-
Abagore 14 batowe bwa mbere muri Arabiya Saudite bishimiye intsinzi
Amatora ya mbere yabaye muri Arabiya Saudite abagore bemerewe gutora no gutorwa yasize abagore 14 aribo batowe mu bagore bagera kuri 900 bari biyamamaje. Gusa ngo nubwo ari babiri gusa bishimiye intambwe igihugu cyabo cyateye, umugore nawe akaba yemerewe gutorwa agatanga ibitekerezo byubaka igihugu cye. Amatora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize niyo yerekanye ko abagore nabo bashoboye ko ahubwo bari barimwe umwanya dore ko ku nshuro ya mbere babashije kwegukana amatora ari 14, bikaba ari (...)
-
Abakinnyi b’abagore 5 mu mupira w’amaguru bahembwa menshi ku isi
Umukino w’umupira w’amaguru ni umwe mu mikino itanga amafaranaga atubutse ku buryo usanga bamwe mu bakinnyi bawo babarirwa mu baherwe bafite agatubutse ku isi. No mu bagore naho rero nubwo badafite amafaranga angana n’ay’abagabo, hari urutonde rwerekana uko bagiye bakurikirana mu guhembwa menshi kugeza kuwa 5 1.Alexandra Morgan Alexandra uzwi ku izina rya Alexi ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ahembwa $450,000 mu manyarwanda agera kuri miliyoni 336. Uyu (...)
-
Abana bavutse ari 7 bujuje imyaka 18 bakiriho bose
Tariki ya 19 Ugushyingo, 1997 nibwo umuryango wa McCaughey wanditse amateka ku isi maze ubyara impanga z’abana barindwi. Igitangaje kugeza na nubu abana bose barakariho kandi bafite ubuzima bwiza. Aba bana bavutse ari abahungu bane n’abakobwa batatu nibo mpanga zavutse ari nyinshi ku isi zikaba zinamaze iyo myaka yose zikiri zikiriho. Kenny n’umugabo we Bobbi McCaughey bavuga ko abana babo babashije kubaho neza nkuko n’ubundi umwana umwe iyo avutse abaho. Gusa igihe bari babatwite (...)
-
Angela Merkel, yagizwe umuntu w’umwaka wa 2015
Chanceliere w’Ubudage Angela Merkel, yatoranyijwe nk’umuntu w’umwaka wa 2015 n’ikinyamakuru Time Magazine. Angela Merkel ni umogore wa kane ugeze kuri uru rutonde wenyine kuva iki kinyamakuru cyatangira kujya gitoranya umuntu w’umwaka kuva mu mwaka wa 1927 Time yashimye cyane ubuyobozi bwa madamu Merkel n’uburyo yitwaje mu bibazo nk’icy’impunzi zo muri Syria n’izahara ry’ubukungu mu Burayi. Umwanditsi mukuru wa Time, Nancy Gibbs, yanditse ko madamu Merkel yakoreye byinshi igihugu cye, abandi (...)
-
Abana ba Bobbi Wine biga guhinga mu biruhuko
Mu gihe cy’ibiruhuko abana ba Bobbi Wine, umuhanzi ukomeye muri Uganda no mu karere abigisha gukora imirimo itandukanye irimo no guhinga. Mu ifoto umugore wa Bobbi Wine uzwi ku izina rya Barbie yashyize ku rukuta rwe rwa instagram yagaragaje ko rimwe na rimwe ajya ajyana abana be mu murima bakiga guhinga ndetse bakigira yo n’ibindi bintu byinshi bitandukanye bituma hari ibyo biyungura mu bumenyi bw’ibimera n’ibiribwa. Umugore wa Bobbie Wine ari nawe wajyanye n’abana mu murima yagize ati : “ (...)
-
Tanzaniya : Abagore hafi 50 batandukanye n’abagabo kubera amatora aherutse
Amatora ya perezida aherutse kuba muri Tanzaniya yatumye abagore bamwe batabwa n’abagabo babo kuko batoye umukandida utari uwo umugabo wabo yabaga yabategetse. Kuri ubu abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bw’abagore,baremeza ko abagore bagera kuri 47 bamaze gutandukana n’abagabo babo bazira kutubahiriza ibyifuzo by’abagabo babo mu matora. Mzuri Issa, umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru muri Tanzaniya mu gace ka Zanzibar yavuze ko abagore bagera kuri 47 (...)
-
“Reka dukure mu magambo iterambere ry’umugore, bijye no mu bikorwa” : Min Mushikiwabo
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyafurika yo ku rwego rwo hejuru ku burenganzira bwa muntu, demokarasi n’imiyoborere, ikaba iri kwibanda ku ruhare rw’umugore muri politiki, Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Madamu Louise Mushikiwabo ari nawe wari umushyitsi mukuru, yasabye abari aho ko iterambere ry’umugore ryava mu magambo gusa ahubwo rigashyirwa no mu bikorwa. Min. Mushikiwabo yagize ati : Reka dukure mu magambo iterambere ry’umugore ahubwo tubishyire no mu bikorwa. … Buri wese agomba (...)
