-
Ali Majidi, umugore utoza ikipe y’abagabo muri Soudan yishimira intera agezeho
Selma Al Majidi, umugore wa mbere watinyutse kwinjira muri siporo mu gihugu cyiganjemo abasilamu nka Soudan yatangaje ko yishimira kuba ariwe mugore w’icyitegererezo muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru muri Soudan. Uyu mugore uza ku rutonde rw’abagore 100 b’indashikirwa BBC yakoze izajya igenda ikoraho inkuru mu rwego rwo kuzamura ijwi ry’umugore mu itangazamakuru, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa FIFA yavuze uko yagize igitekerezo cyo gukunda umupira w’amaguru kugeza aho aba (...)
-
Mu mpinduka Prezida Magufuli yazanye ntiyibagiwe abagore
Prezida mushya wa Tanzaniya azwiho kuba amaze gukora impinduka nyinshi muri guverinoma ya Tanzania. Mu mpinduka nziza prezida Pombe John Magufuli yazanye harimo nyinshi zashyigikiye iterambere ry’umugore muri Tanzaniya. Zimwe muri izo mpinduka yazanye harimo kuba yarashyizeho visi prezida w’umugore, bikaba byarabaye ubwa mbere mu mateka ya Tanzaniya kugira visi prezida w’umugore. Indi mpinduka imaze kugaragara kuva aho Magufuli abaereye Prezida harimo kuba yarongereye umubare w’abagore (...)
-
Cameroon : Ababyeyi babujijwe guha abana impano z’ibikinisho by’imbunda kuri Noheri
Guverinoma ya Cameroon yihanangirije ababyeyi kutazaha abana babo ibikinisho by’imbunda nk’impano ya Noheri. Ibi guverinoma ya Cameroon ikaba yabitangaje mu gihe hamenyerewe ko abana bakunzwe guhabwa impano zitandukanye kuri Noheri hakaba nabahitagamo ko bashaka kuzagurirwa ibikinisho by’imbunda. Abayobozi bo muri Cameroon bahisemo kubuza ababyeyi kutazaha abana babo impano z’imbunda z’ibikinisho kuko ngo basanze ibyo bikinisho bikuza umuco w’ubugizi bwa nabi mu bana. Nyamara nubwo aba bayobozi (...)
-
Gusa na Kim Kardashian byamugize icyamamare
Kamilla Osman, umukobwa usa na Kim Kardashian yamaze kuba icyamamare kubera ukuntu amafoto ye abantu bayitiranya n’aya Kim Kardashian ndetse abenshi bakibaza niba Kardashian ari impanga y’uyu mukobwa w’umunyakanada abandi bakavuga ko ashobora kuba yaribagishiej kugirango ase na Kardashian neza. Kamilla Osman usa na Kim Kardashian neza Uyu mukobwa usa neza na Kardashian ndetse nawe akagerageza kwigana uburyo yisiga n’uburyo yambara, amaze kugira abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga (...)
-
Bwa mbere umunyarwandakazi agiye gukinira ikipe y’i Burayi muri Volleyball
Umunyarwandakazi Seraphine Mukantambara uzwi ku kabyiniriro ka Baby akaba yari asanzwe akinira ikipe ya volley ball ya Rwanda Revenue Authority y’abagore, kuri ubu yamaze gusinya amasezerano n’ikipe yo muri Turikiya yo mu kiciro cya kabiri yitwa Elazig IL Ozel. Mukantambara ufite imyaka 19 gusa yasinye amasezerano azagera mu kwezi kwa kane umwaka utaha ariko akaba ashobora kuzongerwa. Mukantabana yagize ati : “ Nzakora uko nshoboye kose nzasinye amasezerano ya kinyamwuga. Ngiye hariya (...)
-
Mu gutora Miss Universe 2015 ikamba ryambitswe utari we
Mu birori byo gutora Miss Universe 2015 byabaye kuri iki cyumweru ikamba ry’uwatsinze ryabanje kwambikwa utari watsinze bitewe nuko uwari uyoboye ibirori yibeshye agahamagara uzina ry’igisonga cya Miss aho guhamagara Miss. Ibyo byatumye ikamba ribanza kwambikwa utari we nyuma uwari uyoboye ibirori aza gutangaza ko yibeshye, ikamba ryambikwa nyiraryo. Miss Colombia niwe wari wabanje guhamagarwa bwa mbere mu gihe ikamba ryagombaga guhabwa Pia Alonzo ukomoka muri Philippines. Ibyo byatumye (...)
-
Umugore wo muri Nijeriya ukora amasiganwa yo kwiruka yashyizwe muri Guiness de Records
Igitabo cya Guiness de records kijyamo abantu bagiye bahiga abandi mu bikorwa runaka bitandukanye ku isi cyanditswemo umunyanijeriyakazi, Blessing Okagbare ku kuba yaraciye agahigo mu mukino akora wo kwiruka, akaba ariwe mukinnyi umaze kwitabira Diamond League kurusha abandi kuva yatangira. Ubusanzwe Usain Bolt niwe wari usanzwe kuri uyu mwanya akaba yaje gukorwaho n’umugore ukomoka muri Nijeriya nyuma yo kuba amaze kugaragara muri Diamond League inshuro zisaga 38 kuva muri 2010 kugeza muri (...)
-
Amakipe y’abagore y’ibihugu 10 meza mu mupira w’amaguru muri Afrika
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryashyize hanze uko amakipe y’abagore ahagaze ku isi tukaba tugiye kubagezaho amakipe ya mbere 10 yaje mu myanya ya mbere yo muri Afrika. 1. Nijeriya ku rutonde rw’isi ikaba iri ku mwanya wa 37 2. Cameroon 3. Ghana 4. Equatorial Guinea 5. Afrika y’epfo 6. Cote d’Ivoire 7. Algeria 8. Morroco 9. Misiri 10. Senegal U Rwanda ruza ku mwanya wa 159 ku isi mu bihugu 177 FIFA yashyize ku rutonde harimo n’ibiri ku (...)
-
Gahongayire yatangiye ibikorwa byo kujya afasha abagore 3,000 buri mwaka
Aline Gahongayire yatangije igikorwa cyiswe “Ineza Initiative”, iki akaba ari igikorwa cyo gufasha abagore batishoboye. Abinyujije mu gikorwa gisoza umwaka akusanya inkunga azafashisha abagore b’abakene batishoboye, Aline Gahongayire yakoze igitaramo yise Ineza Concert cyari kitabiriwe n’abantu benshi bari baje kumushyigikira. Uyu muhanzikazi yagarutse ku mateka yo kubura imfura ye avuga ko ari byo byamuremyemo umutima wo kurushaho guha agaciro umugore. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 18 (...)
-
Abacamanza 12 bashyizweho na prezida Zuma, 8 muri bo ni abagore
Muri Afrika y’epfo, Prezida Jacob Zuma yashyizeho abacamanza 12 muri bo 8 bose bakaba ari abagore bakaba bashyizwe mu nkiko zitandukanye zigize Afrika y’epfo. Nubwo itangazo ririho uru rutonde rw’abacamanza twasinyweho na Prezida Zuma, habanje gukorwa isuzuma ririmo no gukora ikizamini cy’ibazwa mu magambo ( Interview), abagore 8 akaba aribo bagaragaje ubushobozi mu gihe abagabo ari 4 gusa. Aba bacamanza bashyizwe mu myanya na Prezida Zuma kuwa kane w’iki cyumweru hakaba harimo abahawe (...)
-
Michelle Obama yasohoye indirimbo ishishikariza abana kugana ishuri
Umufasha wa Prezida wa Lata zunze ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo iri mu njyana ya rap ishishikariza abana kujya ku ishuri. Iyo ndirimbo yafatanije n’umunyarwenya Jay Pharaoh yayise “Go to College” bishatse kuvuga ngo “ jya ku ishuri” Kuri ubu iyi ndirimbo yamaze gukorerwa n’amashusho ikaba yarakorewe muri White House amagambo ayigize akaba ashishikariza abana kwiga cyane. Iyi ndirimbo Michelle Obama akaba yarayikoze mu rwego rwa gahunda asanzwe afite yo kukangurira abana kwiga yitwa : “ (...)
-
Zimbabwe : Umuyobozi mukuru yajyanywe mu nkiko azira gutuka Grace Mugabe
Umwe mu bagize guverinoma muri Zimbabwe yajyanywe mu nkiko azira kuba yaratutse umugore wa prezida wa Zimbabwe, Madamu Grace Mugabe. Justice Wadyajena, umwe mu bagize guverinoma araregwa kuba yaratutse Grace Mugabe ubwo yahererekanyaga amagambo n’undi muntu ubarizwa mu ishyaka rya Zanu-PF ubwo bari bari mu nama y’umwaka ihuza abanyamurwanyo b’ishyaka. Umushinjacyaha Listen Nare yabwiye urukiko ko Justice yakoresheje amagambo yo gusebanya ayabwira umwe mu bagize ishyaka wari ifite ifoto ya (...)
-
Abagore 14 batowe bwa mbere muri Arabiya Saudite bishimiye intsinzi
Amatora ya mbere yabaye muri Arabiya Saudite abagore bemerewe gutora no gutorwa yasize abagore 14 aribo batowe mu bagore bagera kuri 900 bari biyamamaje. Gusa ngo nubwo ari babiri gusa bishimiye intambwe igihugu cyabo cyateye, umugore nawe akaba yemerewe gutorwa agatanga ibitekerezo byubaka igihugu cye. Amatora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize niyo yerekanye ko abagore nabo bashoboye ko ahubwo bari barimwe umwanya dore ko ku nshuro ya mbere babashije kwegukana amatora ari 14, bikaba ari (...)
-
Abakinnyi b’abagore 5 mu mupira w’amaguru bahembwa menshi ku isi
Umukino w’umupira w’amaguru ni umwe mu mikino itanga amafaranaga atubutse ku buryo usanga bamwe mu bakinnyi bawo babarirwa mu baherwe bafite agatubutse ku isi. No mu bagore naho rero nubwo badafite amafaranga angana n’ay’abagabo, hari urutonde rwerekana uko bagiye bakurikirana mu guhembwa menshi kugeza kuwa 5 1.Alexandra Morgan Alexandra uzwi ku izina rya Alexi ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ahembwa $450,000 mu manyarwanda agera kuri miliyoni 336. Uyu (...)
-
Abana bavutse ari 7 bujuje imyaka 18 bakiriho bose
Tariki ya 19 Ugushyingo, 1997 nibwo umuryango wa McCaughey wanditse amateka ku isi maze ubyara impanga z’abana barindwi. Igitangaje kugeza na nubu abana bose barakariho kandi bafite ubuzima bwiza. Aba bana bavutse ari abahungu bane n’abakobwa batatu nibo mpanga zavutse ari nyinshi ku isi zikaba zinamaze iyo myaka yose zikiri zikiriho. Kenny n’umugabo we Bobbi McCaughey bavuga ko abana babo babashije kubaho neza nkuko n’ubundi umwana umwe iyo avutse abaho. Gusa igihe bari babatwite (...)
-
Angela Merkel, yagizwe umuntu w’umwaka wa 2015
Chanceliere w’Ubudage Angela Merkel, yatoranyijwe nk’umuntu w’umwaka wa 2015 n’ikinyamakuru Time Magazine. Angela Merkel ni umogore wa kane ugeze kuri uru rutonde wenyine kuva iki kinyamakuru cyatangira kujya gitoranya umuntu w’umwaka kuva mu mwaka wa 1927 Time yashimye cyane ubuyobozi bwa madamu Merkel n’uburyo yitwaje mu bibazo nk’icy’impunzi zo muri Syria n’izahara ry’ubukungu mu Burayi. Umwanditsi mukuru wa Time, Nancy Gibbs, yanditse ko madamu Merkel yakoreye byinshi igihugu cye, abandi (...)
-
Abana ba Bobbi Wine biga guhinga mu biruhuko
Mu gihe cy’ibiruhuko abana ba Bobbi Wine, umuhanzi ukomeye muri Uganda no mu karere abigisha gukora imirimo itandukanye irimo no guhinga. Mu ifoto umugore wa Bobbi Wine uzwi ku izina rya Barbie yashyize ku rukuta rwe rwa instagram yagaragaje ko rimwe na rimwe ajya ajyana abana be mu murima bakiga guhinga ndetse bakigira yo n’ibindi bintu byinshi bitandukanye bituma hari ibyo biyungura mu bumenyi bw’ibimera n’ibiribwa. Umugore wa Bobbie Wine ari nawe wajyanye n’abana mu murima yagize ati : “ (...)
-
Tanzaniya : Abagore hafi 50 batandukanye n’abagabo kubera amatora aherutse
Amatora ya perezida aherutse kuba muri Tanzaniya yatumye abagore bamwe batabwa n’abagabo babo kuko batoye umukandida utari uwo umugabo wabo yabaga yabategetse. Kuri ubu abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bw’abagore,baremeza ko abagore bagera kuri 47 bamaze gutandukana n’abagabo babo bazira kutubahiriza ibyifuzo by’abagabo babo mu matora. Mzuri Issa, umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru muri Tanzaniya mu gace ka Zanzibar yavuze ko abagore bagera kuri 47 (...)
-
“Reka dukure mu magambo iterambere ry’umugore, bijye no mu bikorwa” : Min Mushikiwabo
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyafurika yo ku rwego rwo hejuru ku burenganzira bwa muntu, demokarasi n’imiyoborere, ikaba iri kwibanda ku ruhare rw’umugore muri politiki, Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Madamu Louise Mushikiwabo ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye abari aho ko iterambere ry’umugore ryava mu magambo gusa ahubwo rigashyirwa no mu bikorwa. Min. Mushikiwabo yagize ati : Reka dukure mu magambo iterambere ry’umugore ahubwo tubishyire no mu bikorwa. … Buri wese agomba (...)
-
Lucy Bronze yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka mu Bwongereza
Umukobwa ukinira ikipe y’abagore ya Manchester City niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu Bwongereza. Bronze yegukanye icyo gihembo kuwa gatanu ushize muri stade wa Wembley, uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya Manchester City akaba yaravuz eko iki gikombe kimuhaye imbaraga zo gukomeza gukora kurushaho. Yagize ati : “ nahataniye iki gihembo imyaka mu myaka myinshi ishize, niba nibukanez aubanza ari irindwi ariko sinatekerezaga ko nshobora kuba nakegukana iki gihembo. Numvaga (...)