Ibyo kurya by’umugabo witegura kuba umubyeyi

Yanditswe: 07-02-2015

Bitewe n’uko imibereho n’imirire y’uzaba se w’abana bigira ingaruka ku mwana azabyara kuruta uko bitekerezwa, bikwiriye kwitonderwa kuva ku mezi atatu mbere yo gushaka gusama, kuko muri ayo mezi atatu ari bwo intanga ngabo ziba zujuje ibya ngombwa.

Iyo iri tegeko ryoroheje ryubahirijwe, ni bwo umujago (sperme) hamwe n’intanga biremeka neza. Maze kuremeka nabi kw’impinja zimukomokaho kukagabanuka.
Dore ibyo kurya bikwiriye uwo mugabo : karoti, epinari, choux broccoli, imyembe, imbuto zitwa abricot ; kuko ibyo byose bikungahaye kuri vitamini A.

Kandi iyo vitamini A ihujwe na vitamini C na E, zirinda intanga ngabo, kandi zikarinda imisemburo ndemano (code génétique).

Sesame, ibihaza n’inzuzi zabyo, ibihwagari, ibyo ni byo bikenewe kugira ngo intanga ngabo zikure.

Ibinyamisogwe byumye hamwe n’imboga bigira folates zikenewe mu kuremwa kw’intanga ngabo.

Indimu, icunga, pamplemousse (igisacunga), mandarine, ipera, grosseille na kiwi ; ibi bikungahaye muri vitamini C yo gukingira intanga no kongera ubushake bw’umubiri.
Umumero w’ingano, amande, avoka n’ibindi binyamakakama, birakenewe ; kuko bifite vitamini E nyinshi.

Mbere y’amezi atatu, hunga ibinyobwa bifite alcol, uhunge itabi, kuko bimenagura intanga, bigatera kuremeka nabi k’umwana. Inyama na hormones zigaburirwa amatungo amwe amwe, byagira ingaruka ku mujago(sperme) usohora intanga (spermatozoide).

Byakuwe kuri ubugorozi

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe