-
Kubagarira yose nibyo bituma abakobwa batendeka cyane
Muri iki gihe usanga kugira inshuti nyinshi z’abahungu mu rukondo ari ibintu byabaye nk’ihame ku bakobwa benshi,ndetse iyo uganiriye nabo bakubwira ko babikora nko kubagarira yose,kuko bataba bizeye neza ko bakwizirika ku muhungu umwe bakazarambana. Bamwe mu bakobwa bagera kuri bane twaganiriye batashatse ko dutangaza amazina yabo, biga muri kaminuza y’uburezi mu mujyi wa Kigali,ngo basanga gutendeka ntacyo bitwaye ndetse biba ari ukwiteganyiriza mu rukundo. Dore impamvu 4 zituma batendeka (...)
-
Ingaruka zo kudahemba umukozi wo mu rugo neza
Iyo uganiriye n’abakozi bo mu rugo bakakubwira ibibazo bahura nabyo mu kazi usanga abenshi bagaruka ku ngorane bahura nazo zo kudahembwa neza, gusa ingaruka zo guhembwa nabi usanga zigera no ku bakoresha babo kandi aribo baba bikururiye izo ngaruka. Gutakaza umukozi mwiza : Anitha ni umubyeyi watwihereye ubuhamya bw’ukuntu kudahemba neza umukozi we byatumye atakaza umukozi mwiza. Yagize ati : “Mu minsi ishize nari mfite umukozi mwiza numva nakora uko nshoboye ntanshike, adusaba ko twamwongeza (...)
-
Amahitamo abashakanye bagira akabasenyera cyangwa se akabubakira
Mu mibanire y’ abashakanye, hari igihe basanga hari ibintu batishimiye kuri bagenzi babo babana. Mu gushaka umuti w’ibibazo banyura mu nzira ebyiri zitandukanye kandi zigatanga ibisubizo bitandukanye. Reka dusobanure izo nzira n’aho zigeza abazinyuze. Amahitamo yagusenyera 1- Guhinyura uwo mwashakanye (critiquer) mu gihe hari ikintu utishimiye kuri we 2- kwihagararaho cyangwa kutava ku izima mu gihe wakoze amakosa 3- kwishyura cyangwa guhimana mu gihe yakubabaje 4- kubaka ibikuta hagati (...)
-
Icyo wakora ngo abasore bakwisanzureho mu rukundo
Hari ubwo usanga umukobwa atinywa n’abahungu cyane ndetse n’uwo bakundanye ntabashe kumwisanzuraho uko bikwiye,ukabona ahorana urwikekwe bitewe n’impamvu zitandukanye kandi akenshi ugasanga n’umukobwa ubwe atazi ikibazo afite gituma abasore bamwishisha,ariko hari impamvu biturukaho ndetse bigakemurwa na nyirubwite akaba ariwe ubasha gutinyura abahungu kumwisanzuraho,kuko bishobora kumuviramo kugumirwa. 1.Umukobwa agomba kubanza kumenya impamvu umuhungu amutinya ntamwisanzureho kuko (...)
-
Inama ku bakoresha abakozi bo mu rugo batageje imyaka 16
Uramutse ukoze ibarura mu ngo zikoresha abakozi mo mu rugo usanga hari benshi bakoresha abana batagejeje imyaka 16 n’itegeko ry’umurimo, nyamara abakoresha abana batarageza igihe barahwiturirwa kubireka kuko bafatiwe ingamba. Mu kiganiro ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda(CLADHO) ryagiranye n’abanyamakuru, kuwa mbere w’icyi cyumweru hagarutswe ku kibazo cy’abakoresha bakoresha abakozi bo mu ngo batagejeje imyaka 16 yemewe aho bagiriwe inama yo kubahiriza (...)
-
Amagambo uzirinda kubwira nyokobukwe
Umukazana cyangwa se umukwe na nyirabukwe ni abantu baba bakwiye kubana neza nyamara bikunze kuvugwa ko uho wasanga ababana neza haba habarirwa ku ntoki kandi ugasanga rimwe na rimwe ibintu bapfa biba bidashinga. Hari ubwo umukazana ariwe uba mubi cyangwa se nyirabukwe akaba ariwe uba mubi. Mu rwego rwo kwirinda ko impamvu yaturuka ku mukazana cyangwa se umukwe, hari amagambo baba bagomba kwirinda kubwira ba nyirabukwe : Ufite uburenganzira bwo kuza hano igihe cyose ushakiye : hari ubwo (...)
-
Ibanga abarambana n’abakozi bo mu rugo bakoresha
Kubona umukozi wo mu rugo mwiza kandi mukarambana ni kimwe mu bituma mu rugo haboneka umutekano mukabasha no kwiteza imbere. Gusa na none usanga ibyo bishoborwa na bake kuko kuri ubu nta mukozi wo mu rugo wasanga ugera mu rugo ngo ahamare kabiri. Nyamara na none ntitwavuga ko ariko bose bameze kuko hakiri bake usanga bagera mu ngo bakazirambamo. Mu bakoresha bake twabashije kubona bafite abakozi bamaranye imyaka itanu kuzamura, twaraganiriye batubwira ibanga bakoresha ryatumye barambana (...)
-
Uko wabyitwaramo igihe udakunda gutera akabariro
Gutera akabariro ni kimwe mu nkingi zigize ingo z’abashakanye ariko hari ubwo bitagenda neza kandi abashakanye nta ruhare babigizemo bakisanga umwe agira ubushake bwo gutera akabariro cyane mu gihe undi we agira ubushake buke ugasanga ugihe umwe yifuje ko buzuza inshingano z’urugo undi we aba yumva ari ukumubangamira. Mu gihe rero uwo mwashakanye agira ubushake bwinshi bwo gutera akabariro wowe ukaba ufite hafi ya ntabwo, icyo cyuho gishobor akubakurira ibibazo, bityo muba musabwa kubikemura (...)
-
Icyo mwakora igihe mutumvikana ku buryo mureramo umwana
Igikorwa cyo guha umwana uburere kigenda neza iyo ababyeyi bose babifatanije ariko hari ubwo baba batabyumva kimwe buri wese akaba yifuza ko umwana yarerwa mu buryo bumwe undi nawe akaba ashaka ko umwana arerwa mu bundi buryo bigatuma mutabyumvikanaho. Nubwo uba wumva uburyo bwawe aribwo bwiza ndetse ugahatira uwo mwashakanye cyangwa se undi muntu wese mufatanya kurera umwana gukurikiza ibyawe, jya umenya ko ibyo byakabaye kuba ntacyo bigutwara ko ahubwo ari amahirwe umwana aba afite yo (...)
-
Menya uko wacika ku ngeso yo gufuha bikabije
Bijya bibaho ko abakundana umwe agira ingeso yo gufuha cyane bikabije ku buryo adaha mugenzi we amahoro,ariko hari uburyo bworoshye bwo wakoreha niba ubyiyiziho,maze bikagenda bigabanuka kuko n’ubusanzwe nta mumaro wabyo,dore ko bishobora no gutandukanya abakundana. 1. Kwizerana ; iyo ukundana n’umuntu ukaba umwiyumvamo by’ukuri kandi ukizera ko nawe agukunda by’ukuri,ntabwo wajya guhangayikishwa no kumufuhira umukekera n’ibyo udafitiye gihamya.Niyo mpamvu uba ugomba kwizera umukunzi (...)
-
Bumwe mu burenganzira abakozi bo mu rugo bavutswa
Abakozi bo mu rugo bamwe twaganiriye bakorera mu mujyi wa Kiagalui bavuga ko hari uburenganzira bavutswa n’abakoresha babo bikaba ari nayo mpamvu bamwe bahitamo guhora bahindura ingo bakoramo ariko ngo igitangaje nuko naho bagiye basanga ari uko. Utwita Kavutse Emmanuel ni umusore umaze imyaka irindwi akora akazi ko mu rugo avuga ko uburenganzira avutswa ahantu hose yakoze ari uko usanga nta mwanya wo kuruhuka uhagije agira. Yagize ati : “ Abakoresha badufata uko bishakiye ukagirango twebwe (...)
-
Ingaruka zo guhora ugenzura telefoni y’uwo mwashakanye
Muri iki gihe aho iterambere mu ikoranabuhanga ryaziye usanga hari ingaruka nyinshi rifite no mu bashakanye cyane cyane mu gihe hari ubwo umwe mu bashakanye abikoresha mu rwego rwo gucunga uwo bashakanye ngo amenye ibyo yirirwamo. Uzasanga rero hari bamwe mu bashakanye umwe ashyira telefoni hasi akaba arayifashe arebye abamuhamagaye n’ubutumwa bamwandikiye abandi bakareba ku ma emails n’ibindi. Nkuko Madame Charlotte, umujyanama w’ingo abitubwira, iyo umwe mu bashakanye acunga telefoni (...)
-
Uburyo wagarura umutima w’umusore mwahoze mukundana
Bijya bibaho ko abakundana bashobora gutandukana bagashwana ariko mu by’ukuri umukobwa akaba yaba agikunda umuhungu ku buryo gutandukana kwabo bidatuma amwibagirwa,maze akumva akimukeneye ko bakongera gukundana.hari uburyo rero umukobwa yakoresha akongera kugarura uwo bahoze bakundana kabone nubwo haba hashize igihe kirekire batandukanye. Shakisha amakuru : iyo umukobwa agikunda umusore bahoze bakundana kandi akaba yarananiwe kumwikuramo ndetse akeneye ko yagaruka,agomba kubanza gushakisha (...)
-
Ibyo kwitwararika iyo ufite umukozi ukora ataha
Mu ngo zimwe na zimwe hari ubwo bahitamo gukoresha abakozi bakora bataha kuko usanga ahanini baba ari abantu bakuru bafite ingo zabo nabo baba bagomba kwitaho. Gusa na none mu gihe ukoresha umukozi wo mu rugo utaha hari ibyo uba ugomba kumenya kugirango mukorane neza. Jya umwubaha : umukozi nk’uwo uba ukuze ntabwo afatwa kimwe n’abakozi b’abana. Aba akenewe kubahwa nk’umuntu mukuru kandi ukamwereka ko umufitiye icyizere. Jya umutega amatwi igihe hari icyo ashaka kukubwira kandi niba umuhaye (...)
-
Ibintu 7 uzirinda kubwira umugabo wawe
Amagambo ubwira uwo mwashakanye ashobora kububabkira ariko rimwe na rimwe akaba yanagira uruhare mu kubasenyera, akaba ariyo mpamvu uba ukwiye kwitwararika mu magambo ubwira uwo mwashakanye. Dore amagambo umugore aba agomba kwirinda kubwira umugabo we kuko nta kindi yungura urugo usibye kurusenya. Kumugereranya n’umukunzi wawe wa kera : Ntuzibeshye na rimwe ngo uvuge ijambo ryaba rigereranya umukunzi wawe wa kera n’umugabo wawe niyo waba utekereza ko byamushimisha nko kuba wenda hari ibyo (...)
-
Ibintu 5 byo kumenya ku muhungu mbere yo kwemerera kubana
Hari ibintu by’ingenzi umukobwa aba agomba kubanza kumenya mbere yo kwemerera umuhungu ko bazabana akaramata, aba agomba kubanza kugenzura ibi bikurikira kuko byamufasha kumenya neza uwo agiye guha ubuzima bwe bwose kandi bigatuma atazigera yicuza ko atigeze abimenya mbere. Nkuko umwe mu bakunzi bacu yadusabye ko twamugira inama y’uko yakwitwara n’ibyo yagenderaho mbere yo kwemerera umuhungu ko babana,nyuma yo kwemerera umusore kubana akabikora ahubutse nyuma agasanga yaramwibeshyeho. (...)
-
Ibintu bizakwereka ko umukozi wo mu rugo ari hafi kugenda
Hari ubwo abakozi bo mu rugo bapanga kugenda ariko ntibabivuge ahubwo ukazasanga bagiye batakubwiye cyangwa se bakagutungua wava ku kazi ukumva arakubwiye ngo ndangiye cyangwa se ejo nzagenda. Iyo umukozi agiye muri ubwo buryo bigutesha umutwe kuko uba utabyiteguye. Niyo mpamvu uba ugomba kumenya ibiranga umukozi ufite gahunda yo kugenda kugirango uzabyitegure mbere. Guhinduka mu mico bitunguranye : N’ubusanzwe abakozi bo mu rugo bagenda bahinduka uko bamze igihe ugasanga bagenda bahinduka (...)
-
Uburyo bwiza bwo kwanga gutera akabariro n’uwo mwashakanye
Gutera akabariro ni kimwe mu bintu by’ingenzi abashakanye bakenera ndetse bikanagira uruhare mu gutuma urugo rukomera cyangwa se bikaba byanarusenya igihe bidakorwa mu buryo bwiza.Kuba umwe mu bashakanye atari mu bihe byiza byo gutera akabariro bitewe n’uburwayi, umunaniro, imihango n’ibindi bishobora kuba impamvu yo kumva ko adashaka gutera akabariro na mugenzi we mu gihe undi we abyifuza. Kugirango rero uwo ubyifuza utamukomeretsa hari uburyo bwiza uba ugomba kumuhakaniramo. Mu kiganiro (...)
-
Amakosa 5 uzirinda mu bukwe bwawe
Mu gutegura ubukwe,hari ibintu by’ingenzi ugomba kwitaho cyane kandi ukagira n’amakosa wirinda kuko bishobora gutuma ubukwe bwawe butaba bwiza nk’uko wabyifuzaga kandi bwangijwe n’amakosa amwe namwe wikoreye mu kibutegura Kwambara ikanzu ihenze cyane;Ntuzamarire amafaranga ku ikanzu uzambara mu bukwe wirengagije ko ugomba no kwambara inkweto nziza no gusokoresha ibintu bigezweho,kuko ushobora kwambara ikanzu ihenze ntihagire numenya agaciro kayo. Kwifotoreza ahahenze;mu bukwe ntabwo ugomba (...)
-
Uko warinda umukozi wo mu rugo kurangarira kuri telefoni
Uko iterambere mu by’ikoranabuhanga rikataza niko usanga abantu bose bagerwaho n’ingaruka ryazo ibyo bigatuma abantu bamwe bamara umwanya munini barangariye ku ikoranabuhanga. Ibyo byageze no mu bakozi bo mu rugo ubu nonehop ntibakivugiraho gusa ahubwo nabo barangarira kuri za what’s app na za facebook, bigatuma akazi bagombaga gukora gapfa. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho bumwe mu buryo wakoresha ukarinda umukozi wawe kurangarira kuri telefoni kandi ntibibe uburyo bwo kumuvutsa (...)