Impamvu abagore bafite umwihariko mu guhabwa inguzanyo

Yanditswe: 07-12-2014

Nubwo mu Rwanda umubare w’abakorana n’ibigo by’imari ugenda wiyongera, hari igice kimwe cy’abantu kiganjemo abagore n’urubyiruko aho usanga bataragira umuco wo gukora n’ibigo by’imari. Ikigega BDF ku bufatanye n’izindi nzego, bashyizeho gahunda yo gufasha urubyiruko n’abagore kugera kuri servisi z’imari ku bw’impamvu zitandukanye z’umwihariko.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2010 abagore n’urubyiruko bagera kuri 70% batagerwaho n’iterambere ugereranije n’abandi.

Imibare ihari igaragaza ko inguzanyo zihabwa abagore zingana na 12% by’inguzanyo zose zitangwa kandi aribo bagira uruhare runini mu guteza imbere ibigo by’abikorera

Mu bigo by’imari iciriritse inguzanyo zihabwa abagore n 22% by’inguzanyo zose mu gihe ari 32% muri koperative zo kuzigama no kugurizanya ( SACCO)
Irindi barura ryakozwe muri 2011 ryerekana ko 26% by’imishinga ibyara inyungu iyobowe n’abagorehatarimo abakora mu buhinzi.

Urubyiruko narwo ruhura n’ikinazo cyuko benshi muri bo bakora imirimo idafashe ndetse ntibagire n’amahrwe yo kugera kuri servisi z’imari zibafasha gushora mu mishonga ibyara inyungu.

Mu guhungana n’ibi bibazo, Ministeri y’uburinganire n’ierambere ry’umuryango( Migeprof) na Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi ku bufatanye n’ikigega gitez imbere imishonga mito n’iciririte( BDF) , n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative( RCA) bashizeho gahunda izibanda ku konera ubushobozi n’amahugurwa bijyanye no gukoresha servisi z’imarihagamije gukuraho inzitizi zijyanye n’ubumenyo buke zatumaga batagera kuri izi servisi.

Ikindi kigamijwe kugerwaho ni ukoroherza abagore n’urubyiruko kuera kuri servisi z’imari. Iyi gahunda iyoborwa na BDF ikaba ishirwa mu bikorwa binyujijwe mu bigo bitandukanye bitanga inguzanyo n’ibigo bifasha kwiga no gutegura imishonga ibyara inyungu mu turere.

Iyi gahunda ikubiyemo : ingwate ku nguzanyo, inguzanyo ziciriritse, inkunga ku nguzanyo, ubufatanye mu gutangiza umushinga n’ubujyanama mu mushinga.

Kuba abagore n’urubyiruko batagera kuri servisi z’imari bituruka ahanini ku bumeny buke bafite ku micungire y’inguzanyo n’imishinga, kutagira ingwate , inyumvire y’ibigo bitanga inguzanyo no kutagira ibibashishikaza byatuma babaguriza.
.
Muri iyi gahunda imbaraga nyinshi zishorwa mu kubaka no kongera ubushobozi bw’abagore n’urubyiruko ndetse n’ubw’ibigo by’imari. Muri iyi gahunda kandi MYICT na MIGEPROF bifite gahunda yo gushishikariza ibigo by’imari guha abagore n’urubyiruko inguzanyo no kubafasha kugera kuri servisi z’imari

Byakuwe mu nyandiko : Servisi z’imari, inking yo guteza imbere abagore n’urubyiruko b’u Rwanda yateguwe na MGEPROF, MYCT,RCA na BDF

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe