Amapantaro wakwambara utwite na nyuma yo kubyara

Yanditswe: 11-08-2016

Hari ubwo umubyeyi atwita yari asanzwe yambara ipantaro agahita yumva ko atazongera kuyambara kugeza abyaye,ariko hari amapantaro meza yabugenewe yambarwa n’umuntu utwite kandi yamara no kubyara akazakomeza kuyambara bitewe n’uburyo akoze.

Hari ipantaro nziza ya mariniere ikaba ari itisi ifashe uyambaye,maze mu nda ikaba iteyeho igitambaro cy’umupira cyo kwambika inda kuburyo iyo pantaro itaba iguhambiriye mu nda ahubwo hisanzuye.

Ku bantu baba basanzwe bikundira kwambara amajinisi y’amacupa ku nda ikiri ntoya,nabo bashobora kwambara agapantaro keza k’icupa gafashe amaguru ariko hejuru naho hakaba hateyeho icyo gitambaro kidahambiriye inda.

Hari kandi ipantaro usanga ari nini idahambiriye uyambaye ahubwo ihaye amahoro umubyeyi, ikaba ifite umupando muninini kuburyo ifungirwa hejuru,maze inda ikaba ifite umutekeno nta kuyihambira.

Umubyeyi utwite kandi ashobora kwambara ipantaro ya cotton cyangwa itisi nziza itamufashe cyane,nayo iteyeho icyo gitambaro cy’umupira mu nda,kuburyo ayambarana n’agashati ka mariniere akaba yiyubashye cyane kandi yikwije.

Aya mapantaro yose ushobora kuyambara utwite ndetse na nyuma yo kubyara ukazakomeza kuyambara kuko ukuraho kiriya gice kiba giteyeho cy’umupira igahita iba ipantaro isanzwe kandi nziza.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye aya mapantaro akoze atya waduhamagara kuri iyi nimero;0788506370/0784693000 cyangwa ukatwandikira kuri email;agasaromagazine@gmail.com

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.