-
Uko wajyanisha imirimbo n’inkweto cyangwa isakoshi
Muri iki gihe,usanga kujyanisha bikabije bitakigezweho cyane ari nabyo bituma abantu bajyanisha imirimbo n’amasakoshi cyangwa inkweto bambaye aho kujyanisha amabara y’imyenda,rimwe na rimwe ukabona ntaho bihuriye n’imyenda bambaye ariko nanone ukabona bigaragara neza cyane. Umuntu ashobora kwambara imyenda runaka,maze agashyiraho inkweto zifite ibara rijyanye n’isakoshi,kandi akambara isaha nayo bijyanye,naho ku kundi kuboko agashyiraho n’igikomo bisa, maze wamwitegereza ukabona (...)
-
Dore uko wadodesha isakoshi isa n’inkweto mu gitenge
Muri iyi minsi abantu benshi cyane cyane abagore n’abakobwa baharaye kudodesha imyenda,amasakoshi n’inkweto mu bitenge ariko noneho ugasanga bambaye inkweto zisa neza n’isakoshi cyangwa isakame aribyo bita imyambaro ya kinyafurika kuko bikunze gukoreshwa n’abanyafurika cyane. Inkweto ziciye bugufi cyane zidoze mu gitenge ndetse n’agasakoshi gato gafite umushumi w’icyuma kiboshye nk’umunyururu,kandi nako kakaba gasa n’igitenge kidozemo inkweto,bigezweho cyane muri iyi minsi bikaba bikunda (...)
-
Dore imyambaro 6 yangiza ubuzima bw’umuntu
Kenshi na kenshi abagore n’abakobwa bakunze kwambara imyambaro imwe n’imwe yo kwirimbisha,ndetse bakabifata nk’ibigezweho ariko kandi ikaba ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga batabikekaga kubera ingaruka zo kwambara bene iyi myambaro. Ipantaro zifashe cyane ; iyo umuntu yambaye ipantaro muhambiriye cyane,aba yiteza ibibazo bikomeye birimo no kurwara imitsi y’amaguru itembereza amaraso.kuko abantu bakunze kwambara amapantaro abafashe cyane nka kora, bakunda kurwara indwara nyinshi zirimo (...)
-
Amakosa ukora agatuma wambara ntuberwe
Hari amakosa abantu bakora agatuma batambara ngo baberwe nyamara burya kuberwa si ukwambara imyenda y’igiciro gihanitse kuko buri muntu wese bushobozi bwe ashobora kwambara umwenda woroheje kandi ukabona aberewe. Kwigana abandi : mu bintu by’imyambarire si byiza kwigana uko abandi bambara ngo wumve ko nawe ariko uzajya wambara kuko buri muntu wese agira umwenda yambara ukamubera wowe ukaba wawambara ntukubere. Icyiza nuko wabanza ukamenya umwenda ukubera utitaye ku byo ubonana abandi. (...)
-
Dore imyenda y’abakobwa bambarana n’inkweto ndende
Hari igihe umuntu yambara umwenda ariko ntamenye inkweto ijyanye n’umwenda yambaye,agapfa gushyiraho izo abonye zose atitaye ko bijyanye cyangwa bitajyanye,niyo mpamvu uyu munsi tugiye kubagezaho imyenda ijyana n’inkweto ndende,kugira ngo nujya kwambara ujye umenya inkweto wambara. Ikanzu ngufi ya droite iri kuri taye, ni umwe mu mynda yambarwaho inkweto ndende,kuko akenshi bene iyi kanzu yambarwa nk’umwenda wo kujyana ahantu hiyubashye kandi burya n’inkweto ndende nazo si izo kujyana (...)
-
Uburyo bugezweho bwo gutega igitambaro cyo mu mutwe
Muri iyi minsi usanga abagore n’abakobwa bafite uburyo bwihariye kandi bugezweho bakoresha mu gutega igitambaro cyo mu mutwe iyo bashatse kwambara ibihishe imisatsi yabo kandi ukabona bibabereye cyane bitewe nuko babigenje kandi bitabashwa na buri wese. Uburyo bwa mbere usanga abenshi baharaye ni uguytega igitambaro ku buryo usanga kuva imbere aho umusatsi utereye kugera inyuma kigenda gisa n’ikizenguruka. Ukundi bakunda kubigenza,ni ugutega igitambaro baturukije inyuma noneho (...)
-
Menya ubwoko bwa koriye zigezweho muri iyi minsi
Muri iyi minsi hagezweho kwambara imyenda ifunguye mu gatuza cyane ku bakobwa n’abagore, hari n’imirimbo bijyana yo mu ijosi igenda ihinduka uko iminsi ishira kuko hari ibiba bigezweho bikaza bisimburana umunsi ku wundi Muri iyi minsi rero imirimbo igezweho irimo koliye ariko nazo zikaba zigira amako menshi atandukanye. Koriye ikoze nk’uruziga bambara mu ijosi igakora umuzenguruko kandi ari nini ikoze nk’akantu kaboshye nk’ikiziriko. Hari kandi koriye iba ikoze nk’umukufi muto ariko (...)
-
Uko wasukura isakoshi y’uruhu utayishyize mu mazi
Isakoshi z’uruhu ahanini usanga zizirana no kuzimesa mu mazi nyamara nazi zirandura nkuko izindi sakoshi zandura. Mu rwego rwo kwirinda ko amazi yakwangiriza isakoshi dore ko ahanini ziba zihenze . dore uburyo wajya uyisukura udakresheje amazi : Guhanagura umwenda w’imbere : igihe isakoshi yanduye umwenda w’ikbere ushobora kuwuhangura ukoresheje isabune n’amazi ariko ukabikora witonze wirinda ko byagera inyuma ku ruhu rw’isakoshi. Igihe amazi agiyeho utabishaka ugomba guhita uyahanagura : niba (...)
-
Uburyo bugezweho bwo kujyanisha sac à main
Muri iyi minsi hagezweho kutwara sac a main cyangwa agasakoshi ko mu ntoki gato, ku bagore n’abakobwa mu gihe barimbye cyane bagiye mu birori cyangwa ahantu hiyubashye aho gutwara amasakoshi manini kuko yo amaze guharurukwa kandi bakagira n’uburyo bahitamo amabara batwara uwo munsi bakurikije ibyo bambaye. Kujyanisha n’ibikomo cyangwa isaha,abandi usanga bambaye amasaha manini cyangwa igikomo kimwe kinini bikaba bisa na ka gakapu yitwaje. Gufata Sac a main ijyanye n’amaherena na (...)
-
Uburyo bugezweho bwo kwambika no gutoranya abaherekeza abageni
Muri iyi minsi mu bukwe bwo mu Rwanda, hari ibintu bigezweho mu myambarire ndetse no mu guhitamo abambarira umukwe n’umugeni ; bitandukanye n’ibyo mu minsi ishize haba ari mu gihe cyo gusaba cyangwa icyo kujya mu rusengero. Imyambarire y’umugeni n’umukwe ndetse n’ababambariye yarahindutse Umunsi wo gusaba, umukwe asigaye yambara costume y’ibara rimwe abasore bamuherekeje bakambara costumes ariko z’amabara atandukanye ntabyo kwambara ibisa bose kandi amapantaro akaba ari amacupa n’amakoti (...)
-
Amaherena ya creoles n’imiterere y’abantu abera
Amaherena ya creoles ni ibigurudumu bitari binini cyane ariko akaba afitemo utundi turimbo turushaho kuyagaragaza neza. Aboneka mu bwoko butandukanye haba muri zahabu, umuringa,… Ahanini ubu bwoko bw’amaherena bukunda kwambarwa n’abakobwa bari mu gihe cy’ubwangavu bashaka kugaragaza ko bakuze bihagije ndetse n’abagore bishimira ko ari abagore koko ( abagore bakunda kwambara imyenda ya kigore : ibitenge, amabazin, ..). N’ibindi byiciro by’abagore n’abakobwa ntibibujwe ko bayambara kandi (...)
-
Amabara y’imyenda ajyana n’inkweto bisa
Amabara amwe n’amwe agira umwihariko wo kujyanishwa n’inkweto bisa kuko usanga aribwo biba binogeye ijisho kurushaho mu gihe hari andi mabara usanga iyo uyajyanishije n’imyenda wambaye biba bitagaragara neza. Dore ayo mabara ajyanishwa n’inkweto bisa Umuhondo : Ibara ry’umuhondo nubwo riri mu mabara agaragara cyane, kuba wakwambariraho n’inkweto z’umuhondo ntacyo byangiza, ahubwo bituma urushaho kugaragara neza kurushaho. Iroza rijya kuba grey : iryo bara naryo rijyana n’inkweto bisa ku (...)
-
Amataye y’amakorano muri Kigali arabica bigacika
Kwambara amataye y’amakorano ku bagore n’abakobwa bo muri Kigali biraharahwe nkuko bamwe mu bayacuruza twaganiriye babidutangarije, nyamara nubwo biharahwe usanga bitavugwaho rumwe haba mu rubyiruko ndetse no mu bageze mu za bukuru. Umucuruzi uzwi ku izina rya Mama Aisha ucuruza imyenda y’imbere yiganjemo n’amataye y’amakorano avuga ko urebye muri iyi minsi ayo mataye aharawe cyane muri Kigali kuko usanga mu myenda acuruza ariyo ya mbere ishira mbere y’indi. Mama Aisha yagize ati : “ les (...)
-
Inkweto zigezweho wasohokana muri iyi week end zitiriwe Kardashian
Mu birori bitandukanye biba bizaba muri za week no mu bukwe ushobora kwambaramo inkweto zigezweho zitiriwe icyamamare Kim Kardashian ukaba uri umwe mu bantu bagendana n’ibigezweho. Ubusanzwe izo nkweto zirangwa no kuba zifite agatalon karekare kandi kananutse zikaba zigiye zitandukanye bitewe n’ubwoko ushaka. Dore amwe mu moko atandukanye y’izo nkweto zitwa kardashians : Inkweto za kardashians zifite talon ibyibushyemo gato hejuru : Nubwo agatalon ka kardashian kaba kananutse hari ubwo (...)
-
Udukoti twongerera agaciro indi myenda
Ushobora kwambara umwenda usanzwe ariko washyiraho agakoti kiyubashye ugahita wongerera agaciro uwo mwenda wambaye kandi nawe ugahita urushaho kugaragra neza. Ikindi cyiza cy’utwo dukoti ni uko watwambara igihe cyose haba ku zuba ndetse no mu mvura. Agakoti k’igitenge : agakoti k’igitenge ushobora kukambara ku yindi myenda y’ibitenge ugahita ubona ko kayongereye ubwiza. Ushobora kandi no kukambara ku myenda yindi isanzwe. Agakoti k’amaboko ageze mu nkokora : Bene utu dukoti usanga (...)
-
Imyenda wirinda kwambara igihe ufite hasi hagufi
Abantu bafite hasi hagufi ugeraranije n’igice cyabo cyo hejuru hari imyenda baba bakwiye kwirinda kugira ngo babashe kugaragara neza mu myenda bambaye. Tugiye kubagezaho imwe mu myenda abantu bateye batyo bagomba kwirinda kwambara kuko itabameraho neza. Irinde kwambara amakabutura : Iyo umuntu afite amaguru magufi akambara amakabutura yaba amagufi cyangwa arenga mu mavi, ntabwo biba bisa neza. Niba uzi ko uteye utyoirinde kwambara amakabutura. Irinde amajipo n’amakanzu agera ku mpfundiko : (...)
-
Ubwoko 5 bw’isakoshi buri mugore agomba kuba atunze
Hari isakoshi zitandukanye buri mugore uzi kugendana n’ibigezweho agomba kuba atunze akajya agenda ahitamo iyo atwara bitewe naho agiye. Dore ubwoko 5 bw’isakoshi umugore wese n’umukobwa yakagombye kuba atunze mu masakoshi ye. Isakoshi y’umukara : isakoshi y’umukara ntikabure mu masakoshi utunze kuko usanga ahanini igutabara igihe wabuze isakoshi ijyanye n’imyenda wambaye kuko isakoshi yo nta myenda bitajyana. Agasakoshi ko mu ntoki( sac a main) : isakoshi yo mu ntoki nayo iba nziza iyo (...)
-
Uko wamenya imyenda y’imbere itazagutera ibibazo
Kugura imyenda y’imbere bigomba kwitonderwa kuko ishobora gutera ibibazo by’uruhu ndetse n’imbere mu mubiri iyo umuntu aguze ibonetse yose. Dore uburyo bwagufasha kumenya imyenda y’imbere myiza ku bagore n’abakobwa Irinde amakariso n’amasutiye agufashe cyane : ku isutiye cyane cyane si byiza kwambara yayindi ihambira igakata ibere mo kabiri kuko bene izo sutiye zagushyira mu kaga kuko zitera indwara z’amabere, ibitugu n’umugongo. Gura amakariso yoroshye afite uruhu rwa cotton : amakariso arimo (...)
-
Uko wamenyera kugendera mu nkweto ndende
Kugendera mu nkweto ndende ( haut talons) akenshi usanga bigora abantu batari bake ariko burya hari uburyo wabyitozamo ukabimenyera bitakugoye. Dore bumwe mu buryo wakoresha mu kwimenyereza inkweto ndende : Tangirira ku nkweto zifite talon itari ndende cyane : Niba uzi ko utamenyereye kugendera mu nkweto ndende ntugahite ugura inkweto zifite talon ndende kandi aribwo bwa mbere ugiye kuzambara, ahubwo uhera ku nkweto zifite talon itari ndende cyane kandi itari n’agashinge ukagenda umenyera. (...)
-
Ni gute umugore utwite yakwambara neza ?
Birashoboka cyane ko umugore utwite nawe yambara neza akarimba, nyamara usanga hari abagore bamwe batwita bakiyambarira imyenda biboneye bitwaje ko batwite. Burya igihe cyo gutwita si igihe cy’umubabaro no kugaragara nabi ahubwo biba ari ibihe byiza by’umunezero aho uba agomba kugaragara neza haba mu kwishima ndetse no mu myabarire. Dore uko ushobora kwambara neza kandi ukaberwa igihe utwite : Ushobora kwambara ipantalo n’agatop cyangwa se agashati katakwegereye cyane : Mu gihe utwite (...)