Igihembe kirimo inyama

Igihembe ni ifunguro ritetswe mu bishyimbo riba ryoroshye kuko biba byateswe umwanya byahiye cyane. Nubwo abenshi bamenyereye guteka igihembe cy’ibishyimbo gusa hari uburyo ushobor ano kuvangamo inyama bikarushaho kuryoha.

Dore uko bikorwa
Ibikoresho

  • Ibishyimbo byumye garama 500 cyangwa se ibibi( imitonore) 1kg
  • Inyama z’iroti garama 500 zikasemo duto
  • Inyanya 5
  • Puwaro 2
  • Poivron 1
  • Sereli agace k’umufungo
  • Igitunguru na tungursumu udusate 3
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Togosa ibishyimbo nibigera ha handi biba bitangiye kwipfunyarika ku bishishwa bayabo ubikureho
  2. Bireke bihore ubundi ubitonoreho uduhu tw’inyuma
  3. Bisubize mu mazi mesnhi ubishyire ku ziko
  4. Igihe bitangiye gushya bimazeho nk’isaha imwe ushyiremo inyama
  5. Katiramo inyanya, puwaro, tungurusmu, sereli, poivron, igitunguru na tungurusumu
  6. Shyiramo umunyu ubireke ku muriro muke cyane bimareho isaha n’igice ariko ntibikamemo amazi cyane
  7. Bimaze gushya unyuzamo ikimamayo ku buryo biba byoroshye bimeze nka potaje

Gracieuse Uwadata