-
Imyitwarire y’abagore itera abagabo kubatakariza icyizere
Umugabo ashobora gutakariza icyizere umugore akaba yanamuta mu buryo butandukanye bitewe m’imiyitwarire itari myiza y’umugore. Hari abata ingo zabo burundu, abajya mu bandi bagore ariko bakongera bagataha, abimukira mu kindi cyumba, hakaba nuba mu rugo ntajye no mu bagore ariko umugore akaba amufata nk’utahaba bahuzwa n’abana gusa. Guta umugore uko ariko kose gushobora guturuka ku myitwarire y’umugore idahwitse, umugabo yaba adashobora kuyihanganira agata umugore akoresheje uburyo bumwe mu bwo (...)
-
Ingaruka ku mukobwa ubana n’umusore batararushinga
Muri iki gihe abakobwa bamwe na bamwe basanga abasore bakundana maze bakibanira kandi bitari mu buryo bwo gushyingiranwa cyangwa ngo bishyingire ahubwo ngo bitegura kubana,maze ugasanga babanye mbere y’igihe,nyamara hari ingaruka mbi nyinshi usanga zituruka kuri uwo mubano . Aha umuntu yakwibaza ati ;’’Ese birakwiye ko umukobwa ajya kubana n’umuhungu bakundana mu nzu imwe batashyingiranwa’’ Iyo uganiriye n’urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’abahungu usanga babyemera mu buryo butandukanye bamwe (...)
-
Ibyo ukorera umukozi wo mu rugo agakeka ko wifuza ko muryamana
Nubwo abakoresha abakozi bo mu rugo basabwa kubafata neza kuko nabo ari abantu nk’abandi, nanone hari abo usanga barengera ugasanga umukozi wo mu rugo yakwinjiriye mu buzima. Muri iyi nkuru turibanda cyane ku myitwarire y’abakoresha ituma abakozi bo mu rugo bakeka ko babashurashuraho ( bifuza ko baryamana). Twabashije kubona abakozi 2 b’abakobwa n’abandi 2 b’abahungu bavuga ko mu kazi kabo hari ubwo abakoresha babo baba bashaka kubagusha mu mutego ngo baryamane, bakabereka ibimenyetso gusa (...)
-
Imico wagira igatuma umugabo wawe agaruka mu rukundo
Mu mibanire y’abashakanye hari ubwo bamwe bagera mu gihe kitoroshye urukundo rukibagirana burundu, ugasanga umugabo atakita ku mugore we nkuko byahoze mbere. Nyamara burya urukundo ntiruba rukwiye gusaza, ahubwo rugomba guhora ari rushya hagati y’abashyingiranywe bigasa nkaho aribwo rugitangira. Ushobora rero kuba wenda uvuga ko ibyo kutakwitaho byatangiwe n’umugabo wawe, ubu akaba atacyikwikoza cyangwa se ngo umurebe wumve umwishimiye nkuko bikwiye mu rugo runezerewe. Aho gukomeza kumva ko (...)
-
Uko wafasha umwana ukunda kuvumbura
Hari ubwo umwana aba akunda kuvumbura, akubaganya ibintu cyane ugasanga ababyeyi bo babifata nabi bamwita inkubaganyi ndetse bakanamuha ibihano bituma acika intege. Ni muri urwo rwego tugiye kureba bimwe mu biranga umwana ukunda kuvumbura n’uko uzamufasha kugirango usigasire impano ze. Ni hehe umwana ukunda kuvumbura yigaragariza ? Hari ibintu byinshi umwana ashobora gukora bikagaragaza ko yifitemo kuvumbura cyane. Bimwe muri byo harimo imikino yo kubaka, gukora ibikinisho bye ( ibipupe, (...)
-
Ibibazo abakozi bo mu ngo bagira ku biryo bagaburirwa
Ubuzima ingo zibaho hari ibiryo bimwe baba bahaha hakaba n’ibyo bahaha gake cyangwa se bakaba batanabihaha na rimwe kuko batabirya cyangwa se bakaba bamugaburira ibitandukanye n’ibyabo. Iyo umukozi wo mu rugo ageze ahantu nkaho atarya nkuko abyifuza usanga bakoresha ubundi buryo ngo agere ku byo akunda rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku mukoresha we. Abakozi bane twaganiriye batubwiye uko babyifatamo igihe bahuye n’ibibazo bijyanye n’ibiryo bagaburirwa. Uwitwa Ange ni umukobwa w’imyaka 23 (...)
-
Igihe cyiza mwaganira ku bibazo by’urugo
Kutamenya igihe cyiza cyo muganiriraho ibibazo byo mu rugo ni kimwe mu bituma ibibazo by’ingo bidakemuka. Nkuko Charlotte, umujyanama w’ingo abivuga, intambwe ya mbere yatuma ibibazo mufitanye nk’abashakanye bikemuka, ni ukumenya igihe cyiza cyo kubiganiraho. Dore igihe cyiza mwaganira ku bibazo by’urugo Igihe uwo mwashakanye atananiwe cyane: kuba umuntu ananiwe ukamubwira ibibazo bituma arushaho kunanirwa kandi ari wowe wakagombye gutuma aruhuka. Igihe ufite ikibazo ushaka kubwira uwo (...)
-
Ibyatuma ugirirwa icyizere n’umusore mwenda kubana
Hari ibintu byinshi ushobora gukora uri mu rukundo n’umusore mwenda kubana,bigatuma umukunzi wawe mubana neza nta rwikekwe,agahora agufitiye icyizere kuko akenshi kutagirirana icyizere nibyo bituma urukundo rugenda rukendera,rukaba rwanashira burundu nkuko bisobanurwa na Stephan Labossiere mu gitabo yise‘’He who finds a wife’’. Bimwe mu byatuma umukunzi mugiye kubana akugirira icyizere 1.Gusohoza amasezerano : abantu benshi usanga batita ku kintu cyo gusohoza amasezerano wasezeranije (...)
-
Uko wakwitwara mu mpinduka 7 ziba nyuma yo kurushinga
Nyuma yo gushyingiranwa wabishaka utabishaka haba hari impinduka zizabaho mu buryo wabanagamo n’umusore cyangwa se inkumi mwarushinganye. Izo mpinduka ziba ntibivuze ko zitera ibibazo mu bashakanye, ahubwo igitera ibibazo ni ukutamenya uburyo bwiza bwo kuzibamo kugeza muzimenyereye. Dore izo mpinduka ziba nyuma yo gushyingirwa nuko wazitwaramo Uburyo bw’imicungire y’amafaranga ;Utarubaka urugo hari uburyo wakoreshaga amafaranga n’uwo mwashakanye nawe akagira uburyo bwe. Iyo mutabiganiriyeho (...)
-
Icyo wakora igihe umukunzi wawe agiye kure yawe
Bijya bibaho ko mu buzima,abakundana bashobora gutandukana umwe akaba yajya kure y’undi, bitewe n’impamvu zitandukanye ariko hari uburyo bwiza wakora ugasigasira urukundo n’umubano mwari mufitanye kugeza agarutse. 1. Kumugirira icyizere kandi ukabimwereka,ukirinda ikintu cyose cyangwa ijambo rishobora kumwumvisha ko nta cyizere umufiye aho yagiye. 2. Kumuvugisha kenshi nibura kuburyo nta munsi bwira utamuvugishije mu gihe ufite uburyo bwo kuvugana nawe kuri telefoni cyangwa mukoresha (...)
-
Abakozi bo mu ngo bugarijwe no gusambanywa ku ngufu
Ubushakashatsi bwakozwe ku bakozi bo mu ngo bagera kuri 2480 bwerekanye ko, abagera kuri 33% bemeye gukora imibonano n’abantu batandukanye barimo n’abakoresha babo mu gihe hari n’abahatiwe kuyikora ku ngufu bagera kuri 8.6%. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe na CLADHO ku bufatanye na IDAY, Inama y’igihugu y’abana na za sendika z’abakozi ( CESTRAR). Muri abo 8.6% bahatirwa gukora imibonano ku ngufu abagera kuri 13.8% bakoze imibonano mpuzabitsina babihatiwe na ba sebuja cyangwa se ba nyirabuja (...)
-
Ibintu uzirinda kuko bikandamiza uwo mwashakanye
Abashakanye baba bagomba kubaho ubuzima buha buri wese kwisanzura kandi bakumvikana. Mu gihe rero ukora ibi bintu 5 bikurikira menya ko ukandamiza uwo mwashakanye kandi ko bishobora kubasenyera : Gukuririza akantu gato kakavamo intoganya : Hari ubwo uba wwicaye n’uwo mwashakanye muvugana neza akantu gato kakababavangira umwe akaba atereye hejuru agaherako atongana kandi ahereye ku kantu gato kandi mu mwanya muto mwari mwahoze muvugana neza. Urugero mushobora kuba mwicaye muri ku meza (...)
-
Kubagarira yose nibyo bituma abakobwa batendeka cyane
Muri iki gihe usanga kugira inshuti nyinshi z’abahungu mu rukondo ari ibintu byabaye nk’ihame ku bakobwa benshi,ndetse iyo uganiriye nabo bakubwira ko babikora nko kubagarira yose,kuko bataba bizeye neza ko bakwizirika ku muhungu umwe bakazarambana. Bamwe mu bakobwa bagera kuri bane twaganiriye batashatse ko dutangaza amazina yabo, biga muri kaminuza y’uburezi mu mujyi wa Kigali,ngo basanga gutendeka ntacyo bitwaye ndetse biba ari ukwiteganyiriza mu rukundo. Dore impamvu 4 zituma batendeka (...)
-
Ingaruka zo kudahemba umukozi wo mu rugo neza
Iyo uganiriye n’abakozi bo mu rugo bakakubwira ibibazo bahura nabyo mu kazi usanga abenshi bagaruka ku ngorane bahura nazo zo kudahembwa neza, gusa ingaruka zo guhembwa nabi usanga zigera no ku bakoresha babo kandi aribo baba bikururiye izo ngaruka. Gutakaza umukozi mwiza : Anitha ni umubyeyi watwihereye ubuhamya bw’ukuntu kudahemba neza umukozi we byatumye atakaza umukozi mwiza. Yagize ati : “Mu minsi ishize nari mfite umukozi mwiza numva nakora uko nshoboye ntanshike, adusaba ko twamwongeza (...)
-
Amahitamo abashakanye bagira akabasenyera cyangwa se akabubakira
Mu mibanire y’ abashakanye, hari igihe basanga hari ibintu batishimiye kuri bagenzi babo babana. Mu gushaka umuti w’ibibazo banyura mu nzira ebyiri zitandukanye kandi zigatanga ibisubizo bitandukanye. Reka dusobanure izo nzira n’aho zigeza abazinyuze. Amahitamo yagusenyera 1- Guhinyura uwo mwashakanye (critiquer) mu gihe hari ikintu utishimiye kuri we 2- kwihagararaho cyangwa kutava ku izima mu gihe wakoze amakosa 3- kwishyura cyangwa guhimana mu gihe yakubabaje 4- kubaka ibikuta hagati (...)
-
Icyo wakora ngo abasore bakwisanzureho mu rukundo
Hari ubwo usanga umukobwa atinywa n’abahungu cyane ndetse n’uwo bakundanye ntabashe kumwisanzuraho uko bikwiye,ukabona ahorana urwikekwe bitewe n’impamvu zitandukanye kandi akenshi ugasanga n’umukobwa ubwe atazi ikibazo afite gituma abasore bamwishisha,ariko hari impamvu biturukaho ndetse bigakemurwa na nyirubwite akaba ariwe ubasha gutinyura abahungu kumwisanzuraho,kuko bishobora kumuviramo kugumirwa. 1.Umukobwa agomba kubanza kumenya impamvu umuhungu amutinya ntamwisanzureho kuko (...)
-
Inama ku bakoresha abakozi bo mu rugo batageje imyaka 16
Uramutse ukoze ibarura mu ngo zikoresha abakozi mo mu rugo usanga hari benshi bakoresha abana batagejeje imyaka 16 n’itegeko ry’umurimo, nyamara abakoresha abana batarageza igihe barahwiturirwa kubireka kuko bafatiwe ingamba. Mu kiganiro ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda(CLADHO) ryagiranye n’abanyamakuru, kuwa mbere w’icyi cyumweru hagarutswe ku kibazo cy’abakoresha bakoresha abakozi bo mu ngo batagejeje imyaka 16 yemewe aho bagiriwe inama yo kubahiriza (...)
-
Amagambo uzirinda kubwira nyokobukwe
Umukazana cyangwa se umukwe na nyirabukwe ni abantu baba bakwiye kubana neza nyamara bikunze kuvugwa ko uho wasanga ababana neza haba habarirwa ku ntoki kandi ugasanga rimwe na rimwe ibintu bapfa biba bidashinga. Hari ubwo umukazana ariwe uba mubi cyangwa se nyirabukwe akaba ariwe uba mubi. Mu rwego rwo kwirinda ko impamvu yaturuka ku mukazana cyangwa se umukwe, hari amagambo baba bagomba kwirinda kubwira ba nyirabukwe : Ufite uburenganzira bwo kuza hano igihe cyose ushakiye : hari ubwo (...)
-
Ibanga abarambana n’abakozi bo mu rugo bakoresha
Kubona umukozi wo mu rugo mwiza kandi mukarambana ni kimwe mu bituma mu rugo haboneka umutekano mukabasha no kwiteza imbere. Gusa na none usanga ibyo bishoborwa na bake kuko kuri ubu nta mukozi wo mu rugo wasanga ugera mu rugo ngo ahamare kabiri. Nyamara na none ntitwavuga ko ariko bose bameze kuko hakiri bake usanga bagera mu ngo bakazirambamo. Mu bakoresha bake twabashije kubona bafite abakozi bamaranye imyaka itanu kuzamura, twaraganiriye batubwira ibanga bakoresha ryatumye barambana (...)
-
Uko wabyitwaramo igihe udakunda gutera akabariro
Gutera akabariro ni kimwe mu nkingi zigize ingo z’abashakanye ariko hari ubwo bitagenda neza kandi abashakanye nta ruhare babigizemo bakisanga umwe agira ubushake bwo gutera akabariro cyane mu gihe undi we agira ubushake buke ugasanga ugihe umwe yifuje ko buzuza inshingano z’urugo undi we aba yumva ari ukumubangamira. Mu gihe rero uwo mwashakanye agira ubushake bwinshi bwo gutera akabariro wowe ukaba ufite hafi ya ntabwo, icyo cyuho gishobor akubakurira ibibazo, bityo muba musabwa kubikemura (...)