-
Epinards zirimo karoti na puwaro
Epinards, karoti na puwaro ni imboga zigira umumaro ku buzma bwacu ariko kugirango intungamubiri zazo zitangirika wirinda kuzicanira cyane. Dore uburyo uteguramo izo mboga utazicaniriye cyane kandi zikaryoha : Ibikoresho Imboga za epinards umufungo 1 Karoti 3 nini Puwaro 5 Inyanya 3 Igitunguru 1 Amavuta ibiyiko 3 Uko bikorwa Ronga puwaro karoti na epinards uzikate Shyira karoti mu isafuriya ushyiremo amazi agace k’agakombe arimo umunyu Pfundikira uzireke zitogote Hashize imonota 5, (...)
-
Umuceri urimo umwijima na sote
Ibikoresho - 250 g z’umwijima w’inka - Ikirahuri 1 cy’umuceri - Karoti 2 - Ibirayi 1 -Igitunguru 1 - Puwavuro 2 - Agapaki k’ifu y’ibihumyo - Umunyu n’urusenda -Ikiyiko cy’ibirunge -Amavuta yo guteka Uko bikoreshwa Kata umwijima mo ibice bito bito Shyira ibirahuri bibi by’amazi n’umuceri Shyiramo umunyu Bireke iminota 20 umuceri ushye neza Hata ibirayi na karoti ubikatemo ibice bito Kata puwavuro n’ibitunguru Camutsa amavuta y’ibirunge uvange n’asanzwe Shyiramo ibirayi muri ya mavuta bise (...)
-
inyama zirimo ibirayi na karoti
Ibikoresho 500g z’inyama z’inka ibiyiko 3 by’amavuta ibitunguru 2 inyanya 2 nini ibiyiko 2 bya sositomate utusate 4 twa tungurusumu karoti 1 ibirayi 2 bibi bikasemo ibice bito bito poivuro 1 nini cuillère urusenda maggi 2 umunyu litiro 1.5 y’amazi Uko bikoreshwa Camutsa amavuta namara gushaya ushyiremo inyama wazikasemo ibice bitoya uzireke iminota itanu kugirango zibe zifashe irangi Shyiramo puwavuro,umunyu,tungurusumu n’ibitunguru Shyiramo inyanya,ukurikizeho na sositomate (...)
-
Isosi y’ifu ya soya n’amakaroni
Ibikoresho 250 g z’inyama z’inka 70 g z’amakaroni sereri inyanya 2 1/4 cya sositomate igitunguru 1 uduce 3 twa tungurusumu 50 g z’ifu ya soya ibiyiko 2 by’amavuta umunyu mukeya puwavuro 1 indimu 1 uko itegurwa Fata amakaroni uyarambike mu mazi ashyushye Tunganya ibitunguru na sereri na bya birungo byose wateguye Kata inyama ibice bito bito Camutsa amavuta ushyiremo bya bitunguru na sereri n’ibindi birungo byose Shyiramo inyanya na sositomate Shyiramo inyama Kandiramo amazi y’indimu Nyuma (...)
-
Chou fleur zirimo inyama
Imboga za chou fleur zitekwa mu buryo bwinshi bunyuranye , ariko bumwe muri bwo ni uburyo bwo kuzitegurana n’inyama z’iroti ukazitegura neza ku buryo ziba zumutse. ibikoresho Chou fleur 1 nini Inyama z’iroti 500g Inyanya 3 Sauce tomate 1 Igitunguru 1 Uko bikorwa Tunganya chou fleur uyikate neza, yikatemo uduce duto uhagaritse kuva ku giti cyayo Zitogose mu mazi arimo umunyu zimare iminota iri hagati 7 na 10 zitogota Zikureho uzishyire ku ruhande Tunganya inyama uzikatemo nazo ibice bitari (...)
-
Inyama ziseye zirimo intoryi
Inyama ziseye ahanini zikoreshwa mu gutegura boulettes, sambusa n’ibindi ariko ushobora no kuziteka ku buryo uzigaburana n’umuceri, spaghetti n’ibindi. Izi nyama ziba nziza no ku bana bataramera amenyo ngo bashobore guhekenya inyama nini kandi zikabafasha mu kubaka umubiri wabo. Dore uko wategura iryo funguro : Ibikoresho Intoryi umufungo muto wa 200frw Inyama ziseye garama 500 Inyanya 3 Poivron 1 Igitunguru 1 Tungurusumu udusate 3 duseye Amavuta ya elayo ibiyiko 3 Umunyu na poivre Uko (...)
-
Isupu y’inyama n’amafi’’Kandia’’
Uko bategura ‘’kandia ‘’Isupu y’inyama n’amafi ndetse n’ibindi birungo bitandukanye biyongerera uburyohe,maze bakayitegurana n’umuceri ibikoresho - 1 kg cy’umuceri - 1/4 l cy’amavuta y’amamesa - ifi 1idafite amagufa - 250 g z’inyama - sosiso 1 - pain viande 4 - Igitunguru 1 - igipande cy’ifi yumwe - urusenda 1 rubisi - urusenda 1 rwumye - puwavuro 1 - tungurusumu 3 - puwaro -ikiyiko 1cya sositomate - ibiyiko 2 by’amavuta y’ubuto uko bikoreshwa • Fata ibiyiko 2 by’amavuta utereke ku muriro,namara (...)
-
Amashaza arimo inyama
Ibikoresho Amashaza garama 500 Inyama z’iroti garama 400 Inyanya 4 nini Ibitunguru 2 Tungurusumu udusate 4 Amavuta y’ibihwagari ibiyiko 3 Amazi Kirungo cy’ifu ikiyiko 1 Umunyu na poivre Uko bikorwa Kata inyama uzironge uzishyire mu isafuriya utereke ku ziko upfundikire nta mazi arimo Igihe ziri ku ziko uba ushyize ku rindi ziko ubushaza ukabutogosa mu mazi arimo umunyu Komeza ucunge ko amazi yazo ashiramo Amazi amaze gushiramo, usukamo amavuta ukavanga zikamara iminota ibiri Shyiramo (...)
-
Ibirayi birimo ibinure
Hari uburyo bwo gutegura ifunguro ry’ibirayi ugashyiramo ibinure( lard) ariko wirinda gushyiramo byinshi kugirango hatazamo amavuta menshi bikaza kubiha. Dore uko wategura iryo funguro : Ibikoresho Ibirayi 1kg Puwaro nto 8 Ibinure ( lard)biva ku nyama yo mu gituza garama 125 Amavuta ya beurre garama 50 Umunyu na poivre Uko bikorwa Tunganya puwaro uzikate, ukate n’ibinure mo udusate duto Shyira puwaro n’ibinure mu mazi akonje ubishyire ku ziko bitogote Bikimara gutogota ukuramo ibinure (...)
-
Inkoko n’isosi
Ibikoresho Inkoko 1 nini Inyanya 1kg Poivrons 3 Ibitunguru 3 Ikirahure cya divayi y’umweru Amavuta ya elayo Tungurusmu udusate 3 Poivre Umunyu Uko bikorwa Shyushya amavuta ya elayo ibiyiko 4 Shyiramo ibitunguru na tungurusumu na poivrons ubireke iminota 5 Ranga inyanya uzikate uzusuke mu isafuriya Ongeramo umunyu na poivre upfundikire bimare iminota 20 Fata ya nkoko uyikatemo ibisate Shyushya amavuta ushyiremo bya bisate wasize umnyu na poivre Inkoko imaze gufata irangi yishyire muri ya (...)
-
Isosi y’isambaza
Ibikoresho Isambaza 1 kg Ibiyiko 6 by’amavuta Inyanya 3 Ibitunguru 2 Tungurusumu udusate 3 Ibishishwa by’indimu 1 Fenouil 2( zijya kumera nk’ibitunguru binini ku isoko rya kimironko no mu ma supermarket zirahaboneka) Persil Ikibabi cya laurier 1 Umunyu na poivre Amazi yabize litiro imwe n’igice Umugati 1 useye Uko bikorwa Ronga isambaza uzisishyire mu gikoresho kinini Zinyanyagizeho amavuta ya elayo Renzaho inyanya zikase Shyiraho n’ibitunguru, tungurusumu iseye, ibishishwa by’indimu (...)
-
Ifi n’imyumbati bitetse mu makoma
Rimwe na rimwe ibibabi by’insina cyangwa se amakoma bikoreshwa mu guteka amafunguro atandukanye. Icyo gihe bigasaba ko ayo mafunguro atekerwa ku mwuka gusa iyo azingiye muri ayo makoma. Mu mafunguro ushobora gutegura muri ubwo buryo harimo ifi n’imyumbati mibisi. Dore uko bategura iryo funguro Ibikoresho Imyumbati 3 iri mu rugero mibisi ikiri mishya Ubunyobwa bwa pate ( ni ubunyobwa bakoresha mu gutegura isosi buba bumeze nk’ubugari) Ifi ya filet garama 500 Ikibabi cy’insina 1 kidatobotse (...)
-
Inkoko isize ubuki
Inkoko ishobora gutekwa mu buryo bwinshi bunyuranye ariko bumwe muri ubwo buryo harimo uburyo uyitegura irimo ubuki ku buryo irushaho kuryoha,. Dore uko wategura inkiko isize ubuki Ibikoresho Inkoko 1 nini Tungurusumu udusate 2 Margarinie ibiyiko 2 Ubuki ibiyiko 3 Amavuta ibiyiko 3 Teyi, poivre n’umunyu Uko bikorwa Tunganya inkoko yawe neza ukikatemo ibice Genda ufata inyama wakasemo uyisige margarine Renzaho ubuki Ongeraho umunyu, poivre n’utubabi twa teyi Zitereka ahantu wamaze (...)
-
Spaghetti za karoti
Spaghetti za karoti zikorwa muri karoti zisanzwe ukazikoresha akuma kazikata zikamera nka spaghetti zisanzwe ariko iyo utagafite uzikata uzihagaritse ugakatamo uduce duto tuhagaritse. Iyo umaze kuzikata urazitegura ukazitogosa cyangwa se ukazigabura ari mbisi. Dore uburyo bumwe wateguramo spaghetti za karoti : Ibikoresho ku bantu 2 Karoti 2 cyangwa se 3 zikase mu buryo buhagaritse bitwa “ julienne” Igice k’ikiyiko cy’amavuta Puwaro 1 nini Tungurusumu udusate 3 Imiteja agafungo gato k’ijana (...)
-
Ibirayi birimo poivrons nyinshi
Ibikoresho Ibirayi 1kg Poivrons 4 Inyanya 4 Ibiyiko 2 by’amavuta Ibitunguru 2 Ikirahure cy’amazi Tungurusumu agasate 1 Umunyu na poivre Uko bikorwa Hata ibirayi, utunganye na poivrons uzikate Shyushya amavuta mu isafuriya Shyiramo igitunguru na poivrons bimaze guhindura ibara ushyiremo inyanya Bireke bitogote udapfundikiye isafuriya Ongeramo amazi, tungurusmu ziseye, umunyu na poivre Pfundikira ubireke ku muroro muke bimare iminota 30 Ongeramo ibirayi bikasemo udusate duto Ongera (...)
-
Inyama za filet zirimo imboga
Inyama ya filet ni inyama y’iroti ariko yo iba yorosshye cyane ku buryo itekwa mu gihe gito ikab irahiye. Ushobora akuyitekana n’imboga ikavamo ifunguro ryiza, riryoshye kandi rifite intungamubiri. Dore uko wategura iryo funguro Ibikoresho Igitunguru 1 Karoti 1 Broccoli 1 Igitunguru cyo puwaro ugakata hamwe h’umweru gusa ntugeza ku cyatsi Soy sauce ya light ibiyiko 2,5( iba irimo umunyu mwinshi cyane) Soy sauce ya dark ubiyiko 2 ( nta munyu ubamo kab ariyo mpamvu ari byiza kuyivanga n’iya (...)
-
Ibitoki birimo inkoko
Ibikoresho Inkoko 1 nini Ibiyiko 5 by’amavuta Igitunguru 1 Inyanya 3 Poivron 1 Puwaro 2 Ibitoki amabere 12 manini Umunyu , urusenda na persil Uko bikorwa Tegura inkoko Shyira amavuta mu isafuriya Shyiramo inyama igihe itangiye guhindura irangi ushyiremo igitunguru Ongeramo inyanya, puwaro, poivron n’umunyu ubireke ku ziko bimareho isaha ariko ujye ugenda ureba ko bisashirira uvange Mu gihe biri ku ziko hata ibitoki ubikatemo kabiri bihagaze Biteke mu mazi yahiye arimo umunyu bimaremo (...)
-
Ifunguro ry’ Imbavu z’inka
Ahanini inyama z’imbavu z’inka zotswa ku cyocyezo cyangwa se mu ifuru uko zakabaye cyangwa se bakazikatatamo ibice bito bito ariko hari n’ubundi buryo wazitekamo ku ipanu cyangwa se mu isafuriya uramutse udafite ifuru cyangwa se icyocyezo. Dore uko wategura izo nyama Inyama z’imbavu 6 Ibiyiko 3 by’amavuta Umunyu na poivre Persil ziseye cyangwa se sauce tomate Uko bikorwa Kata inyama bitewe n’ingano ushaka ariko ibyiza ni ugukata duto kugirango zize gushya kuko uba ugiye kuziteka mu mavuta (...)
-
Sauce béchamel irimo ibihumyo
Sauce béchamel ubusanzwe ni isosi y’umweru ikozwe mu ifarini, amata na beurre ukagenda wongeramo ibindi bikoresho bitandukanye ariko iby’ibanze biba ari ibyo. Mu byo ushobora kongera mu sauce béchamel kandi igakomeza kuryoha harimo n’ibihumyo, akaba ariyo mpamvu twifuje kubagezaho uko mwategura iyo sauce irimo ibihumyo Ibikoresho Sauce béchamel ½ cya litiro Ibihumyo garama 250 igitunguru Amavuta ya beurre garama 60 Fromage zo mu bwoko bwa gruyere garama 100 zirapye Tegura sauce béchamel : (...)
-
Umuceri urimo ibihumyo
Umuceri utegurwa mu buryo butandukanye, muri ubwo buryo dusangamo uko wawutegurana n’ibihumyo ukarushaho kuryoha. Dore uko wategura iryo funguro mu buryo bukoroheye : Ibikoresho Umuceri garama 250 Igitunguru 1 Romarin( teyi ndende) Umufa cl 76 Divayi y’umweru cl 10 Ibihumyo garama 200 Fromage ya parmesan garama 20 creme ibiyiko 3 Amavuta ya elayo Uko bikorwa Kata ibitunguru ubishyire mu mavuta make ya elayo Ongeramo umuceri uwureke iminota mike uhindure ibara Ongeramo divayi urindire (...)
0 | ... | 60 | 80 | 100 | 120 | 140 | 160 | 180 | 200 | 220 | ... | 380