Chickpeas zikonje

Chickpeas ni ubwoko bw’ibishyimbo byumye, bisa umuhondo cyangwa igitaka cyerurutse, rimwe na rimwe biba bisa igitaka cyijimye. Ubu bwoko bw’ibishyimbo bukaba buba bubyibushye, mu mpande enye hamwe na kantu gato gasongoye hejuru nta zina ryabyo rizwi mu Kinyarwanda cyane ko bitahahingwa.Ibi bishyimbo bikaba byitwa kandi “ pois chiches” mu gifaransa, "garbanzos" mu cyongereza no mu cy’espagnol, naho "ceci" mu gitaliyani bikaba bisomwa "chéchi".

Mu buhinde, aho ubwoko bw’ibishyimbo “Chickpeas” buboneka mu bwinshi, usanga ho babyita "channa dal", “Kabuli gram” iziri igitaka cyerurutse, cyangwa “bengal gram” iziri igitaka cyijimye.Chickpeas zikaba ari nziza mu kubungabunga ubuzima buzira umuze kuberako zifite protein kandi hakaba nta binure bibamo.

Mu Rwanda, ubu bwoko bw’ibishyimbo, chickpeas, buboneka mu maduka ya bahinde nka Sharma, Patel cyangwa Jan Mohammed. Ndetse no muri Supermarkets nka Nakumatt cyangwa Frulep. Ushobora kubigura byumye (Ipaki cyangwa igice) nkuko ushobora kugura ibiba biri mu dukopo bikaba byo biba bitetse. Ifu ya Chickpeas (“besan flour” cyangwa “gram flour”) ikaba ikoreshwa mu gutegura imitsima(cake) y’abantu bakunda imboga.

Icyitonderwa :

Chickpeas zicyeneye kujandikwa igihe kinini mbere yuko zitekwa. Mugihe utabikoze, zizafata igihe kinini cyane kugirango zishye kandi nabwo zizakomera. Niba hari ibiryo ushaka guteka harimo chickpeas zumye, ibyiza ni ukuziraza mu mazi menshi.

Uburyo bwiza bwo guteka chickpeas, zikaribwa zikonje cyangwa zihoze.

Ibyo ukoresha :

- Gr 150 za chickpeas zumye cyangwa abakopo kamwe ka chickpeas ziteguwe.
- Amavuta ya Huile d’olive make
- Gr 50 pine nuts (pinoli)
- Tungurusumu 2, zikase neza mu dupande duto
- Utuyiko duto 2 twa cumin seeds
- Umunyu
- Amazi y’indimu 1 nini
- Amavuta y’inka

Uko bitegurwa :

Niba wakoresheje chickpeas zumye, uziraze mu mazi ijoro ryose. Umunsi ukurikira, uziminine maze uzishyire mu kindi gisorori hamwe n’amazi ahagije kuri izo zose.

Utongereyemo umunyu maze ubireke bitogote mu guhe cy’iminota 30-45 kugeza igihe zihiriye. Nizimara gushya, uziminine nanone maze uzunyuguze n’amazi akonje.Niba wakoresheje chickpeas zo mudukopo, uziminine mu mazi ziba zirimo maze uzunyuguze mu mazi akonje.

Shyushya huile d’olive nkeya ku ipanu maze ushyiremo pine nuts. Ugaragure igihe cyose kugeza zimaze gufata ibara. Witonde zishya vuba, zishobora gushirira,
Maze nurangiza wongeremo tungurusumu hamwe na cumin seeds maze ukomeze ukarange mu gihe cy’umunota, nurangiza uhite uzivana ku muriro.

Wongere za chickpeas ku ipanu iriho ibyo wakaranganga maze ubivange.
noneho, uvangemo umunyu mucye hamwe n’amazi y’indimu.
Ushyiremo y’amavuta y’inka maze ubireke bishyuhe ku muriro mucye.

Ushobora kubigabura bikonje cyangwa bihoze. Birushaho kuryoha hamwe n’umugati cyangwa chapatti

Yanditswe na strida kuri www.agasaro.com

ukeneye ubundi busobanuro wahamagara kuriyi numero 0785296033