Uganda : Guhinduranya abagore ngo abyare umuhungu ntacyo byatanze.

Yanditswe: 15-12-2014

Umugabo witwa Mathew Mboga Sserubidde, ucuruza ibyuma by’imodoka aravugwaho guhunduranya abagore abaziza kubyara abakobwa ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Sserubidde yasize umugore we wa mbere nyuma yo kubyarana nawe abakobwa batatu ashaka undi wa kabiri muri 2013 witwa Milly Bayiyana akaba ari umukobwa wa Sam Ssimbwa wigeze gutoza ikipe ya Police Fc yo mu Rwanda.

Sserubidde bivugwa ko yari yatandukanye n’umugore we wa mbere, Len Sserubidde kuko yabonaga nta muhungu wo kuzaraga umutungo we yabyaye.

Nyamara gushaka undi mugore ntacyo byakemuye kuko ku cyumweru gishize Milly, umugore wa kabiri wa Sserubidde nawe yibarutse umwana w’umukobwa aho yamubyariye ku bitaro bya Nsambya. Uwo mwana akaba yarujuje umubare wa kane w’abakobwa ba Sserubidde.

Mbere yuko Sserubide ashaka undi mugore umugore we wa mbere Len yamushinjaga kuba atamwitaho we n’abana be, abaziza kuba nyina atarabyaye umuhungu ari nacyo cyatumye amusiga akajya kwishakira undi mugore.

Len avuga ko Sserubidde yahatiwe na nyina, ariwe nyirabukwe wa Len,kujya gushaka undi mugore wo bazabyarana umwana w’umuhungu mu rwego rwo kudaca umuryango kugirango hazaboneke uwuzasigarana umutungo wa se.

Akenshi abagabo bahohotera abagore babo abandi bakabasiga bakajya gushaka abandi babaziza kuba babyara abana b’igitsina kimwe, nyamara akenshi usanga bashakira umuti aho utari kuko na babandi bashatse rimwe na rimwe nabo babyara abo batifuzaga dore ko igitsina gitangwa n’umugabo ntaho bihuriye n’umugore utwita akanabyara.

Source : newvision.co.ug

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe