Ibijumba na courgette bitetse mu ifuru

Hari uburyo bwiza ushoboa guteguramo ibijumba na courgette mu ifuru bikavamo ifunguro ryiza riryoshye kandi ryuzuye intungamubiri.

Dore uko wategura iryo funguro :
Ibikoresho

  • Ibijumba garama 500
  • Courgette garama 500
  • Ibitunguru 3
  • Amavuta ya elayo
  • Utubuto tw’imizabibu twumye garama 50
  • Ikiyiko cy’ikirungo cy’ifu ya cumin
  • divayi
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Shyushya ifuru igera ku bushyuhe bwa degree 180
  2. Fata imbuto z’imizabibu uzinike muri divayi
  3. Shyushya amavuta mu isafuriya ushyiremo ibitunguru, ubirekeremo iminota 15 ku muriro muke cyane
  4. Hata ibijumba na courgette
  5. Bikatemo ibisate binini
  6. Bisuke muri cya gitunguru kiri mu mavuta
  7. Ongeramo imizabibu n’ikirungo cy’ifu uvange
  8. Bishyire mu gikoresho kijya mu ifuru upfundikire
  9. Bireke mu ifuru bimaremo igihe kiri hagati y’isaha n’isaha n’igice

Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka