-
Ibintu bizakwereka ko umukozi afata umwana nabi
Akenshi abakozi barera abana usanga babafata nabi ariko ukaba utapfa kumenya ko babafata nabi. Bamwe muri bo usanga babakorera ibibi byinshi igihe abakoresha babo badahari, ariko bahagera bakigira abantu beza bagaragara nk’abakunda abana. Niyo umukozi yaba yiyoberanya hari ibimenyetso byakereka ko afata nabi umwana iyo udahari. Muri iyi nkuru twabajije ababyeyi bamwe babaga bafite abakozi biyoberanya ariko bakaza kuvumbura ko bafata abana babo nabi iyo babaga badahari. Abo babyeyi bavuga (...)
-
Uko wafasha umwana urya inzara akabireka
Abana bari mu kigero cy’imyaka ibiri n’itatu usanga akenshi baba barya inzara zabo ndetse hari n’ababitangira ari bakuru bafite imyaka umunani kuzamura. Nubwo kurya inzara nta ngaruka zindi bigira ku bwonko nkuko abantu bakunze kubitecyereza, na none usanga bigaragara nabi ndetse umwana akaba yarya imyanda iri mu nzara no ku ntoki. Gusa ushobora kumufasha akaba yabicikaho. Ingaruka zo kurya inzara Menya ko kurya inzara nta ngaruka nini bigira ku mwana ngo bibe byaguhungabanya ariko na none (...)
-
Ese koko indwara y’ikirimi ku bana abaganga ntibayivura ?
Nubwo abantu bagenda bahindura imyumvire, hari bamwe usanga bakirwaza abana bakihutir aku bajyana mu bavuzi gakondo rimwe na rimwe baba batanewe na leta. Kuri iki gihe usanga hari indwara zifata abana zahawe amazina atandukanye muri zo harimo iyo bise “ ikirimi”. Uzasanga abayirwaje bihutira kujyana abana babo mu bavuzi batemewe bikaba byabagira ingaruka, nyamara iyi ndwara irazwi kwa muganga. Ibiranga umwana wafashwe n’iyi ndwara Iyi ndwara bamwe bita ikirimi ndetse ugasanga bamwe babyita (...)
-
Icyo wakorera umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu ukwiba
Ababyeyi bamwe usanga batizera abana babo kuko b’ingimbi n’abaganvu kuko babiba amafaranga cyangwa se bakababeshya kugirango babone amafaranga y’umurengera. Iyo umubyeyi abimenye usanga bimutera agahinda yibaza icyo yakora ngo umwana we areke iyo ngeso yo kwiba. Niba ufite umwana w’ingimbi cyangwa se umwangavu ukwiba, dore icyo wakora ngo acike kuri iyo ngeso : Jya umusobanurira ingaruka zo kwiba : Ku nshuro ya mbere ukimara kubona ibimenyetso bifatika ko umwana wawe w’umwangavu cyanwga se (...)
-
Uruhare rw’umubyeyi mu gutuma ubwonko bw’umwana bukora neza
Kuba umwana yagira ubwonko bukora neza, ababyeyi be babigiramo uruhare kuva bakimutwita. Kuva icyo gihe ibyo ukorera umwana bagira ingaruka nziza cyangwa se mbi ku bwonko bwe ndetse na nyuma yo kuvuka zigakomeza bitewe n’ibyo umukorera. Kuva umwana akiri mu nda ubwonko bwe butangira gukorwa kugeza avutse, bugakomeza gukura kugeza ageze ku myaka 18. Reka tubanze tumenye imikorere y’ubwonko bw’umwana • Iyo umwana akiri mu nda, uturemangingo tw’ubwonko (tuzwi nka neurones), hakorwa utugera kuri (...)
-
Ibyo kwitwararika igihe wasigiye umukozi umwana urwaye
Umwana wawe ashobora kurwara ariko ukaba utari bureke kujya ku kazi bikaba ngombwa ko umusigira umukozi wo mu rugo. Nubwo utahibereye ngo umwiteho nkuko bigomba, uba ugomba kugira ibyo witwararika kugirango ubuzima bw’umwana ukomeze kubucungira hafi. Gusobanurira umukozi neza uko aza guha umwana imiti : Niba umwana afite imiti kandi akaba ari buze gukenera kuyinywa udahari, ni byiza ko usobanurira neza umukozi uko aza kuyimuha. Ni byiza kandi ko ukomeza gukurikirana ukamwibutsa n’igihe uri (...)
-
Igihe umwana wawe w’umwangavu yambara uko utifuza
Iyo abana bageze mu gihe cy’ubugimbi n’umwangavu usanga imyamabarire yabo, imyogoshere n’imisokoreze biri mu bitera amakimbirine hagati yabo n’ababyeyi kuko baba batabyumva kimwe. Gusa iyo ababyeyi batabyitwayemo neza usanga rimwe na rimwe bigira ingaruka ku mibanire yabo n’umwana no ku mwitwarire y’umwana muri rusange. Mu gihe umwana wawe ageze mu cyiciro cy’ubugimbi cyangwa se ubwaganvu akambara mu buryo utifuza, hari uburyo uba ugomba kumutwaramo kugirango mutagerwaho n’ingaruka mbi. Jya (...)
-
Uko wafasha umwana urya gahoro cyane
Hari ubwo usanga umwana arya gahoro cyanbe ku buryo umuha ibiryo akajya kubimara byahororombye. Icyo gihe ntugomba guterera iyo kuko hari ubwo umwana aba afite ikibazo kibimutera. Muri iyi nkuru turareba zimwe mu mpamvu zitera aban kurya gahoro cyane nuko wabafasha. Impamvu zituma umwana arya gahoro cyane n’icyo wakora Kuba arangaye : Kuba umwana afite ibindi bintu bimurangaje nka televiziyo, abandi bana bakinira iruhande rwe n’ibindi bishobora utera umwana kurangara ntiyite ku byo ari (...)
-
Uko wafasha umwana w’umwangavu wishoye mu rukundo
Abana bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu usanga rimwe na rimwe batangira kwishora mu rukundo haba mu bo bangana ndetse no mu babaruta bubatse ingo. Iyo umubyeyi utabaye hafi umwana we ngo amugire inama usanga bigize ingaruka ku mwana kuko muri myaka baba bashyushye cyane. Dore icyo wakora ngo uwmana wawe azitware neza mu rukundo rwo mu bwangavu Ganiriza umwana wawe ku by’urukundo rwo mu bwangavu : Kuganiriza abana bageze mu bwangavu no mu bugimbi iby’urukundo usanaga ari ibintu (...)
-
Uko wotoza umwana kwita ku nshingano ze
Iyo umwana akuze adatozwa kwita ku nshingano ze, usanga n’ubundi iyo akuze bimugorana ko yamenya inshingano ze ngo amenye no kuzitaho uko bikwiye. Gutoza umwana gukora imirimo akiri muto niyo nzira nziza ababyeyi benshi banyuzamo gutoza abana babo kuzaba abantu bakora neza inshingano zabo, nyamara usanga bitoroheye buri wese. Gusa birashoboka ko wabimutoza hakiri kare. Imbogamizi ababyeyi bahura nazo mu gutoza abana kwita ku nshingano Hari ubwo umubyeyi agerageza gutoza umwana we gukora (...)
-
Uburyo bwiza bwo gusukura imyanya y’ibanga y’umwana
Nkuko umuntu mukuru akenera gusukura imyanya y’ibanga ye ngo yirinde ingaruka ziterwa n’isuku nke niko no ku mwana muto yaba umuhungu cyangwa se umukobwa bagomba gukorerwa isuku mu myanya ndagagitsina. Guhindurira umwana ibyo wamubinze ; igihe wabinze umwana jya umuhindurira akimara kubinyaramo cyangwa se abyitumyemyo. Iyo umwana umutindijemo iranje cyangwa se pampers kandi yayanduje bituma imyanda igera ku gitsina cye ikaba yazamutera infections. Kumuhanagura ujyana inyuma : mu gihe umwana (...)
-
Imyitwarire y’abana ku myanya ndangagitsina yabo nuko wabafasha
Hagati y’imyaka itatu n’itanu uzasanga umwana atangira kugira imyitwarire runaka ku myanya ye ndangagitsina. Hari n’abatangira ku mwaka umwe ukabona ko afite amatsiko ndetse ko ashaka kumenya byinshi ku myanya ye y’ibanga. Nkuko Madame Charlotte impuguke mu by’imitekerereze abivuga, icyo gihe umwana aba agomba gufasha kuko hari ubwo ababyeyi babifata nabi bikaba byahungabanya umwana. Charlotte avuga ko umwana afashwa hakurikijwe ikigero cye kuko buri cyiciro umwana agezemo aba afite ibyo yibaza (...)
-
Uko wacyemura amakimbirane aba hagati y’abana bavukana
Abana bavukana cyane cyane abakurikirana ndetse n’abana babana niyo baba batavukana , hari ikigero bageramo bakajya bagirana amakimbirane,bagashotorana,ndetse bamwe bakagirirana amashyari. Iyo abana bagirana amakimbirane ya hato na hato usanga bakubuza amahoro ndetse bikaba byanabaviramo kurwana. Niyo mpamvu uba ugomba kugira icyo ubikoraho mu rwego rwo kwirinda ayo makimbirane. Reka tubanze turebe impamvu z’ubwo bwumvikane buke : Ubusanzwe umwana yubaka uwo ariwe kuva afite imyaka itanu (...)
-
Uko wafasha umwana wivumbura iyo atabonye ibyo ashaka
Iyo umwana atangiye gusobanukirwa ari mu kigero cy’imyaka itanu kuzamura, yusanga nawe ashaka wakifatira ibyemezo, agashaka kwambara imyenda nk’iyo yabonanye abandi bana, ibikinisho yabonye bamamaza kuri televiziyo , n’ibindi. Uko kwifuza kurenze hari ubwo kumutera kwivumbura mu gihe atabonye ibyo yifuzaga. Mu gihe yivumbuye kuko atabonye ibyo yifuzaga dore uko wamufasha : Jya umusobanurira ko nta bushobozi bwo kugura byose : Ni byiza ko umwana wawe asobanurirwa byimbitse ibijyanye (...)
-
Ingaruka zo kutavuga rumwe ku burere bw’umwana
Mu buzima umugore n’umugabo baba barakuriyemo, usanga buba butandukanye bityo n’imico yabo bakurana ikaba itandukanye. Niyo bamaze kubana bakanabyara abana, hari ubwo iyo mico ikomeza gutandukana, icyo gihe byagera ku guha uburere umwana nabwo ugasanga batabyumva kimwe. Muri iyi nkuru tugiye kureba uko kugira imyumvire itandukanye ku buryo bwo guha umwana uburere bigira ingaruka ku mwana akabura amahitamo, nuko ababyeyi bakwiye kubwitwaramo ngo barinde umwana kugerwaho nizo ngaruka. (...)
-
Ibyo kwitwararika igihe uganira n’umwarimu w’umwana wawe
Igihe umubyeyi w’umwana aganira n’umwarimu wigisha umwana we hari uburyo aba agomba kwitwara kugirango ikiganiro bagirana, kibafashe bose kwita ku mwana bafatanyije kurera. Mukarugwiza Annonciatha umaze imyaka isaga cumi n’ibiri mu mwuga w’ubwarimu, aratubwira ibyo umubyeyi w’umwana uri kuganira n’umwarimu we yagakwiye kwitwararika : Kwirinda kurondogora : Niba usanze umwarimu ku ishuri ugomba kumenya ko aba adafite umwanya munini kuko aba ari bukomeze gukora akazi. Ibyiza wavuga muri make (...)
-
Uburyo bwiza watoza umwana kwizigamira
Gutoza umwana kwizigamira agakurana uwo muco biba bizamufasha kuko usanga abantu benshi babuzwa gutera imbere no kuba barakuranye umuco wo kutamenya kwizigamira. Gusa kugirango bizabe umuco ku mwana hari uburyo bwiza uba ugomba kubimutoza bikazamugirara umumaro haba mu myaka y’ubuto ndetse no mu gihe amaze kuba umuntu mukuru. Mu gukora iyi nkuru twakusanije ibitekerezo bimwe by’ababyeyi batangiye gutoza abana babo umuco wo kwizigamira hamwe n’iby’abantu bafite aho bahurira n’imikorere yo (...)
-
Umwana ubaza cyane nuko wamufasha
Umwana ugeze mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itatu n’ine arafunguka cyane agakunda kubaza ibibazo kugirango arusheho gusobanukirwa ndetse ugasanga n’igisubizo umuhaye akuramo ikindi kibazo bigakomeza kuba uruhererekane. Ibibazo umwana aba abaza bimufasha kwiyungura ubumenyi no gukuza intekerezo ze, ariko hari ubwo usanga ababyeyi batamwakira neza ntibabashe kwihanganira ibyo ababaza. Ibyo abana bakunda kubazaho Akenshi uzasanga umwana akunda kubaza ibibazo bijyanye n’icyo umwana yifuza (...)
-
Uko wabanisha neza umwana ugira amahane n’umukozi
Ababyeyi bamwe baba bafite abana bagira amahane ku buryo iyo umusiganye n’umukozi bahora batongana bikaba byanatuma umukozi amukubita. Niba rero usanzwe uziko ufite umwana usuzugura abakozi uba ugomba kubyitondamo kuko bigira ingaruka nyinshi zirimo kutuma abakozi bamuhohotera cyangwa se bikabatera umutima mubi bakigendera. Dore icyo wakora : Jya uganiririza umwana kenshi ku nyifato ye : Hari ubwo umwana akomeza imyitwarire ye abitewe nuko ababyeyi be baba batabimuganirizaho cyane ngo (...)
-
Uko wakoresha neza umwanya umarana n’abana
Muri iki gihe aho iterambere risaba ababyeyi gukora cyane, usanga ababyeyi benshi bavuga ko batabona umwanya wo kuba bari kumwe n’abana, nyamara ngo hari nabo usanga uwo mwanya bawubona ariko ugapfa ubusa kuko baba batazi kuwukoresha neza ngo ugire umusaruro ku mwana no ku mubyeyi. Madame charlotte, umujyana w’ingo aratubwira uburyo ababyeyi bakoresha neza umwanya bamarana n’abana, batitaye ku kuba ari muto kuko umubyeyi wese abigize intego yabonera abana umwanya mwiza ( quality time) niyo (...)