-
Uko wajyanisha imyenda y’ibara rya pink n’andi mabara
Imyenda ifite ibara ryua pink igaragra neza ariko ikarushaho kuba myiza iyo umenye uburyo bwo kuyijyanisha n’andi mabara ari nayo mpamvu tugiye kubigarukaho nkuko abakunzi bacu badusabye ko tuzajya tubereka uburyo bwo kujyanisha amabara mu myambarire. Ushobora kujyanisha pink n’umukara,ukambara nka costume y’ipantaro n’ikoti,imbere ugashyiramo isengeri y’umukara,ukambara n’inkweto z’umukara. Ushobora nanone kujyanisha pink n’ubururu,ukambara nk’ikanu ya droite iri kuri taye n’inkweto z’ubururu (...)
-
Menya imyambaro ijyana n’isakame
Muri iki gihe hagezweho udukapu duto two mu ntoki bita isakame’’sac a main’’ku bakobwa n’abadamu bakazitwara mu ntoki cyane cyane iyi bambaye neza,bagiye mu birori cyangwa gusenga.Ariko kandi ugasanga hari abatamenya imyenda ijyana n’isakame yo mu ntoki ari nayo mpamvu twashatse kuba ariyo tuvigaho uyu munsi. Isakame ntoya yo mu ntoki ijya n’ikanzu iri kuri taye ngufi,igera nko mu mavi cyangwa munsi yayo gato ikaba nta maboko ifite ariko uyambaye akaba yambaye n’inkweto ndende ubundi agatwara (...)
-
Inkweto ndende zo kwambarana n’ikanzu ngufi igufashe
Muri iyi minsi abakobwa bakunze kwambara imyenda migufi ibafashe cyane,irimo amakanzu n’amajipo ariko bamwe ntibamenye kuyijyanisha n’inkweto niyo mpamvu twabahitiyemo inkweto wakwambarana n’ikanzu ngufi iri kuri taye ukahanyurana umucyo. Hari inkweto ndende zifite taro ndende zizamuye gato cyane ku gitsinsino kandi zikoze kuburyo ikirenge kiba ririmo cyose ndetse ubona ko kirinzwe rwose,kitapfa no kwifanamo. Hari kandi inkweto nazo ijya kuba nk’izi zo hejuru zikaba zifite umugozi (...)
-
Uburyo bugezweho bwo gutega igitambaro ku bakobwa
Hashize iminsi itari mike abakobwa baharaye gutega ibitambaro mu musatsi,cyane ku bantu baba bafite mwinshi kandi utadefirije cyangwa se bakabitega muri plante za afro zimeze nk’imisatsi kandi bakabitega mu buryo bwihariye bw’umurimbo kuburyo ugiteze atyo ubona bimubereye. Umukobwa ashobora gutega igitambaro gito mu musatsi mwinshi kuburyo apfuka igice cy’inyuma guhera mu irugu,maze agapfundikirira imbere agapfundo gato. Hari kandi ufata igitambaro akizengurutsa mu musatsi (...)
-
Imirimbo yo ku maboko ijyana n’imyenda idafite amaboko
Iyo umukobwa cyangwa umudamu yambaye umwenda udafite amaboko waba ukoze nk’isengeri cyangwa ari goruje,aba akeneye kugira imirimbo igaragara yambara ku maboko nk’isaha ndetse n’ibikomo binini usanga birebetse neza. Iyo umukobwa yambaye umwenda umwegereye ari nk’ikanzu ya mini kandi ikaba nta maboko ufite,ku maboko ashobora kwambaraho isaha ntoya ku kuboko kumwe ku kundi akambaraho agakomo gato. Umukobwa wambaye gashati kadafite maboko kamufashe n’ijipo ya mini,ku maboko yakwambaraho (...)
-
Imyambaro y’amabara apika n’uko ajyanishwa
Hari imyenda usanga ifite amabara apika cyane ku myenda cyangwa inkweto,by’amabra menshi cyngwa ibara rimwe rigaragara cyane kandi ayo mabara ugasanga yiganjemo umuhondo,orange n’icyatsi kibisi cyangwa se ubururu bugaragara cyane. Hari ubwo umukobwa yambara ipantaro n’ikoti bya costume by’ibara ry’ubururu n’inkweto za orange. Hari kandi uwambara ishati y’amabara avangavanze ariko yiganjemo amwe abona cyane maze akambara n’inkweto z’uburu bubona. Nanone kandi usanga ijipo y’ubururu n’inkweto (...)
-
Imyenda iberana n’inkweto za kardashian
Muri iyi minsi hari inkweto zigezweho ku bakobwa n’abadamu basobanutse bazi ibigezweho,izo nkweto zikaba zizwi ku izina rya kardashian,uzanga zifunze,ari ndende kandi zifite imbere hasongoye maze zikagira imyenda ziberana bitandukanye nuko umuntu yazambarana n’indi abonye yose. Inkweto za kardashian z’ubu bwoko twavuze ziberana n’ikanzu ya droite iri kuri taye igera muntege cyangwa se ukambara ijipo nayo iteye ityo, kuburyo ubyambara ugiye mu kirori ukaba uberewe cyane kandi ugaragara (...)
-
Ubwoko bw’amasakoshi agezweho
Muri iyi minsi hari amako y’amasakoshiatandukanye agezweho ku bakobwa ndetse n’abagore,akaba ari ya sakoshi umuntu ajyana mu birori cyangwa yayigendana mu nzira ukabona ko ariumusirimu bitewe nuko ikoze n’agaciro kayo ifite. Hari isakoshi y’uruhu kandi y’ibara rimwe, iringaniye usanga ifite imishumi ibiri migufi n’undi umwe muremure,kuburyo ushobora kuyitwara mu ntoki cyangwa ukayishyira ku rutugu. Indi ni isakoshi nayo y’uruhu iringaniye kandi igatwarwa mu ntoki cyangwa ku rutugu kuko (...)
-
Amakanzu maremare agezweho ku badamu y’ibirori
Muri iyi minsi hari amakanzu maremare y’abadamu atandukanye agezweho kandi y’ibirori,yaba ari kuri tye yegereye uyambaye ndetse n’arekuye ,kuburyo ubona ari imyenda y’iiciro kandi ibereye umuntu mu bigaragara ukabona ko yiyubashye. Hari ikanzu iba ari ndende igera ku birenge,maze ikaba nta maboko ifite ahubwo ikoze nk’isengeri,ubundi ikaba isatuye imbere kugera hejuru y’amavi ku ruhande ahagana ku kuguru kumwe. Hari kandi ikanzu ndende iri kuri taye,nayo igera ku itaratse ahagana hasi,maze (...)
-
Imiterere y’abantu babyibushye baberwa n’imyenda y’imipira
Imyenda y’abakobwa irimo amajipo n’amakanzu y’imipira,amaze igihe kitari gito agezweho cyane ugasanga ikunda kwambarwa n’bantu batabyibushye cyane kandi bateye neza kuko akenshi aribo baberwa nayo,ariko hari n’ababyibushye cyane baberwa na bene iyi myenda y’imipira. Umukobwa ubyibushye hose kuva hasi kugera hejuru kandi mugufi ariko bidakabije,iyo yambaye ijipo y’umupira ya droite iri kuri taye n’agapira gato,maze agashyiraho ikoti n’inkweto ndende,ubona yambaye neza. Umuntu munini ubyibushye (...)
-
Imirimbo yo mu ijosi yambarwa mu mashati afunganye mu ijosi
Hari imirimbo irimo amashenete manini na za medaille,ziberana n’imyend ifunganye mu ijosi cyane cyane ku mashati afite amakora afungwa kugera mu ijosi kandi ukabona bijyanye n’imiterere yayo kurenza ko wayambarana n’indi mirimbo yo mu ijosi isanzwe. Ishati y’amaboko maremare ifunze kugera mu ijosi,yambarwaho ishenete nini iboshye nk’umunyururu,kandi itari ndende cyane. nanone ishati ifunganye mu ijosi kandi ifite ikora yambarwaho isheneti,iriho amasaro makeya,ndetse na medaille nini. (...)
-
Imyenda iberana na medaillle
Hari abantu usanga bakunda kwambara imirimbo yo mu ijosi ku mwenda uwo ariwo wose,kuburyo adashobora kugenda nta kintu yambaye mu ijosi harimo na medaille,ariko burya hari imyenda yo kwambarana na medaille bikaba birebetse neza cyane ku mukobwa cyangwa umudamu bitewe nuko umwenda ukoze mu gatuza. Umuntu ukunda kwambara medaille ngufi iriho umusaraba,ashobora kuyambarana n’ikanzu idafite amaboko kandi idafunganye mu ijosi. Ushobora kandi kwambara medaille ntoya ku gashati kari kuri taye (...)
-
Inkweto ndende zigezweho z’imishumi ihambira ikirenge
Muri iyi minsi inkweto ndende zigezweho ku bakobwa n’abadamu,ziba zifite imishumi ihambira ibirenge kandi bakayifungira ahagana hejuru aho ikirenge gitereye,hejuru y’igitsinsino,kandi bene izi nkweto zishobora kuba zifunga amano cyangwa zifunguye. Hari inkweto ndende,ziba zifunze ariko zikaba ziteyeho imishumi myinshi hejuru ikambiriye ikirenge kugera hejuru y’igitsinsino.Izi nkweto bazambarana n’imyenda migufi cyangwa miremire iri kuri taye. Hari kandi inkweto ndende zifunguye amano,inyuma (...)
-
Imirimbo ijyana n’amakanzu y’abageni n’insokozo
Hari uburyo usanga umugeni yambaye imirimbo irimo amaherena,urunigi cyangwa koriye n’ ibikomo bijyanye n’imiterere y’ikanzu ndetse iyo mirimbo ikaba inajyanye n’insokozo umugeni yasokoje kandi ikaba itari myinshi haba ku maboko mu ijosi cyangwa ku matwi kandi bikagaragara neza cyane. Umugeni ashobora kwambara ikanzu ya goruje,idafite amaboko igaragaza ibitugu,kandi akaba yasokoje imisatsi ifungiye inyuma,akambara koriye igaragara mu ijosi ijya kuba nini kandi ikaba isa n’igikomo cyo (...)
-
Imirimbo ijyana n’amakanzu ya kora
Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi bakunze kwambara amakanzu abafashe cyane kandi ya kora,yaba ay’amaboko magurfi cyangwa maremare rimwe na rimwe ugasanga batamenya imirimo ijyana na bene iyo myambaro,irimo amaherena n’ibikomo ariko hari imirimbo bijyana. Burya iyo umukobwa yambaye ikanzu y’umupira imufashe cyane ikaba idafite amaboko kandi ifite udushumi nk’utw’isengeri,ayambarana n’udukomo duto nka tubiri cyangwa twinshi ku kuboko kumwe. Iyo rero yambaye ikanzu nayo imeze nka kora (...)
-
Imyenda ibera ufite amaguru maremare
Hari amakanzu ndetse n’amajipo umukobwa cyangwa umudamu ufite amaguru maremare yambara ukabona ari imyambaro imubereye ijyanye n’imiterere y’amaguru kandi n’uburebure bwayo ntibugaragare cyane kuko hari uwo usanga afite amaguru akabije kuba maremare atajyanye n’indeshyo ye. Hari ikanzu ndende irekuye uyambaye kuva hasi kugera hejuru imukwiriye ariko itamuhambiriye,maze ikaba igera ku birenge . Hari kandi indi kanzu nayo ndende ariko ikaba itagera ku birenge,ikaba isabagiye igice cyo hasi (...)
-
Ibikomo byo ku ishati y’amaboko maremare
Hari ibikomo bijyana n’umwenda w’amaboko maremare ariko azinze,yaba ishati cyangwa umupira, ari bwo buryo bukunze kwambarwa n’abakobwa,maze ukabona ubyambaye aberewe cyane ndetse binagaragara neza ku maboko. Umukobwa ashobora kuzinga amaboko y’ishati y’amaboko maremare,maze akambaraho udukomo twinshi dutoya kandi duteye kimwe ku kuboko kumwe. Undi nawe ashobora kwambara ishati y’amaboko,akayazinga, akambaraho agakomo kamwe cyangwa tubiri ku kuboko kumwe maze ukundi akambaraho isaha. (...)
-
Imyenda yambarwaho urunigi
Muri iyi minsi kwambara urunigi mu ijosi ku bakobwa n’abadamu bigezweho cyane ariko akenshi usanga inigi bambara ziba zitandukanye kandi zikambarwa bitewe n’imiterere y’umwenda uko ukoze mu ijosi ku buryo badapfa gushyiraho urunigi babonye rwose. Hari umukobwa cyangwa umudamu usanga yambaye urunigi rw’amasaro aringaniye maze akarwambara ku mwenda wa goruje ugaragaza ibitugu byose. Hari ubwo kandi usanga undi yambaye urunigi rufite amasaro ajya kuba manini igice gitoya k’imbere,maze (...)
-
Amakosa abantu bakora mu kwambara amaherena
Hari uburyo budasobanutse ,usanga abakobwa bajya bambaramo amaherena,ukabona bigaragara nabi n’ubwo bamwe babikora babyita ko ari udushya bazanye cyangwa ari ibigezweho ariko wakwitegereza ukabona bidafututse kandi bitanabereye ubyambaye. Ushobora kubona umukobwa yambaye amaherena atendera ku matwi ,ariko ugasanga rimwe ridakoze nk’irindi,ndetse bitanasa kandi rimwe ari rirerire cyane irindi ari rigufi,maze ukabona bitajyanye na gato. Undi ugasanga yambaye iherena rimwe rigufi (...)
-
Dore uko wajyanisha imirimbo n’imyenda wambaye
Hari uburyo umukobwa cyangwa umudamu yambara,akajyanisha n’imirimbo ijyana n’imyenda,yaba iyo bambara mu ijiosi cyangwa iyo ku maboko,kandi bikaba bitagayitse,ari byinshi cyangwa ngo bibe bijagaraye ahubwo bigaragara neza bitewe n’uko yambaye. Hari ubwo umukobwa yambara ishati y’amaboko maremare,ifite ibipesu kugera mu ijosi, maze akambaraho isheneti nini akayirenza ku ishati,ubundi akambara n’isaha nayo nini ifite umugozi y’umukoba ,dore ko ari nazo zigezweho muri iyi minsi . Iyo umugore (...)