-
Lucy Bronze yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka mu Bwongereza
Umukobwa ukinira ikipe y’abagore ya Manchester City niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu Bwongereza. Bronze yegukanye icyo gihembo kuwa gatanu ushize muri stade wa Wembley, uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya Manchester City akaba yaravuz eko iki gikombe kimuhaye imbaraga zo gukomeza gukora kurushaho. Yagize ati : “ nahataniye iki gihembo imyaka mu myaka myinshi ishize, niba nibukanez aubanza ari irindwi ariko sinatekerezaga ko nshobora kuba nakegukana iki gihembo. Numvaga (...)
-
Kenya : Umugore wabeshyewe ko yapfuye yigaragaje mu bukwe bw’umugabo we
Muri Kenya umugabo yahimbye impapuro ko umugore we yapfuye ndetse abana bari barabyaranye abandikisha ku wundi mugore bari bagiye gukorana ubukwe. Umugore wa mbere ariwe wabeshyewe ko yapfuye, yaje kubimenya ku munsi w’ubukwe ajya aho ubukwe bwaberaga mu rusengero, agahinda gatuma akora imyigaragambyo idasanzwe. Muri iyi week end dushoje mu mujyi wa Nairobi umugore uvuga ko umugabo we yamubeshye ko yapfuye agahimba n’impapuro zibyemeza yaje aho ubukwe bw’umugabo we bwaberaga mu rusengero (...)
-
U Rwanda rwakiriye inama nyafrika ku guha agaciro abagore muri politiki
U Rwanda rugiye kwakira inama y’iminsi ‘ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, bizahurira I Kigali ku wa Mbere ku ya 7 Ukuboza 2015 no kuri 8 Ukuboza, 2015 mu nama ya Kane yo mu rwego rwo hejuru kuri demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza. Abazitabira iyo nama bazasesengura banashakire umuti igituma abagore badashishikarira imyanya y’ubuyobozi mu mashyaka ya politiki muri Afurika, bibande ku bibazo bishingiye ku muco, ubusumbane bushingiye ku gitsina n’ubukungu (...)
-
Abanyarwandarwakazi 2 ku rutonde rw’abahatanira Kora Awards
Abahanzikazi b’abanyarwandakazi babiri aribo Butera Knowless na Cecile Kayirebwa bari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo mpuzamahanga bya Kora Awards 2016 ku mugabane wa Afrika. Ibihembo bya Kora Awards 2016 birimo ibyiciro byinshi bihatanirwa n’abahanzi batandukanye ku mugabane wa Afrika, muri aba bahanzi bo mu bihugu butandukanye hakaba hagaragaramo abanyarwandakazi babiri ; Knowless na Kayirebwa, mu gihe nta muhanzi nyarwanda cyangwa itsinda ry’abahanzi b’igitsina gabo bakomoka mu Rwanda (...)
-
Umukobwa w’ umugore wa Mandela yavuze uko yahohotewe n’umugabo we agahuma ijisho
Bikunzwe kuvugwa ko abagore bakomeye, abayobozi mu nzego zitandukanye nabo bajya bakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo bagatinya kubivuga kuko batinya gutakaz aicyubahiro bafite. Gusa Josina Machel, umukobwa wa Graca Machel wahoze ari umugore wa Mandela,we yatinyutse kuvuga ihohoterwa yakorewe n’umugabo we akamuhumisha ijisho. Ibi Josina Machel yatinyutse kubitangariza kuri Televiziyo ya BBC, aho yavuze uburyo uwahoze ari umugabo we yamuhohotey akamukomeretsa ijisho bikamuviramo guhuma. Ibyo (...)
-
Abagore 10 b’abanyafrika bakina filimi neza muri Hollywood
Muri Hollywood harimo abagore benshi n’abakobwa bamaze kubaka izina mu gikina filimi ku buryo utabarondora ngo ubarangiza. Gusa ikinyamakuru cyitwa Africa ranking gikunda gukor aintonde zitandukanye muri Afrika cyakoze urutonde rw’abagore n’abakobwa bakina filimi neza kurusha abandi bakomoka muri Afrika. 10. Lupita Nyong’o Lupita Nyong’o, ufite inkomoko muri Kenya no muri Mexique ni umwe mu bakinnyi b’abagore bafit einkomoka muri Afrika bakomeye kubera uburyo bakinamo. Lupita yamenyekanye (...)
-
Fifa yasohoye urutonde rw’abagore bazatorwamo umukinnyi w’umwaka ku isi
Iyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi risohoye urutonde rw’abakinnyi bahatinira Ballon d’or, basohora n’urutonde rw’abakinnyi b’abagore batorwamo umukinnyi mwiza w’umwaka ku isi. Dore abakinnyi b’abagore 3 bazatorwamo umukinnyi mwiza w’umwaka ku isi : 1. Carli Lloyd ( USA) Carli uri mu bahatanira kuzatorwamo umugore witwaye neza muri uyu mwaka ku isi yose mu bakinnyi b’abagore mu mupira w’amaguru, akinira ikipe ya leta zunze ubumwe za Amerika, ikipe ye ikaba ari nayo iherutse kwegukana (...)
-
Mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco rya filime z’abagore
Urusaro International Women Film Festival ni iserukiramuco rishya rivutse mu Rwanda, rikaba rije risanga andi yari asanzwe akorera mu rw’imisozi igihumbi ariko ryo rikaba rihariwe abagore gusa. Iri serukiramuco ryabyawe n’umuryango wa Cine-Femme, umuryango ugamije kuzamura abagore mu mwuga wa sinema rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikaba rizamara icyumweru kuva tariki 6 Ukuboza, kugeza tariki 12. Iri serukiramuco rifite nsanganyamatsiko igira iti : “Umugore imbere y’amashusho”, rigamije (...)
-
Arabiya Saudite : Abagore batangiye kwiyamamaza ku mugaragaro bwa mbere
Kuva abagore bahabwa uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza muri Arabiya Saudite, kuri iki cyumweru abagore batangiye kwiyamamaza ku mugaragaro bwa mbere, amatora ateganijwe vuba aha akazaba ariyo ya mbere abagore bazaba bemerewe gutora no gutorwa. Abagore bagera kuri 900 batanze kandidatire zabi ku mwanya itandukanye mu matora azaba mu Ukuboza, abari barabangamiwe no kuba abagore batemererwa gutora ntibanatore bakaba bavuga ko hari ubwo bazajya batora uwo babonye bakurikije ko ari (...)
-
Umunyetiyopiyakazi yagizwe umukinnyi wa mbere ku isi wa 2015 mu kwiruka
Umunyetiyopiyakazi Genzebe Dibaba yagizwe umukinnyi wa mbere w’umugore ukora amasiganwa yo kwiruka muri uyu mwaka 2015, akaba yashyizwe kuri uwo mwanya n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo kwiruka, IAAF. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yabashije kwegukan aumwanya wa mbere ku isi, mu gihe mu bagabo uwo mwanya wegukanwe na Ashton Eaton wo muri Amerika.Genzebe asanzwe azwiho ubuhanga mu gusiganwa muri metero 1500. Muri uyu mwaka Genzebe yatwaye amasiganwa yo kwiruka muri (...)
-
Loni yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore
Ubwo hatangizwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ubukangurambaga ku isi, umunyamabanga wa Loni Ban K- Moon n’ umuyobozi w’umuryango w’ababibumbye ishami ryita ku bagore Madame Phumzile Mlambo-Ngcuka, basabye buri wese ko yagira uruhare mu gukuraho burundu ihohotera rikorerwa abagore. Umunyamabanga mukuru wa Loni yagize ati : ‘Turamutse dufatanije, abagore n’abagabo hagati mu bayobozi, imiryango y’ubucuruzi, na sosiyete sivile, ndatekereza ko ntacyatunanira. Nta kintu na kimwe cyaduhagararira mu (...)
-
Women Foundation Ministries izasabana n’ impunzi mu gikorwa cya ‘Thanksgiving 2015”
Umuryango Women Foundation Ministries usanzwe ugira igikorwa bita “Thanksgiving” kiba buri mwaka aho bakora ibikorwa by’urukundo, muri uyu mwaka ku nshuro yacyo ya cyenda bakaba bazasabana n’mpunzi z’abarundi n’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya. Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya cyenda, aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, 2015 abagize utyu muryango mu Rwanda bazasabana n’imiryango 160 y’impunzi z’abarundi mu nkambi n’indi miryango 41 y’abanyarwanda batahutse bavuye muri Tanzaniya. (...)
-
Ubushakashatsi bwagaragaje ko 24% by’inkuru zikorwa arizo zonyine zivuga ku bagore
Ubushakashatsi buherutse gushyirwa hanze na Global Media Monitoring Project bwagaragaje ko ibikorwa by’abagore bivigwa mu itangazamakuru bikiri hasi cyane kuko basanze mu nkuru zinyura mu bitangazamakuru bitandukanye izigera kuri 24 % gusa arizo zivuga ku bagore. Ubu bushakashatsi bumaze imyaka 20 bukorwa, bwakorerwe mu bihugu bigera ku 114, bakaba barasanze bigoranye ko abagore bagira uruhare mu kubaka sosiyete mu gihe badahabwa ijambo ngo batange umusanzu wabo binyuze mu itangazamakuru. (...)