Covid :19 : Abagore batwite n’abonsa baragirwa inama yo kudatoranya inkingo, bakikingiza izo basanze

Yanditswe: 20-01-2022

Covid :19 : Abagore batwite n’abonsa baragirwa inama yo kudatoramya inkingo, bakikingiza izo basanze.

Kuva mu Rwanda hatangizwa gahunda yo gukingira covid-19, abagore batwite n’abonsa, hari bamwe basubiragayo batikingije bavuga ko hari ubwoko bw’urukingo bashakaga batabonye. Ariko ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko urukingo rwiza ari uruhari.
Kuva mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2021 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagore batwite n’abonsa bajya mu cyiciro cy’ihutirwa cy’abagombaga kwikingiza COVID-19, kuko byagaragaraga ko icyorezo cyari cyagaragaye kizwi ku izina rya Delta cyibasiraga abagore batwite n’abonsa. Ariko nyamara bamwe mu bagore bavuze ko batinye kwikingiza kuko bumvaga hari urukingo bashakaga rwaba rwiza kurusha izindi.
Dr Menelas Nkeshimana, ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi mu itsinda ryo kurwanya Covid-19 mu Rwanda yagize ati « Muri iyi nkundura ya Delta abagore batwite bari mubagize ibyago cyane. Bararwaye cyane barapfa,abandi inda zivamo ariko ubushakashatsi bwari butaraboneka abantu bakiri mu guhuzagurika, bati"tubakingire cyangwa ntitubakingire"
Nubwo ibi byari byagaragaye ko iki cyiciro cyibasiwe, hari abagore bamwe batikingije, ndetse hari na bamwe n’ubu batarabyumva bavuga ko bagitegereje urukingo runaka bazikingiza nirushyirwa muzikingirwa muri rusange mu Rwanda.
Ineza Consolee umugore utwite inda ya 2 yavuze ko yagiye kwikingiza yabanje kubaza muganga umuti bari gukingira amubwira uwo ariwo, hanyuma yajya kumukingira akamubwira ko uwo bagezeho atari wawundi yamubwiye mbere Ineza agahitamo gutaha atikingije.
Mu magambo ye yagize ati” Njyewe mu makuru narinfite bari bambwiye ko urukingo rwa Pfizer arirwo rwiza rutagira ingaruka. Nyuma muganga mubajije arambwira ngo nirwo bari gutera. Ariko nyuma ku murongo ari njyewe ugezweho ambwira ko ari AstraZeneca bagezeho ndamubwira ngo ntankingire nzagaruka nyuma. »
Ineza akomeza avuga ko yaje gutaha akizikingiza nyuma inda yaragize ameze hafi 8, ko aribwo yari abonye urukingo yashakaga.
Uwitwa Maombi ufite imyaka 32 we ya yavuze ko hari umuti abenshi ku mugabane w’uburayi na Amerika bikingiza rimwe gusa, badategereje urundi rukingo.
Yagize ati « Hari urukingo hanze bafata ubanza niba nibuka neza ari Johnson& Johnson mu Rwanda bigeze kuvuga ko uhari ariko ntabwo mbona aho bawukingira. Ninywubona nzikingiza kuko wo nabyumvise ko nta ngaruka ugira ku bagore batwite n’abonsa kandi ni doze imwe gusa. »
Uwitwa Leonille nawe avuga ko hari umuti yari yagiye ashaka ko ariwo bamukingira kuko bari bamubwiye ko ariwo mwiza, nyuma awubuze afata umwanzuro wo gusenga agafata uwo abonye.
Leonille yagize ati » Njyewe hari umuti nashakaga ubwo naringiye kwikingiza inda yanjye yari igize amezi 5. Ngezeyo mbajije bambwira ko atariwo bari gukingira. Mpita niherera nsaba Imana ko yanfasha uwo uhari bawuntera ukangwa neza. Mbisoje ndagenda barawuntera kandi nta ngaruka mbi nigeze ngira kugeza ubu. »
Dr Nkeshimana, yagarutse kuri iki kibazo agaragaza ko ubundi imiti yose iba yaremejwe, bivuga ko iba yizewe. Anemeza ko urukingo rwiza ari urwo umuntu aba asanze.
Yakomeje agira ati « Kubera ko izi nkingo zituruka ahantu henshi hatandukanye ariko zose ziba zarizweho mu buryo bumwe zikemezwa. Gusa hari igihe ubona zitandukanye ku rugero bagaragaza rurindaho umuntu. Ariko kuko tutikorera izacu nkingo ntabwo waza uhitamo ngo ndashaka uru cyangwa ruriya. Mu by’ukuri nta rukingo ruruta urundi ruhari. Tuvuga ko urukingo rwiza ari urwo uhasanze. »
Dr yakomeje agaragaza ko nubwo izi nkingo zigaragaza ko zirinda ku kigero gitandukanye, ariko uko cyangana kose cyaba kiruta ubusa.
Yagize ati « Nubwo bavuga ngo urukingo rurinda ku rugero rwa 60% mpamya ko karuta 0% aho umuntu yaba ategereje urukingo runaka atazi igihe azarubonera anaramutse arubonye.Niyo mpamvu dukomeza kubwira abantu ngo urukingo rwiza ni urwo uhasanze. »
Kugeza ubu inkingo u Rwanda rumaze kwakira nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ni ubwoko bitandatu harimo : Moderna, Pfizer BioNTch, AstraZeneca, johsnon&Johnson, Sinopharm na Sputnik V.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe