UK : inzoga zose zizashyirwaho ibyapa bibuza abagore batwite kuzinywa

Yanditswe: 08-01-2015

Bill Esterson, umwe mu bagize governoma y’Ubwongwreza arifuza ko inzoga zose zajya zishyirwaho ibyapa bibuza abagore batwite kunywaho kuko uko inzoga yaba ingana kose igira ingaruka ku mubyeyo utwite no kumwana atwite.

Esterson yabwiye abagize guverinoma ko abana bagera ku bihumbi 7 muri mwaka mu Bwongereza bangizwa n’inzoga ba nyina banywa batwite. Ugereranije bikaba ari umwana umwe mu bana 100.

Esterson ati : “ kwangirika k’ubwonko bw’abana bishobra no guterwa no kunywa inzoga nke uko yaba ingana kose ku mubyeyi utwite, cyane cyane mu bihe byo kumara gutwita kuko embryo ( agace ko ku bwonko) iba idafite ibiyikingira izo
nzoga”

Esterson yarongeye ati : “ abahanga mu by’ubuzima bahora babivuga ariko ugasanga abantu bamwe batabyitaho abandi ntibabimenye”

Esterson yakomeje asaba abagize guverinoma gushyiramo imbaraga bagahagarika kunywa inzoga ku babyeyi batwite kugirango barinde akaga kagera ku bana.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nubwo yabayeho impaka nyinshi hibazwa niba umugore ashobra kunywa inzoga mu gihe atwite ndetse no ku ngano y’inzoga agomba kunywa.Inama nzinza agira abagore ari uko bareka kunywa inzoga igihe batwite.

Igitecyerezo cyo kubuza abagore batwite kunywa inzoga Esterson yagikuye ku mugore Caroline nyuamyo kuva mu nama yigaga ku bibazo abagore batwite banywa inzoga batera abana babo.

Esterson avuga ko guverinoma yo mu bwongereza igomba gushyira ingufu mu kwigisha abantu ububi bw’inzoga igihe batwite ndetse bigatangirira no mu mashuri yo hasi, abana bagakura bazi ko kunywa inzoga batwite ari bibi.

Source : dailymail.co.uk

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe