-
Byagaragaye ko abana batarerwa n’ababyeyi bombi bagira ihungabana
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bakurira mu miryango ifite ibibazo bahura n’ibibazo by’ihungabana n’indwara zo mu mutwe bikubye inshuro zigera kuri eshatu. Ubu bushakashatsi bwakozwe na University College London bwagaragaje ko abana babana n’ababyeyi bombi 6,6% aribo bibasirwa n’indwara zo mu mutwe. Mu gihe abagera kuri 15% babana n’umubyeyi umwe na 18.1% babana na ba mukase aribo bibasirwa n’indwara zo mu mutwe zirimo n’ihungabana. Nubwo impamvu itera ibi iteramenyekana neza, aba (...)
-
Icyo wakora igihe umwana aririra impano z’abandi
Kuri uyu munsi wa Noheri hari ubwo abana bahabwa impano ariko ugasanga harimo uwanze impano yahawe akarira iy’abandi bigatuma umunsi wari uw’iby’ishimo kuri we usoza wabaye uw’amarira no kurakara. Mu gihe uziko umwana wawe akunda kuririra impano z’abandi bana dore ibyagufasha gutuma umwana yemera impano ye : Bahe impano zimeze kimwe : Guha abana bose impano zimeze kimwe ni bimwe mu byagufasha kurinda wa mwana kuza kurakara ngo ashake gufata impano itari iye kuko zose biza zimeze kimwe (...)
-
Icyo wakora ngo umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu akubahe
Abana bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu usanga basuzugura ababyeyi babo kuko mu mutwe wabo haba harimo intekerezo nyinshi zibashuka. Ahanini umwana uri muri icyo kigero aba ari kwiyubaka avumbura uwo azaba we, ugasanga aribyo bimutera kutumvikana n’ababyeyi be agakora ibitandukanye n’ibyo bifuza. Ese ko ababyeyi benshi bakunze guterera iyo bakibwira ko umwana nava muri iyo myaka azongera akitwara neza, nibyo koko ntacyo umubyeyi yakora ngo umwana uri muri icyo kigero amwubahe ? (...)
-
Impamvu ari byiza gusaba umwana imbabazi
Hari ubwo ababyeyi bajya bakora amakosa bagakosereza abana ariko ugasanga ikintu cyo kubasaba imbabazi kitabarimo bakumva ko abana aribo bonyine bagomba gusaba ababyeyi imbababazi igihe bakosheje ariko ko umubyeyi we atasaba imbabazi umwana we. Nyamara burya gusaba umwana imbabazi igihe wamukoshreje ni byiza kuko bigufititye umumaro nawe bikamugirira umumaro Bitanga urugero rwiza ku mwana : Iyo usabye umwana imbabazi igihe umukoreye ikosa niyo ryaba ari rito bimuha urugero rwiza akamenya (...)
-
Impamvu 5 ugomba kubwira umwana ukuri ku bijyanye na “Père Noël”
Muri iyi minsi hitegurwa kwizihiza umunsi w’ivuka rya Yezu cyangwa se Yesu abana batari bake bari mu byishimo bidasanzwe kuko bategereje impano ababyeyi babo babamenyereje bakababeshya ko izo mpano bazihabwa na Pere Noel. Nubwo ushobora kuba ukora ibyo uziko uri gushimisha umwana hari impamvu tugiye kukubwira ugomba kureka umwana akamenya ukuri kuri Pere Noel : Bishobora kuba urwitwazo ku mwana akajya akubeshya : Umwana umwe wari ufite umubyeyi we wakundaga gufata impano zitandukanye (...)
-
Amakosa wakorera umukozi wo mu rugo akihimura ku mwana
Abakozi bo mu rugo bakunze kuvugwaho kugira ubugome bukabije bakabukorera abana barera, nyamara iyo uganiriye na bamwe usanga bavuga ko rimwe na rimwe umutima mubi bawuterwa n’uburyo abakoresha babo baba babafata bikabatera umutima mubi, Babura uwo babitura bakabyitura abana barera. Bamwe mu bakozi twaganiriye hari bamwe bagerageje kwihimura ku bana nubwo bidakabije kuko batinyuka kubivuga abandi bakavuga amakosa batekereza ko aramutse akozwe n’abakoresha babo yabatera kubihimuraho mu gihe (...)
-
Uko wafasha umwana igihe yapfushije umuntu akunda
Biragora ko umwana ukiri muto ashobora kwihanganira urupfu rw’umuntu we wa hafi nk’umubyeyi we, uwo bavukana, inshuti ye cyangwa se undi muntu akunda. Nyamara nubwo uwo mwana biba bitamworoheye hari uburyo wamufashamo akabasha kubyumva no kubyakira. Dore uburyo bwiza wakoresha : Jya usaba umwana kuvuga ibyo yibuka ku muntu wapfuye : kuba umwana yavuga ibyo yibuka ku muntu wapfuye, ibyo yamukundiraga cyane, kumubaza ibikorwa baheruka gukorana n’ibindi bifasha umwana bigatuma abohoka n’ubwo (...)
