Abagore b’abanyafurika bakora sinema nibo batunganyije amashusho ya “Afrique au feminin”

Yanditswe: 09-03-2015

“l’Afrique au feminin” ni uruhererekane rw’ibiganiro bigaragaza ibihangano by’abagore bakora umwuga wa sinema. Mu rwego rwo gutinyura abagore bakora sinema no kubateza imbere, basanze byaba byiza amashusho y’ibyo biganiro agiye akorwa n’abagore dore ko biba ari ibiganiro mpuzamahanga.

Kuri ubu, bigaragara ko umubare w’abagore bakora uyu mwuga bakiri bake muri Afurika. Ikindi ni uko ubushobozi bwabo mu bijyanye n’amafaranga bukiri hasi. Ibi nibyo “l’Afrique au feminin” ije gukemura. Muri uyu mwaka bikaba byarabereye mu iserukiramuco rya sinema ry’i Ouagadougou rya 2015 (FESPACO 2015).

Iyi gahunda yatangijwe na Canal France International na Canal+Afrique. « L’Afrique au feminin » ni irushanwa ry’ibiganiro bica kuri televiziyo ryatangiye muri 2013 rifite insanganyamatsiko igira iti : « Réussir aujourd’hui en Afrique » mu kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo ;’ gutsinda uyu munsi muri Afrika’. Iri rushanwa rigamije kuzamura abagore n’abakobwa bakiri bato bari mu ruhando rwa sinema.

Intego z’iri rushanwa zigera kuri eshatu : gufasha abagore gutinyuka maze bakinjira mu mwuga wa sinema, kubafasha mu mishinga yabo bafite ndetse no kugira uruhare mu kuba abanyamwuga mu bijyanye n’iby’umuco gakondo.

Muri iri serukiramuco rya sinema ribera muri Ouagadougou, harimo umunyarwandakazi Jolie Claudine Murenzi . Jolie yari ari mu kanama nkemurampaka (jury) kari gashinzwe guhitamo abagomba kubona ibihembo.

Ibi biganiro byatangiye gutambuka ku ya 4 Werurwe muri Centre Culturel Français muri Fespaco ya 24 yaberaga i Ouagadougou muri Burkina Faso. Ibi bikaba bigamije guteza imbere abagore b’abanyafurika bari mu mwuga wa sinema.

Source ; Afriquefemme.com