Pakistan : Abana basaga 100 bishwe n’igitero cy’abatalibani

Yanditswe: 16-12-2014

Kuri uyu wa kabiri igitero cy’abataliban cyagabwe mu ishuri ryiganjemo abana b’abasilikare ryitwa Army Public School riherereye mu mujyi wa Peshawar, cyahitanye abana b’abanyeshuri basaga ijana abandi barakomeraka bikabije.

Nkuko byatangajwe n’umukuru wa police muri Pakistani, abanyeshuri barasiwe mu ishuri rya Army Public School, bagera ku 104 mu gihe hari inkomere zigera ku 100 netse bikaba bivugwa ko umubare w’abitaba Imana ushobora gukomeza kwiyongera kuko abakomeretse bamerewe nabi.

Ubwo ingabo za Pakistani zageragezaga gutabara abo bana b’inzirakarengane, hashize amasaha agera kuri ane abataliban bakiri mu ishuri imbere barasana n’abasilikare.

Abantu amajana n’amajana bagiye mu bitaro byajyanywemo izo nkomere kugirango babashe gutanga amaraso ku bayakenera.

Abatalibani bigambye iki gitero bavuga ko bashakaga kwibasira abana b’abasirikare biga muri iryo shuri, kugirango bumvishe ababyeyi babo agahinda babatera iyo babiciye abagore n’abandi bagize imiryango yabo.

Ministri w’intebe wa Pakistani Nawaz Sharif, yavuze ko iki gitero cyashyiize igihugu mu gahinda gakabije.

Ministri w’itumanaho muri Pakistani Mushtaq Ghani yatangarije the guardian dukesha iyi nkuru ko abenshi mu bana bapfuye ubwo yaterwaga ibimbombe by’ubwiyahuzi abandi bakaba barashwe amasasu.

Kuri ubu umuyobozi w’intara ya Islamabad ihereyeyemo ishuri ryibasiwe n’ibitero by’abatalibani yatangaje bagiye gukora icyunamo cy’iminsi itatu bazirikana izo nzirakarengane.

Mu barwanyi bari hagati ya barindwi n’umunani bari bagabye igitero kuri Public Army School, biravugwa ko batanu muri bo bahise bahasiga ubuzima.

Sources : The Guardian na the independent

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe