Kampala : umwe mu bayobozi bakuru arakwa indishyi kubwo kubyarana n’umugore w’abandi

Yanditswe: 16-01-2015

Assistant Comissioner muri ministeri y’umutekano John Bosco Kariisa, agiye kujyanwa mu rukiko aho akurikiranyweho kuba yarabyaranye n’umugore w’umusesenguzi mu by’amategeko ndete akaba azakwa n’indishyi y’akababaro.

Umusesenguzi mu by’amategeko , Dr, Geoffrey Tumwesigye arashinja Kariisa kuba yarabyaranye n’umugore we akaba ashaka ko Kariisa amwishyura indishyi y’akabararo yamuteye ingana n’amadolari ibihumbi 350 ( miliyoni 241 zirenga z’amanyarwanda)

Tumwesigye n’umugore bashingiranwe muri 2008 ariko ubwo umugabo yavumburaga ko umugore we yamuciye inyuma akabyara hanze, yahisemo gutangira gusaba gatanya, ndetse ajyana uwahoze ari umugore we n’umugabo babyaranye mu rukiko ndetse akaba yifuza n’indishyi y’akababaro.

Mu nyandiko yujurijwe ku rukiko rw’ikirenga rwa kampala mu gashami gashinzwe umuryango, bemeje ko Kariisa yatangiye ubushuti n’umugore wa Tumwesigye kuva muri 2009. Tumwesigye ahamya ko ibipimo bya DNA byagaragaje ko Kariisa ariwe se w’umwana umugore wa Tumwesigye yabyaye.

Tumwesigye avuga ko yababajwe no kuba yaratanze amafaranga yo kwita ku mwana kandi atari uwe se bityo akaba yifuza ko bamuha indishyi y’akababaro.
Ubwo New Vision dukesha iyi nkuru yabazaga Kariisa ku by’icyo kirego, ntacyo yashatse gutangaza.

Tumwesigye avuga ko nyuma yo gusanga ko umwana yareraga atari uwe, Kariisa yamwandikiye inyandiko yo kwiyunga ariko bakabigira ibanga.
Tumwesigye yari yasabye Kariisa kuba amuhaye amadolari ibihumbi 55 kugirango atamushyira ku karubanda.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe