Uko wagira urugo rwiza mu gihe wongeye gushaka

Yanditswe: 15-02-2015

Kuba umuntu yakongera gushaka bituruka ku mpamvu zitandukanye ziba zaratumye atana n’uwo bashakanye mbere nk’urupfu, gutandukana kubera ubwumvikane buke n’ibindi. Iyo umuntu yongeye gushaka biba bitoroshye kuko haba harimo imbogamizi nyinshi zatuma atanezererwa muri urwo rugo. Gusa hari inama mwakurikiza mukagira umunzezero mu rugo igihe mwongeye gushaka.

Buri wese ajye agerageza kumva mugenzi we : Mwagombye kubanza kwemera ko mudashobora guhita mwibagirwa abo mwari mwarashakanye na bo, cyane cyane iyo mwari mumaranye imyaka myinshi. N’ikimenyimenyi, hari igihe umuntu agira atya agahamagara uwo babana mu izina ry’uwo bari barashakanye

Ntukagire ishyari ngo wumve ko uwo muri kumwe ubu adakwiriye na rimwe guhingutsa izina ry’uwo bari barashakanye :. Niba uwo mwashakanye akeneye kugira icyo avuga ku mibanire ye n’uwo bari barashakanye, jya umutega amatwi ubigiranye impuhwe kandi wishyire mu mwanya we.

Nanone kandi, ntukihutire kumva ko arimo akugereranya n’uwa mbere. Umugabo witwa Ian yaravuze ati “umugore wanjye Kaitlyn ntiyigeze yumva ko kugira icyo mvuga ku mibanire yanjye n’umugore wa mbere ari ikizira.

Ahubwo byamuhaye uburyo bwo kumenya neza.” Biranashoboka ko ibiganiro nk’ibyo byagufasha kurushaho kugirana imishyikirano myiza n’uwo muri kumwe ubu.

Jya ubaza uwo mwashakanye niba ajya ababazwa n’uko uvuga ibirebana n’uwo washatse mbere. Mushakishe igihe mwajya mwirinda kuvuga ibirebana n’uwo mwashakanye mbere.

Jya wibanda ku mico yihariye kandi myiza y’uwo muri kumwe ubu : Yego wenda hari imico adafite, cyangwa hari ibyo adashoboye umugereranyije n’uwa mbere. Ariko kandi, na we hari ibyo arusha uwa mbere. Bityo rero, ukwiriye gushimangira ubumwe ufitanye n’uwo muri kumwe ubu, ‘utamugereranyije n’undi muntu,’ ahubwo ugatekereza ku byo umukundira

Jya wihanganira incuti na bene wanyu : ubahe igihe cyo kumenyerana namwe. Iyo wongeye gushaka, ubucuti wari ufitanye n’abantu na bwo bushobora guhinduka hari igihe uwo mushakanye aba afite inshuti ndetse zikaba zarakundaga cyane uwo bari barashakanye mbere, bityo rero biba bisaba kwihanganira ibyo ushobora kumva bakugereranya n’uwa mbere

Mu gihe uri kumwe n’incuti zawe za kera, ujye uzirikana uko uwo mwashakanye yiyumva : Urugero, mu gihe murimo muganira mugatangira kuvuga ibirebana n’uwo mwari mwarashakanye mbere, ujye ugira amakenga n’ubushishozi mu byo uvuga, kugira ngo utabangamira uwo mwashakanye

Kwizera uwo muri kumwe nubwo uwa mbere yaba yaraguhemukiye : bikunze kugorana ko uwo ushatse bwa kabiri wamwizera kandi uwa mbere waramwizeye akaguhemukira. Biba byiza rero mugiye mufata umwanya wo kuganira ukamubwira ibitagenda kugirango uko muganira murusheho kwizerana. Uwashatse umuntu wahuye n’ingarane n’zizo nawe aba akwiye gukora uko ashoboye kugirango agirirwe ikizere.

Source : jw.og

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe