-
Umuceri urimo inyama ziseye
Ibikoresho Inyama ziseye ( viande hachee) garama 300 Umuceri wa basmati cyangwa undi wose muremure garama 500 Simba mbili ¼ y’akayiko Igitunguru 1 Umufa litiro 1 Amavuta ibiyiko 2 Tangawizi iseye ½ k’akayiko Umunyu ½ y’akayiko Uko bikorwa Shyushya amavuta ku isafuriya ushyiremo inyama Komeza uzivange kugeza zihinduye irangi zigasa n’izihiye Shyiramo igitunguru ukomeze uvange Sukamo umuceri uvange cyane vuba vuba kugirango inyama zidatuma ufata hasi Umuceri umaze guhindura irangi ushyiremo (...)
-
Umuceri urimo beurre
Ibikoresho ku bantu 4 Umuceri garama 400 Igitunguru 1 Amavuta ya beurre ikiyiko 1 Ikirungo cya simba mbili ikiyiko 1 Umunyu Amazi litiro 1,5 Uko bikorwa Teka amazi abire namara kubira ushyiremo igitunguru wakasemo duto Sukamo umuceri, umunyu na simba mbili uwureke utangire gukama Igihe uri gukama ariko amazi akigaragara hejuru ushyiremo ya beurre Gabanya umuriro kugirango umuceri wumuke neza kandi udashiririye Wugaburane n’isosi Gracieuse (...)
-
Inyama n’ibirayi byo mu ifuru
Ibikoresho ku bantu 5 Karoti 4 ndende Sereri Igitunguru 1 kinini Puwaro 1 Amavuta ya olive Inyanya 4 nini maggi 1 Udusate twa tungurusumu 4 Umunyu Agafu ka Poivre 500g z’ibirayi bya saute Sositomate Uko bikorwa Oza inyama neza,uzikatemo duto duto Hata karoti,utunganye igitunguru,sereri,inyanya na puwaro. Shyira amavuta ku muriro namara gushya ushyiremo inyama na karoti zidakase Inyama zimaze gufata irangi sukamo bya bitunguru,tungurusumu,puwaro na sereri wateguye Bireke (...)
-
Isosi ya boulettes
Ibikoresho Boulettes z’inyama garama 500 Tungurusumu udusate 5 Inyanya 5 Ifu y’ibihumyo garama 200 Amavuta ibiyiko 2 Umunyu Uko bikorwa Shyushya amavuta ushyiremo tungurusumu Shyiramo inyanya uvange Ongeramo ifu y’ibihumyo n’amazi make ku buryo isosi iba ifashe Shyiramo umunyu Isosi iramutse idafashe wakongeramo agafarini gake Shyiramo burete ubireke bitogote iminota 10 ku muriro muke ku buryo isosi idakama Gracieuse (...)
-
Ifi yumutse
Ibikoresho Ifi mbisi 1kg Tungurusumu udusate 4 duseye Agafu ka tungurusumu akayiko 1 Urusenda ½ y’akayiko Amavuta akomoka ku bimera ibiyiko 4 Indimu 1 Akayiko k’umunyu ½ y’akayiko ka persil ziseye Soy sauce utuyiko 2 ½ y’akayiko ka poivre y’umweru ( white pepper) Ikibiringanya 1 warapye cyangwa se ukagisya Inyanya 2 Uko bikorwa Tegura ifi yawe neza uyikureho umutwe gusa ahandi uyireke uko yakabaye Yikureho amagaragamba uyironge Yishyire ahantu uri bwumuke neza nko ku rupapuro rwabugenewe (...)
-
Macaroni zirimo ibirayi
Ibikoresho Macaroni ndende garama 400 Ibirayi 5 binini Igitunguru 1 Udupersil duke Amavuta ya elayo Umunyu na poivre Uko bikorwa Shyira amazi mu isafuriya ushyiremo umunyu utereke ku ziko abire Igihe utegereje ko amazi abira uhate ibirayi, ubironge ubikatemo duto bitari cyane Ku rundi ziko karanga igitunguru usukemo ibirayi uvange Sukamo ya mazi yabize na poivre. Bireke bimare iminota 15 bitogota Ibirayi bigiye gushya haburaho gato ukate macaroni mo kabiri cyangwa se gatatu uzishyire (...)
-
Ibanga mu gutuma isombe ishya vuba
Abantu benshi bakunda imboga z’isombe ariko bagacibwa intege no kuba itinda gushya ikamara igihe kirekire ku muriro. Nyamara burya hari ibanga abakunda guteka isombe bahuriraho ko ngo isombe irimo epinards ishya vuba kurusha iyo zitarimo. Dore uko wayitegura Ibikoresho 1kg cy’isombe iseye cyangwa se isekuye ½ cy’umufungo wa puwaro ntoya ½ kg cy’imifupa Puwavuro 1 nini Amababi 5 ya sereri Ibitunguru 2 by’umutuku Utuce 10 twa tungurusumu ¼ kg y’amavuta y’amamesa Ikibiringanya 1 Umufungo muto (...)
-
Umuceri urimo amashaza na karoti
Ibikoresho Umuceri muremure uturahure 2 Umufa uturahure 4 ½ y’ikirahure cy’amashaza atogosheje ariko adahiye cyane Karoti 2 zirapye duto Ikiyiko 1 cya marigarine Umunyu Uko bikorwa Shyira umuceri mu mazi y’akazuyazi umaremo isaha 1 Hagati aho ba utogosa karoti n’amashaza ariko ntubihishe cyane ngo bisaye Togosa umufa mu isafuriya ushyiremo umunyu na margarine Kura umuceri mu mazi uwusuke mu mufa Vanga n’ikimamiyo( umudaho) nubona utangiye gutogota uwureke Pfundikira ugabanye umuriro Umuceri (...)
-
Inkoko irimo ibihwagari
Ibikoresho ku bantu 6 -Inyama z’inkoko 1 500 g z’ifu y’ibihwagari ibiyiko 2 bya sositomate Inyanya zihiye neza 2 Urusenda 1 Igitunguru 1 kinini Maggi 2 Umunyu Amavuta ibiyiko 2 Amazi ibikombe 3 Uko bikorwa 1.Camutsa amavuta mu isafuriya 2.Shyiramo ibitunguru,inyanya,urusenda na sositomate 3.Syiramo inyama z’inkoko uzigaragure zifate ibirungo 4.Sukamo amazi upfundikire inyama zishye 5.Shyiramo maggi n’ibindi birungo by’isosi ushaka 6.Nyuma y’iminota 15 shyiramo ifu (...)
-
Isupu y’ifi n’ubunyobwa
Ibikoresho Ifi yumye garama 400 Igitunguru 1 Tungurusumu udusate 2 Ifu y’ubunyobwa ¼ kg Inyanya 4 Sereli utubabi 3 Umunyu na poivre Amavuta ikiyiko 1 Uko bikorwa Ronga ifi iyikate cyangwa se niba ufite isafuriya ya kwirwamo uyireke uko imeze Shyushya amavuta ku isafuriya ushyiremo igitunguru na tungurusumu Ongeramo inyanya uvange Katiramo sereli ubirekereho iminota 3 Ongeramo ubunyobwa watobye mu mazi Shyiramo umunyu na poivre ( hari ubwo ifi zumwe baba barazumishije bakoresheje umunyu (...)
-
Imboga z’umweru wa puwaro
Umweru wa puwaro ni cya gice cyo hasi kiba cyegereye ikijumba usanga kiba gisa n’umweru mu gihe ku bibabi hejuru haba hasa icyatsi. Iki gice cy’umweru rero ushobora gutekamo imboga ukwazo ugasanga ari imboga ziryoshye cyane Dore uko wabigenza Ibikoresho ku bantu 2 Umweru wa puwaro garama 300 ( umufungo munini wa puwaro nini wakaseho igice cy’icyatsi, ubonye ari nke wakogeraho agace k’icyatsi ariko kaba kataraba icyatsi cyane) Amavuta ya beurre garama 30 utabonye amavuta ya beurre wakoresha (...)
-
Umuceri utekesheje amavuta y’inka
Ibikoresho 400g z’umuceri Ikiyiko 1 cya beurre cyangwa se amavuta y’inka 1, 2 L z’amazi Igitunguru 1. Uduce 3 twa seleri Uko bitegurwa : Fata amazi uyacanire namara kubira shyiramo igitunguru wakasemo na celery wakasemo duto , Shyiramo umuceri bibire, umuceri nutangira gukama ushyiremo ya beurre (butter) cyangwa se amavuta y’inka niba uyafite , ugenda ugabanya umuriro uko bigenda bikama. Umuceri umaze gukama neza wukureho. Wutegure ugishyushye uwutegurane n’imboga cyangwa isosi itukura. (...)
-
Boulettes
Ibikoresho ku bantu 4 : Inyama ziseye g 500 Utuvungu tw’imigati garama 50 Amagi 2 Tungurusumu 1 isekuye Ikiyiko cya persil ziseye Amavuta ml 60 Umunyu Puwaro 2 ziseye cyangwa zikasemo uduce duto Uko bikorwa : Sekura tungurusumu, puwaro uzikatemo duto Koroga amagi uvangemo utuvungu tw’imigati Vanga vanga inyanma ziseyey ukoresheje intoki Ongeramo tungurusumu, puwaro n’umunyu ukomeze uvange Sukamo rwa ruvange tw’imigati n’amagi ukomeze uvange Genda ukora utumbumbe ukurikije uko wifuza (...)
-
Karoti zitogosheje mu mufa w’inyama
Imboga za karoti zitogosheje ziba ari nziza kuko ziba zujuje intungamubiri zazo zose kurusha kuzikaranga mu mavuta. Ushobora gutogosa imboga ukoresheje umufa w’inyama ugashyiramo inyama cyangwa se ntuzishyiremo igihe wasigaranye umufa nta nyama ufite. Dore uko wategura izo mboga : Ibikoresho bikenewe Puwaro ibibabi 3 Karoti garama 500 Umufa litiro 2 Ibitunguru 3 Agace k’agafungo ka sereli Akayiko ka poivre Umunyu Uko bikorwa : Ronga imboga zose uzikate neza Fata ibikoresho byose ubishyire (...)
-
Ipilawu
Ipilawu cyangwa se pilawu bitewe nuko ubyita ni umuceri uzwiho kuba utekwa mu basiramu cyane ariko no mu bandi bantu basanzwe ushobora kuwitekera kandi ukaryoha. Dore uko wabigenza : Ibikoresho Umuceri 1/2 kg Inyama za filet 1/4 kg Sauce-tomates Soya sauce 10g Pilawu masara Teyi akababi 1 Celeri utubabi 3 ibitunguru 3 Amazi 2L Magi 3 Poivre agace k’akayiko Tangawize ziseye agace k’akayiko Tungurusumu uduce 4 Uko bitegurwa • Ubanza gutogosa inyama zikase duto kandi tungana umufa (...)
-
Inyama n’ibitonore
Ibikoresho 250 g z’ibitonore 1/2 cya sositomate Tungurusumu 1 Igitunguru 1 Umunyu Amavuta Poivre Uko bikorwa Teka ibishyimbo by’ibitonore bishye neza Karanga inyama zifite ibirungo byose ku rindi ziko kandi uzumutse Camutsa amavuta ushyiremo igitunguru,tungurusumu,sositomate na poivre Sukamo bya bitonore ubireke iminota 5 Shyiramo za nyama watese ku ruhande ubireke indi minota 10 washyizemo umuriro muke Biterureho,ubigaburane n’ibirayi bitetse sote kandi ubitegurebigishyushye (...)
-
Inyama ziseye zirimo ibirayi
Ibikoresho ku bantu 6 Ibirayi 4 bini Inyama ziseye garama 500 Sauce tomate 1 Amavuta ibiyiko 2 Igitunguru 1 Tungurusumu udusate 2 Ikiyiko cya vinaigre balsamique Umutobe w’indimu Persil Tangawizi agasate gato ka cm 3 Umunyu na poivre Uko bikorwa Kata igitunguru mo udusate duto ugishyire ku ruhande Hata ibirayi ubironge Kata persil mo duto cyane urape tangawizi Shyira inyama ziseye mu isafuriya n’umunyu na poivre Ongeramo ikiyiko cya vinaigre, tungurusumu na tangawizi Ongeramo na none (...)
-
Boilo y’ifi n’ibihumyo
Ibikoresho Ifi ya filet garama 500 Karoti 2 Puwaro 2 Ibihumyo bibisi garama 100 Sereli utubabi 2 Beurre garama 20 Muscade ¼ cy’akayiko utayifite wakoresha cube maggi Umutobe w’indimu 1 Umunyu na poivre Uko bikorwa Kata ya fi yawe mo udusate duto cyane maze ube utubitse ahantu hakonje ( nko muri frigo). Hata karoti zawe uzikate mo udusate duto tw’utuzeru. Kata seleri mo uduce duto cyane, kurikizaho gukata za poireaux ( igice cyo hazi gisa n’umweru), ukatemo uduce dusa n’uruziga Oza bya (...)
-
Imvange y’imboga zitandukanye
Ibikoresho Karoti 3 courgettes 2 nto Imiteja 1kg Ibitunguru 2 by’umutuku Puwavuro 1 Ikibiringanya 1kinini Inyanya 4 Uko bikorwa Fata ibyo bikoresho byose ubikate ushobor akubikata nk’uruziga cyangwa se ukundi ubishaka Togosa imiteja niba ikomeye Shyushya amavuta ushyiremo karoti, igitunguru, puwavuro, ikibiringanya na courgettes Bireke ukomeze uvange bimareho iminota 7 Shyiramo inyanya ukomeze uvange Sukamo ya miteja watogosheje ku ruhande Ongeramo umunyu cyangwa se ukoreshe magi gusa na (...)
-
Igitoki kirimo ifi
Ibikoresho Ibitoki ½ kg Umufungo muto wa epinards Ifi bisi iri mu rugero 1 Ibitunguru 2 Amavuta y’amamesa ibiyiko 3 Umunyu na poivre Cube magi 2 Uko bikorwa Hata igitoki ugikatemo udusate duto cyane turi munsi y’ifiriti y’ibirayi Kata epinard mo duto cyane Ronga ifi neza uyitunganye Shyira igitoki mu isafuriya Ongeramo igitunguru gikase, ifi, cubes magi umunyu na poivre Shyiramo amazi arengeye upfundikire ubitereke ku ziko Canira kugeza igihe bitangiye kubira Sukamo amamesa ureke bikomeze (...)