Isombe zitekanye n’inyama

Ibikoresho

  • 1kg cy’isombe
  • ½ cy’Umufungo wa puwaro ntoya
  • Puwavro 1 nini
  • Amababi 5 ya sereri
  • Ibitunguru 2 by’umutuku
  • Utuce 10 twa tungurusumu
  • ¼ kg y’amavuta y’amamesa
  • Ikibiringanya 1
  • Inyama z’Imifupa ½ kg
  • Onja 2
  • Gout 2
  • Maggi y’isombe
  • ¼ kg cg ibiyiko 3 binini by’ Ifu y’ubunyobwa
  • Amazi 4l

Uko bitekwa

  • Tegura isombe soma uko isombe zitegurwa
  • Fata imifupa uyoze neza uyikatemo uduce turinganiye uzishyire mu mazi akonje nka litiro 3 ushyire ku muriro waka cyane.
  • zimaze kubira cyane shyiramo isombe wateguye
  • Nibyongera kubira cyane katiramo shyiramo ibitunguru n’ ikibiringanya, hanyuma ugapfundikira
  • hashize iminota 45 zibira cyane reba uko bimeze wongeremo amazi ashyushye nk’ibikombe bibiri, ureke byongere bibire cyane
  • Nibimara gutogota shyiramo amavuta, maggi sombe, onja na gouts, ukongera ukabireka iminota 45 ukagabanya umuriro kugirango amavuta ashye neza.
  • Niba ushyiramo ubunyobwa bushyiremo nyuma y’iyo iminota 45 ubushyire hejuru ntuhite uvanga kuko iyi uvanze birashirira, ukareka nk’iminota 20 ubunyobwa bugashya noneho ukavanga. Ushobora kugenda wongeramo amazi ashyushe make make bitewe n’uko wumva zihiye cyangwa uko uzishaka.

Ibanga  : ni byiza gutekera isombe mu isafuriya nini aho isombe ziri butogote zisanzuye
Ni byiza kubahiriza igihe ushyiraho umuriro mwinshi cyane n’igihe cyo kuwugabanya.
Bitegurane n’umuceri udakaranze cyangwa se ubugari.

Recette yatanzwe na Nina