Inyama z’ihene zumutse
Ibikoresho:
• Inyama
• Ibitunguru na tungurusumu
• Tangawizi
• Urusenda
• Puwavuro
• Urusenda rwa piripiri
• Maggi
• Umunyu
• Karoti
• Ibirayi
• Amavuta y’inka
Uko bikorwa
- Fata inyama uzitogose ariko uzikureho zitarashya neza
- Tegura ibirungo byose,birimo ibitunguru,karoti,puwavuro,urusenda,maggi,tangawizi ziseye
- Camutsa amavuta y’inka namara gushya ushiremo ibirayi.
- Mu gihe bimaze gusa n’ibihiye ushyiremo inyama
- Zimaze gufata irangi syiramo ibirungo uhereye kuri karoti tangawizi n’ibitunguru,ukomeze ushyiramo n’ibindi.
- Tegereza bya birungo byose bishye neza kandi ubigaragura kugira ngo bidashirira,iyo bihiyena za nyama n’ibirayi biba bimaze gushya neza.
- Niba ubona amavuta ari menshi ugenda uyagabanya kuko bisaba ko izo nyama ziba zumutse.
- Iyo ubonye byamaze gushya neza urabyarura ukabitegura ku iparato kandi biryoha iyo bimaze guhora bukeya.
MURYOHERWE.