye ku bushake (...)
-
U Rwanda rwiteguye kohereza abapolisikazi 140 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imyiteguro igenewe abapolisikazi 140 ku kubungabunga amahoro ku isi igenda neza. Ibi bikaba bihuza n’ibyo Prezida wa Republika aherutse kuvugira mu nama y’umuryango w’abibumbye aho yemeye kuzongera umubare w’abajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri, mu nama y’umuryango w’Abibumbye, yashimye ibikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, bikorwa n’abasirikare ndetse (...)