Udukoti tugezweho tw’amaboko agera mu nkokora

Yanditswe: 29-06-2016

Udukoti twa cotton dufite amaboko agera mu nkokora, ni imwe mu myambaro yo kujyana ku kazi igezweho y’abakobwa n’abadamu kandi udukoti nk’utu tugaragara neza cyane,haba kukambara ku ijipo cyangwa ikanzu ya droite no ku ipantaro.

Hari agakoti ka cotton k’ibara rimwe,kamanutse kuri taye kandi katari karekare kakaba gafite amaboko magufi agarukiye mu nkokora.

Akandi gakoti kaba keza kaba kajya kuba karekare kagera ku kibuno,kakaba nako gafite amaboko agera mu nkokora kandi kadafungwa.Aka gashobora kuba gafite amabara ariko ukakambarana n’umwenda w’ibara rimwe hasi,biba bigaragara neza cyane.

Hari kandi agakoti k’ibara rimwe k’amaboko nayo atari maremare, gafite imifuka ibiri mu mpande kakaba nako kadafungwa kuko nta bifungo biba biteyeho.

Agakoti kagufi,kari kuri taye k’igifungo kimwe kandi gafite amaboko magufi,nako kaba keza cyane kukambarana n’ijipo ya droite ngufi.

Utu dukoti twose tw’amaboko agarukiye mu nkokora tugezweho cyane ku bakobwa n’abadamu,bagakunda kutwambara mu gihe bagiye ku kazi kandi usanga ari imyambaro myiza yiyubashye.

Twabibutsa ko ubaye ukeneye amakoti nk’aya n’andi atandukanye wayabona uhamagaye izi nimero za telefoni ngendanwa : 0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email:agasaromagazine@gmail.com,no kuri whatsap :(+250)784693000,tukakuyobora aho wayasanga ku mafaranga ari hagati ya 20,000 Rwf na 25,000Rwf gusa.

agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.