-
Amasarubeti y’ibirori
Muri iki gihe amasarubeti ni umwambaro wiyubashye ku bakobwa n’abadamu kandi ugezweho cyane kuburyo wambarwa ahantu hose,ariko nanone biterwa n’uko iyo sarubeti iteye kuko si zose wakwambara ngo uberwe. Isarubeti ikoze nk’isengeri hejuru,ifite udushumi duto,ikaba ifashe uyambaye igice cyo hejuru,naho igice cyo hasi kirekuye kandi ifite amadinda kuburyo utitegereje neza wakeka ko ari ijipo ndende ifite amadinda. Reba ifoto Indi sarubeti wakwambara mu birori ni idoze mu gitambaro cya (...)
-
Amakanzu agezweho y’ikirori yo mu bwoko bwa Velvet/velour
Amakanzu adoze mu gitambaro cyizwi nka velour bakunze kwita velvet,muri iyi minsi niyo agezweho cyane cyane kuyambara mu birori bitandukanye,usanga kandi ari umwenda mwiza wiyubashye ku bantu bazi kugendana n’ibigezweho. Ikanzu ndende iri kuri taye kandi ndende,ifite amaboko maremare kandi ifunguye mu ijosi,igaragaza ibitugu byose kandi ikaba isatuye imbere kugera hejuru y’amavi.Iyi igezweho cyane ku bakobwa n’abadamu b’abasirimu. Reba ifoto: Indi kanzu nziza nayo ya velvet ni ngufi ariko (...)
-
Amakanzu magufi ya droite abera abantu banini
Abakobwa n’abadamu babyibushye bakunda kwiyambarira amakanzu magufi abarekuye, akenshi bakumva ko ariyo ababera yonyine, nyamara hari n’amakanzu magufi ari kuri taye abera abantu babyibushye. Ikanzu nziza ya droite, igaragaza ibitugu kandi ikaba ifite utuboko tugufi ariko natwo turekuye, turimo na elastique kandi ikaba igera mu mavi, iba nziza ku muntu ubyibushye. Reba ifoto: Ikanzu ya droite ngufi igera mu mavi,idafite amaboko kandi ikaba isatuye imbere mu buryo budakabije, ahagana (...)
-
Amakanzu y’ibirori abera abantu babyibushye
Bikunze kubaho ko abakobwa n’abadamu babyibushye usanga bibagora guhitamo imyenda ibababereye cyane cyane iyo bagiye kujya mu birori runaka,ariko burya hari amakanzu meza kandi abera abo bantu ku bakunda amakanzu maremare. Hari ikanzu ya gapira ifite amaboko magufi cyangwa agera mu nkokora,ifite mu ijosi hafunganye,ikaba ari ndende igera ku birenge kandi itaratse ifite n’umukandara wayo. Indi kanzu nziza ni ifite igitambaro kijya kuba nk’ijinisi(jeans) ariko cyorohereye,ikaba nayo (...)
-
Amapantaro magufi agezweho yo kujyana ku kazi
Muri iyi minsi hagezweho amapantaro magufi atagera hasi’’Pantacourt’’akaba akunze kwambarwa n’abakobwa ndetse n’abadamu bagiye mu kazi ko mu biro,kandi akaberana no kuyambaraho imyenda yo hejuru iri kuri taye,yaba ishati,agapira cyangwa agakote. Hari ipantaro yegereye uyambaye iri kuri taye ikaba igera munsi y’impfundiko,ikaba idoze mu gitambaro cya cotton kandi ikaba ari ibara rimwe,iyi iba nziza kuyambarana n’umwenda wo hejuru ukwegereye n’inkweto ndende. Dore ifoto: Indi pantaro nziza (...)
-
Udukote two kwambara ku majipo n’amakanzu ya droite
Ubusanzwe umukobwa cyangwa umudamu wambaye neza,agiye ku kazi aba yambaye imyenda imwegereye kandi biba byiza iyo ashyizeho agakoti kamwegereye. Hari agakote kagufi, gafunguye imbere kandi kadafite ikora,kadafite n’imashini cyangwa igipesu,gafite amaboko maremare,kakaba gafite utumashini duto ku mifuka yako ahagana hasi. Bene aka gakote kaba keza cyane kukambarana na doite iyariyo yose. Reba ifoto Ikanzu cyangwa ijipo ya droite kandi ushobra kuyambarana n’agakote kadafungwa,gafite (...)
-
Amoko 4 y’amapantaro agezweho yo kujyana ku kazi
Muri iki gihe cy’imbeho nyinshi ivanze n’imvura,ni byiza ko abagore n’abakobwa bajya ku kazi bagomba kwambara imyenda y’amapantaro,kandi bakaba bambaye neza baberewe, kandi bakaba bambaye neza cyane kuburyo imbeho itabangamira kuberwa. Aya mapantaro n’imyenda yo hejuru bijyanye wakwambarana, byose wabibona uhamagaye iyi nimero: +250788620915. Dore ayo mapantaro: Ipantaro ya cotton y’icupa ni nziza cyane uyambaranye n’agashati kakwegereye maze ugatebeza,ukambariraho n’inkweto ndende. (...)
-
Uko wajyanisha amakote maremare (manteaux)
Mu gihe ushaka kurimba ujyiye ku kazi kandi hakonje cyane wakwambara imyenda ukarenzaho ikote rirerire bakunze kwita manteau. Aya makote muri iyi minsi agezweho uyakeneye waduhamagara kuri iyi numero: 078862091. Dore uburyo butandukanye wajyanisha amakote maremare ya manteau: Ikanzu ngufi ukarenzaho ikote rirerire. Uba urimbye kandi wifubitse cyane cyane ku bantu badakunda amapantaro. Ni byiza ko ushyiraho urukweto rurerure rufunze amano. Dore ifoto: Ushobora kandi kwambara (...)
-
Uko wambara neza ugiye mu kazi ko mu biro
Kwambara neza ugiye mu kazi ni byiza gusa ugomba kumenya ko bitandukanye no kwambara neza ugiye mu birori cyangwa kwambara neza ugiye gutembera. Buri gahunda n’umwambaro wayo. Aya rero ni amabanga wakurikiza ngo ube warimbye kandi wambaye ibijyanye n’akazi: 1. Ba wowe. Niba ukunda amabara agaragara cyane yambare, niba ukunda inkweto ndende zambare, niba ukunda ikirungo cyo ku munwa gitukura cyane gishyireho, gusa umenye uko ujyanisha kuburyo muri rusange uba udakabije mu mabara cyangwa mu (...)
-
Amashati ya cotton yo kujyana ku kazi
Imyenda ya cotton igezweho cyane muri iyi minsi ku bakobwa n’abadamu yaba amapantaro,amajipo n’amakanzu ariko noneho n’amashati ya cotton y’amaboko maremare agezweho cyane ku bantu bakora akazi ko mu biro. Dore amwe mu mabara y’amashati ya cotton agezweho kurusha ayandi Hari ishati ya cotton y’amaboko maremare y’ibara rimwe ry’ubururu bwerurutse y’amaboko maremare,idafite umufuka n’umwe Indi shati igezweho cyane n’ifite ibara ry’icyatsi kibisi kijimye ’’ vert militaire’’ ikaba nayo ifite (...)
-
Moderi zigezweho z’amajipo maremare y’ibitenge
Nkuko bamwe mu bakunzi bacu badusabye ko twabagezaho amajipo maremare agezweho umuntu ashobora kudodesha,uyu munsi hari amajipo twaguhitiyemo nawe wadodesha niba ukunda kwambara imyenda miremire igera ku birenge. Hari ijipo ndende cyane igera ku birenge ndetse ipfuka amano itaratse ifite mu nda hameze nk’umukandara munini kuburyo iba nziza iyo uyambaye ugatebezamo umwenda wambaye hejuru kandi uwo mwenda wo hejuru ukaba ukwegereye. Indi jipo nziza nayo ni ndende igera ku birenge kandi (...)
-
Amakoti ya simili cuir yo mu mbeho
Nkuko dusanzwe tubagezaho imyenda myiza tuba tubafitiye ndetse ukaba wanayibona bitakugoye ,ubu noneho uyu munsi ushobora kugura amakoti meza ya simili cuir yo kwambara mu gihe cy’imbeho . Uyakeneye wahamagara 0784693000/0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email: agasaromagazine@gmail.com Hari agakoti gato kari kuri taye ka simili cuir,k’amaboko maremare,gafite intugu zizamuye kandi gafite agakora gato karyamye ku ijosi. Hari kandi udukoti tw’amabara atandukanye natwo twa simili cuir (...)
-
Udupira tugezweho two kwifubika ugiye ku kazi
Muri iyi minsi hari udupira tugezweho ku bakobwa n’abadamu tworoheje, twiganjemo utw’amaboko maremare,umuntu ashobora kwambara mu gihe hajeho imbeho ,ukaba wifubitse kandi unambaye umwenda mwiza ugezweho. Hari agapira k’amaboko maremare,kari kuri taye,karekare kagera ku kibuno,kakaba gateyeho ibipesu byinshi byegeranye kuva hasi kugera hejuru. Akandi gapira kaba keza kandi kambarwa n’abantu bose,ni ak’amaboko maremare gakoze nka v mu ijosi gafite udufuka tubiri hasi. Hari kandi agapira nako (...)
-
Menya amabara uzajyanisha wambaye umutuku hasi
Muri iyi minsi abakunzi bacu bakunze kutubaza ibijyanye no kujyanisha amabara mu myambarire,niyo mpamvu uyu munsi twahisemo kuvuga ku mabara ajyanishwa n’umutuku ukabona bigaragara neza,cyane cyane iyo uwambaye hasi. Dore amabara wakwambara hejuru igihe wambaye umutuku hasi Niwambara ijipo y’umutuku uzashyireho agapira cyangwa agashati k’ibara ry’umweru,uzaba wambaye neza kandi wajyanishije mu buryo busobanutse. Igihe kandi wambaye ijipo y’umutuku ubona cyane,nanone wayambarana n’agapira (...)
-
Amapantaro y’ibitenge agezweho wadodesha
Imyenda idoze mu bitenge,cyane cyane iy’abakobwa n’abadamu ntabwo ijya ipfa guhararukwa kuko uko iminsi ishira usanga hari moderi ziza zigezweho, ari nayo mpamvu tugiye kugaruka ku mapantaro adoze mu bitenge agezweho y’abakobwa n’abadamu. Kuri ubu ugiye kudodesha ipantaro mu gitenge,wadodesha ipantaro ikwegereye kandi yicupa kuburyo iba iri kuri taye kandi ifite imifuka ibiri mu mpande. Indi pantaro igezweho nayo iba ari icupa kandi iri kuri taye ariko hasi ikaba iteyeho akandi gatambaro (...)
-
Amapantaro wakwambara utwite na nyuma yo kubyara
Hari ubwo umubyeyi atwita yari asanzwe yambara ipantaro agahita yumva ko atazongera kuyambara kugeza abyaye,ariko hari amapantaro meza yabugenewe yambarwa n’umuntu utwite kandi yamara no kubyara akazakomeza kuyambara bitewe n’uburyo akoze. Hari ipantaro nziza ya mariniere ikaba ari itisi ifashe uyambaye,maze mu nda ikaba iteyeho igitambaro cy’umupira cyo kwambika inda kuburyo iyo pantaro itaba iguhambiriye mu nda ahubwo hisanzuye. Ku bantu baba basanzwe bikundira kwambara amajinisi (...)
-
Amakanzu maremare y’ibirori adafite amaboko
Muri iki gihe cy’impeshyi usanga hari ibirori byinshi byiganjemo amakwe,abantu bakambara imyenda yiyubashye irimo cyane cyane amakanzu maremare agera ku birenge,niyo mpamvu tugiye kugaruka ku makanzu agezweho maremare adafite amaboko ajyanye n’igihe. Hari ikanzu ndende igera ku birenge ikaba ifashe mu gatuza nta maboko ifite ahubwo iteyeho udushumi duto nk’utw’isengeri. Hari kandi ikanzu nayo ndende igera ku birenge idafite amaboko kandi mu gatuza hadoze mu gitambaro cya danteri. Indi ni (...)
-
Moderi z’amasarubeti zigezweho
Amasarubeti ni imyambaro itajya iva kuri mode ngo yibagirane burundu,ahubwo umuntu wese ashobora kubona isarubeti nziza akayigura akayambara atitaye ko yaba igezweho cyangwa yaraharurutswe,ariko noneho ubu hari zimwe mu zigezweho kuruta izindi ku bakobwa n’abadamu bakiri bato. Isarubeti ikoze nk’ipantaro y’icupa hasi,naho hejuru ikaba ikoze nk’isengeri nta maboko ifite kandi yegereye uyambaye ni imwe mu zigezweho cyane muri iyi minsi ku bakobwa.Ushobora kuyidodesha mu itisi ya cotton cyangwa (...)
-
Amapantaro ya High Waist agezweho
Muri iyi minsi amapantaro azwi ku zina rya high waist agezweho cyane ku bakobwa n’abadamu bazi kugendana n’ibigezweho,dore ko bene ayo apantaro usanga ari imyambaro myiza yiyubashye kandi ishyira umuntu kuri taye cyane cyane nk’umuntu ufite ibinyenyanza,iyo yatebeje high waist ntawamenya ko biriho. Kuri ubu ipantaro ya high waist y’icupa iteyeho utumashini tubiri tugufi duhagaze imbere, ni imwe mu mapantaro y’abakobwa agezweho cyane. Ku mudamu ufite ibinyenyanza nawe aberwa n’ipantaro (...)
-
Udupira tw’udutopu tw’abantu banini n’uko watubona
Muri iki gihe udupira bita udutopu,tugezweho ku bakobwa n’abadamu baba ababyibushye n’abananutse,ariko uyu munsi twabahitiyemo udutopu tw’abantu babyibushye kandi tugezweho two kwambara ku majipo no ku mapantaro. Agatopu kaba keza ku muntu ubyibushye ni akaba ari kagufi gafite n’amaboko magufi kandi yakambara kakaba kamwegereye mu nda ariko amaboko arekuye,maze akakambarara n’ijipo ngufi ya droite. Indi topu iba nziza cyane cyane iyo umuntu ayambaranye n’ipantaro,ni itopu nini irekuye (...)