Inyama z’ihene zumutse

Ibikoresho:

• Inyama
• Ibitunguru na tungurusumu
• Tangawizi
• Urusenda
• Puwavuro
• Urusenda rwa piripiri
• Maggi
• Umunyu
• Karoti
• Ibirayi
• Amavuta y’inka

Uko bikorwa

  • Fata inyama uzitogose ariko uzikureho zitarashya neza
  • Tegura ibirungo byose,birimo ibitunguru,karoti,puwavuro,urusenda,maggi,tangawizi ziseye
  • Camutsa amavuta y’inka namara gushya ushiremo ibirayi.
  • Mu gihe bimaze gusa n’ibihiye ushyiremo inyama
  • Zimaze gufata irangi syiramo ibirungo uhereye kuri karoti tangawizi n’ibitunguru,ukomeze ushyiramo n’ibindi.
  • Tegereza bya birungo byose bishye neza kandi ubigaragura kugira ngo bidashirira,iyo bihiyena za nyama n’ibirayi biba bimaze gushya neza.
  • Niba ubona amavuta ari menshi ugenda uyagabanya kuko bisaba ko izo nyama ziba zumutse.
  • Iyo ubonye byamaze gushya neza urabyarura ukabitegura ku iparato kandi biryoha iyo bimaze guhora bukeya.

MURYOHERWE.