-
Amataye y’amakorano muri Kigali arabica bigacika
Kwambara amataye y’amakorano ku bagore n’abakobwa bo muri Kigali biraharahwe nkuko bamwe mu bayacuruza twaganiriye babidutangarije, nyamara nubwo biharahwe usanga bitavugwaho rumwe haba mu rubyiruko ndetse no mu bageze mu za bukuru. Umucuruzi uzwi ku izina rya Mama Aisha ucuruza imyenda y’imbere yiganjemo n’amataye y’amakorano avuga ko urebye muri iyi minsi ayo mataye aharawe cyane muri Kigali kuko usanga mu myenda acuruza ariyo ya mbere ishira mbere y’indi. Mama Aisha yagize ati : “ les (...)
-
Inkweto zigezweho wasohokana muri iyi week end zitiriwe Kardashian
Mu birori bitandukanye biba bizaba muri za week no mu bukwe ushobora kwambaramo inkweto zigezweho zitiriwe icyamamare Kim Kardashian ukaba uri umwe mu bantu bagendana n’ibigezweho. Ubusanzwe izo nkweto zirangwa no kuba zifite agatalon karekare kandi kananutse zikaba zigiye zitandukanye bitewe n’ubwoko ushaka. Dore amwe mu moko atandukanye y’izo nkweto zitwa kardashians : Inkweto za kardashians zifite talon ibyibushyemo gato hejuru : Nubwo agatalon ka kardashian kaba kananutse hari ubwo (...)
-
Udukoti twongerera agaciro indi myenda
Ushobora kwambara umwenda usanzwe ariko washyiraho agakoti kiyubashye ugahita wongerera agaciro uwo mwenda wambaye kandi nawe ugahita urushaho kugaragra neza. Ikindi cyiza cy’utwo dukoti ni uko watwambara igihe cyose haba ku zuba ndetse no mu mvura. Agakoti k’igitenge : agakoti k’igitenge ushobora kukambara ku yindi myenda y’ibitenge ugahita ubona ko kayongereye ubwiza. Ushobora kandi no kukambara ku myenda yindi isanzwe. Agakoti k’amaboko ageze mu nkokora : Bene utu dukoti usanga (...)
-
Imyenda wirinda kwambara igihe ufite hasi hagufi
Abantu bafite hasi hagufi ugeraranije n’igice cyabo cyo hejuru hari imyenda baba bakwiye kwirinda kugira ngo babashe kugaragara neza mu myenda bambaye. Tugiye kubagezaho imwe mu myenda abantu bateye batyo bagomba kwirinda kwambara kuko itabameraho neza. Irinde kwambara amakabutura : Iyo umuntu afite amaguru magufi akambara amakabutura yaba amagufi cyangwa arenga mu mavi, ntabwo biba bisa neza. Niba uzi ko uteye utyoirinde kwambara amakabutura. Irinde amajipo n’amakanzu agera ku mpfundiko : (...)
-
Ubwoko 5 bw’isakoshi buri mugore agomba kuba atunze
Hari isakoshi zitandukanye buri mugore uzi kugendana n’ibigezweho agomba kuba atunze akajya agenda ahitamo iyo atwara bitewe naho agiye. Dore ubwoko 5 bw’isakoshi umugore wese n’umukobwa yakagombye kuba atunze mu masakoshi ye. Isakoshi y’umukara : isakoshi y’umukara ntikabure mu masakoshi utunze kuko usanga ahanini igutabara igihe wabuze isakoshi ijyanye n’imyenda wambaye kuko isakoshi yo nta myenda bitajyana. Agasakoshi ko mu ntoki( sac a main) : isakoshi yo mu ntoki nayo iba nziza iyo (...)
-
Uko wamenya imyenda y’imbere itazagutera ibibazo
Kugura imyenda y’imbere bigomba kwitonderwa kuko ishobora gutera ibibazo by’uruhu ndetse n’imbere mu mubiri iyo umuntu aguze ibonetse yose. Dore uburyo bwagufasha kumenya imyenda y’imbere myiza ku bagore n’abakobwa Irinde amakariso n’amasutiye agufashe cyane : ku isutiye cyane cyane si byiza kwambara yayindi ihambira igakata ibere mo kabiri kuko bene izo sutiye zagushyira mu kaga kuko zitera indwara z’amabere, ibitugu n’umugongo. Gura amakariso yoroshye afite uruhu rwa cotton : amakariso arimo (...)
-
Uko wamenyera kugendera mu nkweto ndende
Kugendera mu nkweto ndende ( haut talons) akenshi usanga bigora abantu batari bake ariko burya hari uburyo wabyitozamo ukabimenyera bitakugoye. Dore bumwe mu buryo wakoresha mu kwimenyereza inkweto ndende : Tangirira ku nkweto zifite talon itari ndende cyane : Niba uzi ko utamenyereye kugendera mu nkweto ndende ntugahite ugura inkweto zifite talon ndende kandi aribwo bwa mbere ugiye kuzambara, ahubwo uhera ku nkweto zifite talon itari ndende cyane kandi itari n’agashinge ukagenda umenyera. (...)
-
Ni gute umugore utwite yakwambara neza ?
Birashoboka cyane ko umugore utwite nawe yambara neza akarimba, nyamara usanga hari abagore bamwe batwita bakiyambarira imyenda biboneye bitwaje ko batwite. Burya igihe cyo gutwita si igihe cy’umubabaro no kugaragara nabi ahubwo biba ari ibihe byiza by’umunezero aho uba agomba kugaragara neza haba mu kwishima ndetse no mu myabarire. Dore uko ushobora kwambara neza kandi ukaberwa igihe utwite : Ushobora kwambara ipantalo n’agatop cyangwa se agashati katakwegereye cyane : Mu gihe utwite (...)
-
Uburyo 5 wategamo igitenge mu mutwe
Gutega igitenge mu mutwe bigira uburyo bwinshi butandukanye. Twabahitiyemo uburyo 5 bushobora gutegwa n’abagore ndetse n’abakobwa dore ko kwitega igitenge cyangwa se igitambaro mu mutwe ari style ya kinyafrika igezweho. Dore ubwo buryo twabahitiyemo mu mafoto : Igifungiye imbere igitambaro_cya_gatatu Ipfundo inyuma Kugifungisha imisatsi
-
Uko bakora inkweto z’ibitenge naho wazihahira
Inkweto z’ibitenge ushobora kuzikorera kuko ziba ari inkweto zisanzwe bateyeho igitenge inyuma. Ku batashobora uburyo bwo kuzikora, turi bugagezeho aho mwazihahora muri Kigali. Christine Mbabazi uhimba imideli aratubwira uburyo akoramo izo nkweto n’uko azigurisha ku bazishaka. Uko bakora inkweto z’ibitenge : • Ugura inkweto zifite forme ushaka gushyiraho igitenge inyuma • Urazihambura neza witonze kugirago zidacika • Fata igitenge ushak gushyira ku nkweto ugikate neza ku buryo nta kiri (...)
-
Inkweto zitagaragaza ko ikirenge ari kigari mu mpande
Abantu bafite ikirenge kigari mu mpande hari inkweto baba bagomba kwambara n’izindi bakwirinda. Ku bantu babangamirwa no kuba ikirenge cyabo ari kigari dore ubwoko bw’inkweto bazajya bambara ntibigaragare cyane ndetse n’izindi bagomba kwirinda kuko zibyerekana cyane. Jya wambara inkweto zo hasi zifunze : inketo zo hasi zifunze zituma ikirenge kitagaragara ko ari kigari cyane. Gusa, muri izo nkweto nabwo ugomba kumenya guhitamo izifite ku mpande hanini kuko iyo ari za zindi zigaragaza (...)
-
Imikandara y’abakobwa igezweho
Imikandara igezweho ku bakobwa iri ubwoko butandukanye ndetse ikagenda yambarwa no ku myenda itandukanye. Hari imikandara (ceintures) y’abakobwa yo kwambara ku ma pantalo y’amakoboyi n’iyambarwa ku mapantalo ya cotton. Ku ipantalo yi jeans wambaraho umukandara munini cyangwa se uringaniye bitewe n’uko utwanya umukandara ucamo (portes ceinture) twayo tungana, izo ceinture nyinshi ziba zifite amazina atandukanye harimo nka I,CG,MK n’izindi. Wambara kuburyo iryo zina rigaragara ; niba wambaye (...)
-
Ingaruka zo kwambara imyenda ihambiriye
Iyo wambaye imyenda iguhambiriye biba ari ugushyira ubuzima bwawe mu kaga. Abenshi usanga bambaye imyenda ibegereye cyane kuko bavuga ko imyenda iri kuri taille ariyo ibabera, ariko iyo birenze kuba kuri taille ugasanga imyenda yaguhambiriye, hari ingaruka mbi igira ku mubiri. Dore ingaruka zigera ku bantu bambara imyenda ibafashe cyane : • Uburyaryate mu mubiri ;iyo wambaye imyenda igufashe uzumva utuntu tukwiruka mu mubiri tw’uburyaryate ku buryo uba ushaka kwishima • Infections zifata (...)
-
Imirimbo yo ku maboko wakwambara muri iyi minsi yo kwibuka abazize Jenoside
Hari udukomo two ku maboko(bracelet) wakwambara muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenosode yakorewe abatutsi mu 1994. Utwo dukomo akenshi usanga twanditseho amagambo ashishikariza abantu kutasazubira muri Jenoside na rimwe( Never Again), amagambo yamagana abapfobya n’abakakana Jenoside n’amagambo aremamo abantu icyizere. Usanga utwo dukomo(bracelet) dufite amabara atandukanye ariko utwinshi tuba dufite ibara rya move(purple) n’ibara ry’ivu, hari udukomo twa plastic ushobora gukoresha (...)
-
Ibyo kwitondera igihe wambaye imyenda migufi
Kwambara imyenda migufi hari icyo bisaba uba ugomba gukurikiza kugirango ube wasa neza kurushaho kandi utabangamiwe cyangwa se ngo ubangamire abandi. Dore ibyo gukurikiza igihe wambaye imyenda migufi : Kumenya uko bitwara igihe wambaye imyenda migufi : kwambara imyenda migufi ari uko wiganye abandi bishobora kugukoza isoni kuko hari uburyo uba ugomba kwitwara iyo wambaye imyenda migufi harimo uburyo bw’imyicarire, uko witwara igihe ukeneye kunama, igihe ugiye kujya kuri moto n’ibindi. (...)
-
Ubusobanuro bw’umurimbo wambarwa ku kuguru
Kwambara umukufi ku kuguru usanga abantu babiha ubusobanuro butandunye aho bamwe babiha ubusobanuro butari bwiza abandi nabo bakemeza ko ari ntacyo bitwaye. Bumwe mu busobanura butandukanye burimo ibijyanye n’umuco w’abantu cyangwa se igihugu, bigaragaza umuntu usirimutse, babikora bishimisha bisanzwe, kuba ufite ikirenge cyiza abandi nabo bavuga ibiganisha ku busambanyi( uburaya). Hari ibihugu usanga kwambara umukufi ku kirenge ariwo muco wabo, urugero nko mu Buhinde igihe umukobwa ari (...)
-
Amasakoshi agezweho n’aho wayakura muri Kigali
Abakobwa n’abagore bakunze kwitwaza amasakoshi yo mu ntoki bitewe naho bagiye,ariko muri iy’iminsi hari ubwoko bw’isakoshi ikunzwe cyane, ushobobora kurimbana ugiye ahantu hatandukanye. N’ubwo muri iki gihe hari ubwoko bw’amasakoshi butandukanye (handbags), hagezweho isakoshi yo mu bwoko bwa MK(Michael kors), iyo ni mark ikunzwe cyane n’abakobwa ndetse n’abagore, ishobora buba ikozwe mu ruhu cyangwa mu myenda. Hari izifite aho gufata mu ntoki, ni ukuvuga kw’akundi ucengezamo akaboko ku (...)
-
Ubwoko bw’amaherena agezweho ku bakobwa
Muri iyi minsi hagezweho ubwoko bw’amaherena magufi ku bakobwa kuko usanga ariyo yambawe cyane, yambarwa mu birori ndetse n’ahandi hatandukanye. Ayo maherena akunzwe cyane ku bakobwa ,ashobora kuba mu bwoko bwa zahabu cyangwa se imilinga. Akaba ari uduherena tuba ari duto dufashe ku matwi,. Hari utugira forme y’utu vis ariko tuturuta ubunini, utwo duherena utwambara ugiye ahantu hatandukanye, birushaho kugaragara neza iyo wafunze imisatsi cyangwa se ibisuko wabifungiye hejuru. Ayo (...)
-
Amasaha y’abagore n’abakobwa agezweho
Mu mirimbo y’abakobwa harimo n’iyo ku maboko. Mu gihe cyashize wasangaga bamwe biyambariye udukomo tw’abarasita(rasta), utw’amasaro, abandi bakambara utu bracelet twanditseho amagambo runaka , muri iyi minsi bwo usanga hagezweho kwambara amasaha. Kwambara isaha ku kaboko ni kimwe mu mirimbo ibera abatari bake, umuntu agura isaha akunda, ishobora kuba ifite umukoba w’uruhu (cuir), iya zahabu (or) ndetse n’umulinga(argent). iyo saha ushobora kuyambarana n’andi mabijoux bijyanye (assortis). (...)
-
Amategeko 7 yagufasha kumenya guhaha imyenda utangije amafaranga
Guhaha imyenda ni kimwe mu bitwara amafaranga menshi y’abagore n’abakobwa. Nubwo kwambara neza ari ingenzi hari igihe usanga amafaranga agendera mu guhaha imyenda aba apfa ubusa, kuko utakurikije amategeko afasha kumenya guhaha neza kandi utangije amafaranga. Dore ibyakurinda kwangiza amafaranga igihe ugiye guhaha imyenda ; Jya ukora urutonde rw’imyenda ushaka ; hari abantu usanga bavuye mu rugo bagiye guhaha amapantaro bagera mu isoko cyangwa se bagahura n’abantu bazunguza imyenda ugasanga (...)