Amakanzu y’abana agezweho kandi aciriritse

Yanditswe: 24-03-2016

Muri iyi minsi twitegura umunsi mukuru wa pasika,hari amakanzu umubyeyi ufite umwana muto w’umukobwa ashobora kumwambika amwe muri aya makanzu meza kandi aciriritse,tugiye kugarukaho muri iyi nkuru nkuko bamwe mu bakunzi bacu badusabye.

Ukeneye amwe muri aya makanzu cyangwa n’indi myenda,wahamagara iyi nimero:0784693000 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy @gmail.com.

Hari ikanzu ya cotton itaratse,idafite amaboko ahubwo ikoze nk’isengeri kandi ifte amataji igice cyo hasi cyose.iyi yakwambarwa n’umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’itanu,ukabona yambaye neza.

Ikanzu y’utuboko tugufi cyane kandi idoze mu gitambaro cy’umupira nayo iba nziza ku umwana muto w’amezi cyangwa w’umwaka kugeza ku myaka ibiri .

Hari kandi udukanzu tw’ubudodo tumeze nk’utubohano twiza tw’abana b’impinja kugeza nibura ku myaka ibiri,wakwambika umwana kuri pasika.

Indi kanzu nziza ni iba idoze mu gitambaro cya cotton,ikaba nta maboko ifite,kandi itaratse igice cyo hasi ariko bidakabije.

Indi kanzu wakwambika umwana kuri uwo munsi ni ikanzu ya cotton ifite udufuka twinshi,ijyamo nagakandara kayo n’utuboko tugufi.

Aya niyo makanzu yabana bato aciriritse kandi agezweho,kuburyo wayambika umwana ku munsi mukuru wa pasika akaba yambaye neza cyane. Uyakeneye wahamagara iyi nimero; 0784693000 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy @gmail.com.

Nziza paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.