-
Salade mu birayi
Ibanga kugirango iyi salade iryohe : Hitamo ibirayi bikomera ku buryo na nyuma yo kubiteka uba ubona bitashwanyaguritse. Ibikunze kuboneka mu Rwanda ubu nibyo bita Kinigi Ni byiza kandi gutogosa ibirayi mu mazi make ku buryo akamamo neza nabyo bihiye kandi ukirinda ko bishya cyane ngo bisaye. Ibikoresho Ibirayi 1kg Mayonnaise ibiyiko 2 Moutarde akayiko 1 Vinaigre ibiyiko 3 Umunyu n’urusenda Persil Uko bikorwa Hata ibirayi ubironge ubikatemo kabiri cyangw ase kane bitewe nuko bingana (...)
-
Salade ya watermelon na cocombre
Ibikoresho Watermelon 1 nto Cocombre 2 ziri mu rugero Persil Umunyu na poivre noir Uko bikorwa Hata cocombre ukuremo imbuto z’imbere uyikatemo udusate turi mu rugero Hata na watermelon ho igishishwa cy’inyuma uyikatemo udusate tungana n’utwa cocombre Bishyire mu gisorori kimwe unyanyagizeho persil zikase duto Nyanyagizaho akanyu gake ufata n’intoki 2 na ka poivre gake ucuguse (...)
-
Dessert ya “houmous”
Houmous ni dessert iba imeze nka pate yoroshye ikaba ikorwa hifashishijwe pois chiche ( ubwoko bw’amashaza aba muri za alimentations) n’ibindi bikoresho bitandukanye. Iyi dessert iba nziza iyo uyiteguranye n’umugati cyangwa se ukaba wayifata yonyine nk’ifunguro ribanziriza ayandi ( entrée) Dore uko itegurwa Ibikoresho Pois chiche garama 150 Puree ya sesame ibiyiko 2 ( iboneka muri alimentation mu gikombe kiba cyanditseho tahini, cyangwa se puree de sesame) Ibiyiko 2 by’amavuta ya elayo (...)
-
Salade ya macaroni
Ibikoresho ku bantu bari hagati ya 6 na 8 Macaroni magufi garama 500 Fromage garama 200 Courgette 1 nto Radis 4 Inyanya 8 Igitunguru 1 Creme liquide cl 20 Ibiyiko 2 by’ikirungo cya simba mbili Persil Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga imboga uzikatemo duto tw’utwuzeru ( radis, inyanya na cocombre) Kata igitunguru urape na fromage Mu isafuriya nini shyiramo amazi abire ushyiremo makaroni zimaremo iminota 10 ku buryo zidashya cyane Igihe ziri ku ziko fata agasorori ushyiremo creme uvange na (...)
-
Vinaigrette irimo tungurusumu
Ibikoresho Moutarde(mustard) de Dijon akayiko gato 1 Vinaigre cyangwa umutobe w’indimu ikiyiko 1 Amavuta (byaba byiza ari aya elayo) Umunyu, poivre Agasukari gake cyane ½ ka tungurusumu gasekuye Akayiko gato ka mayonnaise Uko bikorwa Shyira ibikoresho byose mu gasorori icyarimwe ukagapfundikira neza ukabicugusa cyane mu gihe cy’iminota 2. Iyi vinaigrette ikoreshwa kuri salade y’imboga za laitue, za cocombre, Salade y’amashu, ya caroti, poivron n’iya avoka ndetse na salade y’imiteja Gracieuse (...)
-
Salade y’inyanya na cocombre
Ibikoresho Cocombre garama 260 Inyanya garama 240 Vinaigre ¼ cy’ikirahure Amavuta ya elayo yo mu bwoko bwa extra vierge Moutarde de Dijon ml 15 Umunyu na poivre Persil Uko bikorwa Ronga cocombre uzihateho agashihswa k’inyuma Zikatemo utuzeru ubundi uzishyire mu gosorori uzinyanyagizemo umunyu Kata inyanya nazo mo ibizeru uzishyire ku yindi sahani ukwazo Suka cocombre hejuru ya za nyanya Kora vinaigrette uvange amavuta vinaigre na moutarde Bisuke hejuru ya salade Renzaho umutako wa persil (...)
-
Salade y’imbuto
Ushobora gukora salade y’imbuto zitandukanye bitewe n’ubwoko bw’imbuto ufite bigatuma imbuto zawe uzirya ubona ko zisa neza ndetse bikanazongerara uburyohe no kuba yatuma abana bamwe banga kurya imbuto bazikunda. Dore uburyo bumwe wakoramo salade y’imbuto Ibikoresho Pommes 1 Amapera 2 Ipapaye rito 1 Umuneke 1 Umutobe w’indimu 1 Uko bikorwa Ronga imbuto uzihate neza Zikatemo udusate duto ariko bitari cyane Nyanyagizaho umutobe w’indimu hejuru Cugusa byose byivange Ufite inanasi cyangwa se (...)
-
Salade ya chou fleur n’inyanya
Ibikoresho: Vinaigre ya cidre Amavuta ya elayo Umunyu mukeya Agafu gake ka poivre Tungurusumu ziseye Chou fleur Cocombre Inyanya Poivron Uko bikorwa: Vanga vinaigre,amavuta ya elayo umunyu,poivre na tungurusumu mu gikoresho kimwe Kata chou fleur uzivange na bimwe wateguye mu gikoresho kimwe ubishyire muri frigo Bipfundikire bimare iminota 20 muri frigo Fata cocombre,inyanya na poivron nabyo ubikatemo duto duto ubishyire hejuru ya za chou fleurs Sukaho vinaigre hejuru ubisubize muri frigo (...)
-
Salade y’ibirayi n’imiteja
Ibikoresho Imiteja garama 500 Ibirayi biri mu rugero 6 Igitunguru gitukura 1 Inyanya 5 Umuhondo w’amagi 2 atogosheje Vinaigre Tungurusumu isekuye akayiko 1 Persil ziseye akaiko 1 Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga imiteja uyikatemo niba ari miremire Hata ibirayo ubironge nabyo ubikatemo udusate duhagaze tutari duto cyane Ronga inyanya uzikatemo ibisate binini, ukate n’igitunguru Togosa imiteja n’ibirayo mu mazi yabize arimo umunyu Bikureho bitarashya neza bigikocagurika Bireke bihore (...)
-
Salade y’inyanya,ibitunguru na fromage
Ibikoresho Inyanya Fromage Ibitunguru by’umweru Persil Uko bikorwa Kata ibitunguru ubishyire mu isorori usukemo vinaigre Pfundikira bimare iminota 20 Fata inyanya zigikomeye uzoze neza Zikatemo uduce dutoya duhagaze Zishyire ku ipurato cyangwa indi sahani igaramye Katiraho fromage hejuru ikasemo duto duto Shyiraho bya bitunguru hejuru Katiraho persil hejuru cyangwa ukore umutako wazo Tegura salade yawe iba yamaze kuboneka NZIZA (...)
-
Broccolis zirimo inyama z’inkoko
Broccolis ni imboga ziboneka mu masoko y’ino mu Rwanda zikaba ari imboga nziza zigaragara neza kandi zigategurwa mu buryo bworoshye. Bumwe mu buryo wazitegura, harimo kuzitekana n’inyama z’inkoko. Ibikoresho Broccolis 2 nziza Inyama z’inkoko zifafite amagufa garama 700 Inyanya 4 Sereli utubabi 4 Karoti 2 Ibitunguru 2 Ibiyiko 2 by’amavuta akomoka ku bimera Tungurusmu udusate 2 dusekuye Umunyu na poivre Uko bikorwa Shyira amvuta mu isafuriya nini ushyiremo inyama uzikarange kugeza zihinduye (...)
-
Salade y’amakaroni n’ avoka
Ibikoresho Macaroni Avoka zihiye neza Indimu 1 Vinaigre Amavuta ya elayo ibiyiko Persil iseye Uko bikorwa : Togosa amakaroni ashye neza Zarure nizimara guhora ukatireho avoka hejuru kamuriraho umutobe w’indimu vanga vinaigrette na persil n’amavuta ya elayo Bisuke kuri salade uvange Bishyire mu isorori Bishyire muri firigo amasaha abiri Bitegure ku meza ubwo salade iba yamaze kuboneka kandi imeze neza (...)
-
Yaourt imirimo fraise wikoreye mu rugo
Ibikoresho Amata y’inshyushyu cl 80 Yaourt imwe isanzwe cyangwa se agakombe k’amata y’ikivuguto Amata y’ifu garama 40 Inkeri ziri hagati ya garama 200 na 300 Isukari garama 100 Uko bikorwa Roonga imbuto uzikate uzivange n’isukari Zishyir emu safuriya uztereke ku ziko kugeza igihe zoroheye Bivange ku buryo bisa na confiture Bireke bihore Vanga yaourt n’amata y’ifu Ongeramo amata y’inshushyu y’akazuyazi Bivange na za mbuto Bishyire mu gikombe kitari plastike ubitereke mu ifuru Cana ifuru imare (...)
-
Salade y’inkeri
Inkeri ni zimwe mu buto ziboneka ku masoko yo mu Rwanda zikaba zitegurwa mu buryo butandukanye haba kuzirya zonyine ryangwa se zivanz n’izindi mbuto. Ubu buryo inkeri zikorwamo salade ni bumwe mu buryo wategura bunyuranye nubwo wari usanzwe umenyereye ukaba warushaho kuryoherwa n’iz mbuto Ibikoresho Inkeri garama 500 Isukari agace k’akayiko gato Indimu 1 Akayiko ka vanilla Isukari y’ifu ( sucre en poudre) garama 50 Agashami ka menthe ( umwenya) Uko bikorwa Ronga inkeri uziktaemo dusate (...)
-
Uko wakora gato nta furu
Gato ni dessert ikundwa na benshi ariko usanga ahanini tuyirya ari uko twayikoresheje ahandi cyangwa se tukayigura, abashoboye kuyikorera bikabasaba ko baba bafite ifuru. Gusa nawe mu gihe wifuza kwikorera gato iwawe mu rugo kandi ukaba nta furu ufite hari uburyo bworoshye wakoresha. Ibikoresho Amagi 2 Ifarini garama 150 Umusemburo ½ cy’ikiyiko Ikirahure cy’amazi Pommes zikiri nshya garama 350 Isukari iseye cyane garama 150 Amavuta ya beurre garama 50 Uko bikorwa Tegura umutsima (pate) (...)
-
Chips za beteraves
Tumenyereye ko chips ziba zikozwe mu birayi, ibitoki, ibijumba n’ibindi biribwa nk’ibyo ariko hari n’uburyo wakora chips mu mboga za beterave zikaba ari chips zimeze neza kandi zisa neza no ku isura. Ibikoresho Beterave 3 nini nziza Amavuta y’ifiririti ( huile de friture) litiro 1 Umunyu na poivre Uko bikorwa Ronga beterave uzihateho ka gashishwa k’inyuma Zikatemo udusate tw’utuzeru tugari ariko dufite umubyimba muto cyane bivize ngo ako gasate karaba gafite umuzenguruko nk’uwa beterace uko (...)
-
Umutobe w’inanasi n’amacunga
Ibikoresho Inanasi 1 ihiye neza Oranges 2 Agasate k’iindimu Umuneke 1 Uko bikorwa Hata inanasi utonore na orange n’indimu ubikuremo imbuto Kata inanasi mo udusate duto kugirango bitaza kuvuna mixeur ibicanga Vnga imbuto zose uzishyire mu mixeur ibanze izivange neza ukamuremo umutobe Uramutse udafite mixeur, ufata imbuto zose ukazivangira mu sorori ukoresheje intoki ukajya uvanga usa n’ukamura Iyo ubona ko zimaze kunoga neza, ukamuza intoki ibikatsi ukabishyira ku ruhande Fata umutobe (...)
-
Salade niçoise
Salade nicoise, ni salade ikomoka mu Bufaransa iba irimo ibikoresho byinshi bitandukanye abantu benshi bakunda, iby’ingenzi muri ibyo bikoresho harimo amagi atogosheje, inyanya, cocombre ukagenda wongeramo n’ibindi bikoresho uko ubishaka. Dore bumwe mu buryo wategura salade nicoise irimo ibikoresho biboneka mu Rwanda Ibikoresho ku bantu bane Cocombre 1 Inyanya 6 Amagi 5 atogosheje Agafungo ka sereli Ibitunguru 2 by’umweru Garama 260 za thon ( utubute 2 twa thon) Radis 4 zikiri nshya Amavuta (...)
-
Fenouil n’inyanya
Fenouil ni imboga nziza kandi zikunze kuboneka mu masoko y’ino. Urugero nko mu isoko rya kimirinko na Nyabugogo wazihasanga. Izi mboga rero zigira uburyo bwinshi zitegurwamo ariko kuzitegurana n’inyanya ni bumwe mu buryo bwiza kandi bworoheye buri wese. Ibikoresho Fenouil 3(ugakata bya cice byo hasi biba bimeze nk’ibitungurub by’umuweru binini) Inyanya 3 Igitunguru 1 Amavuta ibiyiko 2 Agashami ka teyi 1 Umunyu ½ y’akayiko Cube maggi 2 Uko bikorwa Ronga fenouil n’inyanya ubikate, inyanya (...)
-
Capati irimo inyama n’amashasha
Ibikoresho : • Ipanu • Inyama zihiye • Amashaza ahiye • Igitunguru • Karoti • Amavuta • Sositomate • Ifarini • Amazi akonje Uko bikorwa Fata ifarini n’amazi make ukatiremo n’igitunguru,ukore imitsima mito yo gukoramo capati,uyiramubure neza nkuko capati iba ikoze. Camutsa amavuta make ku ipanu urambikemo capati nizimara gushya uzarure uzishyire ahantu Fata inyama ziogosheje n’amashaza atogosheje ubikarange ushyiremo sositomate n’ibindi birungo byose ushaka, bibe nta sosi irimo ariko byoroshye. (...)