-
Uko wakundisha umwana kujya muri korali
Kuba umwana yajya muri korali bimugirira umumaro ndetse nawe nk’umubyeyi bikawukugirira, gusa hari ubwo ubwira umwana kujya muri korali ukabona ntabikunze. Mu gihe umwana wawe ubona adakunda kujya muri korali dore zimwe mu nama duhabwa n’ababyeyi bafite abana bari muri korali , izo nama batanga akaba arizo nabo zabafashije gukundishaka abana babo kujya muri korali. Kumenya gahunda za korali y’abana ukajya uzimwibutsa : kuba uzi gahunda za korali ushaka ko umwana wawe ajyamo bizagufasha (...)
-
Icyo wakora igihe umwana wawe ari umunebwe
Hari abana usanga bakora ibintu byose gahoro gahoro haba mu kurya bagasoza nyuma y’abandi,, wabaza mwarimu we ugasanga no mu ishuri ni uko, wamubwira kwitegura akarangiza koga no kwambara nyuma y’abandi, n’ibindi. Nubwo uwo mwana aba adafite ikibazo gikomeye hari uburyo wamufasha agacika ku ngeso yo gukora gahoro kuko yazamugiraho ingaruka mu bihe biri imbere. Dore ibintu wakora bigafasha umwana kureka gukora buhoro : • Jya utuza ureke kumutoteza kuko urebye neza uzasanga uko umutoteza ariko (...)
-
Uko watoza umwana kutamugurira icyo ashaka cyose
Muri iyi minsi abana bari mu biruhuko kandi tukaba twegereye ibihe by’iminsi mikuru usanga abana barakoze urutonde rw’ibyo bifuza ko ababyeyi babo bazabagurira ahanini ugasanga nibyo basaba bitabafitiye umumaro cyangwa se bikaba bibafitiye umumaro ariko umubyeyi nta bushobozi afite bwo kubimugurira. Hari ubwo abana bahatiriza bakarira abandi bakivumbura bakanga kurya n’ibindi kugirango babagurire ibyo bifuza, ugasanga umubyeyi yabuze uko abyitwaramo agapfa kubimugurira. Mu gihe rero uhora mu (...)
-
RUBAVU ; Gahunda ya Tumurere Mu Muryango yabaye igisubizo ku bana bahoze mu bigo by’impfubyi
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda yo gukuraho ibigo by’impfubyi,abana bose bakarererwa mu miryango,bamwe mu bana barererwaga muri ibyo bigo,kuri ubu bakaba bari mu miryango itandukanye,bavuga ko byabagiriye akamaro kanini mu bijyanye n’imibereho yabo nkuko abavuye mu kigo cy’impfubyi cya Nyundo’’Orphelinat Noel de Nyundo’’ babidutangarije,mu kiganiro kirambuye twagiranye. Uwizeyimana Beatrice warererwaga mu kicgo cy’impfubyi cya Nyundo Uwizeyimana Beatrice ni umwe mu bahoze (...)
-
Uko wategurira umwana isabukuru nziza akishima kandi udasesaguye
Kwizihiza isabukuru y’amavuko ni ngombwa cyaen cyane ku mwana kuk uba ari umunsi udasanzwe kuri we. Gusa ababyeyi bamwe usanga badategura uwo munsi kuko baba bavuga ko nta bushobozi buhambaye bafite. Nyamara burya hari ibintu nyajya bigufasha gutegura isabukuru nziza y’umwana akishima kandi udatakaje mutungo mwinshi. Jya ubanza umenye ibyifuzo by’umwana mbere y’ibyawe : umunsi w’isabukuru y’umwana niwe uba ugomba guhabwa ijambo kurusha wowe,, iyo ubanje ukumva ibyifuzo bye ukamenya abana ashaka (...)
-
Uko warinda umwana kugwa mu mutego wo kujyanwa gucuruzwa
Nubwo ibikorwa byo gucuruza abantu cyane cyane bikunze kwibasira abagore n’abana b’abakobwa ari bishya mu Rwanda,Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irakangurira ababyeyi gukoresha uburyo bushoboka bwose bakarinda abana b’abakobwa kuba bagwa mu bishuko bakajyanwa gucuruzwa mu mahanga. Umuhire Christiane umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yagize icyo asaba ababyeyi mu rwego rwo kubarinda ko bahura (...)
-
Amakosa abagore bakunda gukora iyo umwana akoze ikosa
Iyo umwna akosheje ari kumwe na mama we hari ubwo aho mukosora nawe akora andi makosa bikarushaho kuba bibi. Rimwe na rimwe hari ubwo wumva ko uri mubyeyi udafite imbaraga, ukumva ko uri burwanirirwe n’ikindi kintu. Waba se warigeze kwibona uvuga ngo : “ Ba uretse, ndaza kukuregera papa wawe naza” Iyo umwana akoze ikosa ukamubwira utyo hari amakosa abairi manini uba ukoze arusha uburemere ikosa umwana yakoze : Ikosa rya mbere uba ukoze ni uko uba uhaye ububasha bwose undi mubyeyi. Igihe (...)
-
Umwana uri munsi y’imyaka 5 ubeshya nuko wabimukuraho
Ababyeyi bagira ubwoba iyo babonye abana babo batangiye kubeshya no guhimba imitwe bakiri bato kuko baba batinya ko umwana ashobora kuzakurana iyo mico mibi. Gusa burya ku bana bari mu kigero cy’imyaka ine n’imyaka itanu ntabwo baba babeshya kuko babishaka ahubwo ni igihe ahanini cyo gukura baba bagezemo. Ariko no none mu rwego rwo kwirind ako umwana yabigira akamenyero akaba yabikurana, hari icyo umubyeyi yakora. Hari ubwo abana bo muri icyo kigero babeshya mu rwego rwo kwihagararaho no (...)
-
Impamvu umubyeyi w’umugabo n’uw’umugore bagomba gusimburana gukina n’umwana
Hari ubwo gukina n’umwana usanga biharirwa umubyeyi umwe gusa, nyamara burya ibyo si byiza kuko iyo umubyeyi w’umugabo akina n’umwana habaho itandukaniro n’iyo umubyeyi w’umugore akina n’umwana. Ahanini iryo tandukaniro usanga rishingiye ku muco, cyangwa se bigaterwa n’uko umugore n’umugabo baremwe mu buryo butandakanye. Gusa iryo tandukaniro rigaragara hagati yabo rifasha umwana kumenya ibintu byinshi bitandukanye, bityo bikaba ari byiza ko umubyeyi w’umugabo n’uw’umugore basimburana mu gikina (...)
-
Amakosa ugomba kwirinda igihe uha umwana imiti
Hari amakosa ababyeyi bakunda gukora igihe baha abana imiti ugasanga agira ingaruka ku bana kuko ahanini ayo makosa abatera guha abana imiti nabi. Ahanini uzasanaga ayo makosa ababyeyi bafata ko ari utuntu tworoshye nyamara bataziko agira ingaruka nyinshi mbi ku mwana. Dore amwe mu makosa uzirinda gukora igihe uha umwana imiti nubwo uyita mato : Guha umwana umuti w’undi mwana : hari ubwo umubyeyi ajya kuvuza umwana bakamuha imiti yagera mu rugo agasanga undi mwana yarwaye cyangwa se umwana (...)
-
Uko wamenyereza umwana gutandukana nawe ntarire
Bikunze kubaho ko umubyeyi adahorana n’umwana yaba amusize mu rugo cyangwa se akamusiga ku ishuri. Hari abana bamwe batajya bihanganira kubona ababyeyi babo babasize maze bakarira cyane. Reka tubanze tumenye impamvu zitera umwana kurira cyane cyangwa kurakara igihe umubyeyi we agiye : Mu mezi umunani cyangwa se icyenda umwana aba azi ko iyo umubyeyi we atamureba aba atariho. Niho uzasanga niyo wamusiga ,mu cyumba ukajya mu kindi ahita arira. Gusa uko umwana akura agenda amenya ko niyo (...)
-
Uko wabyitwaramo igihe umwana wawe w’umwangavu akubwiye ko atwite
Kubwirwa ko umwana wawe w’umukobwa w’umwangavu atwite birababaza ndetse bikanatera ihungabana haba ku mubyeyi no ku mwana. Ahanini ibyo biterwa no kuba umwana wari umwitezeho ahazaza heza, kuzana amanota meza mu ishuri, n’ibindi bintu byiza bitandukanye cyane no kumva akubwira ko atwite ,wenda rimwe na rimwe utanamukekeraga ko anafite inshuti y’umuhungu. Dore uko umubyeyi yabyitwaramo kugirango abashe gufasha umwana nawe yifashe kwikura mu kibazo neza : Banza ubitekerezeho mbere yo kugira (...)
-
Ibyiza kujyana abana gusenga
Hari ababyeyi bamwe badakunda kujyana abana babo iyo bagiye gusenga ugasanga abana batajya bajya ku ursengero na rimwe kuko ababyeyi babo bavuga ko iyo babajyanye babasakuriza ntibasenge neza. Nyamara burya hari ibyo ababyeyi baba bahombya abana kuko kujyana umwana gusenga bimugirira umumaro munini : Kumenyera kubona abantu atari azi : Iyo umwana ajya gusenga hari abantu abona bashya ndetse ugasanga anatinyuka aho abantu benshi bari. Iyo ari wa mwana muto uataratangira ishuri niyo ageze ku (...)