Guhaha : Ibicuruzwa byagabanijwe ibiciro muri iyi week end

Yanditswe: 13-03-2015

Mu mpera z’icyumweru nibwo usanga abantu benshi mu mugi wa Kigali bitabira guhaha ibintu bitandukanye,bitewe nuko mu minsi isanzwe baba bahugiye mu kazi,bityo bataha bananiwe ntibabone umwanya uhagije wo guhaha.

Hari amwe mu maduka aba yahananuye ibiciro (promotion),mu buryo bwo gufata neza abakiliya(clients)babo.

Amwe mu maduka wasangamo promotion harimo :
- T2000 ya kera ; Bafite imyenda y’abana bato kuri poromosiyo,ugura umwambaro umwe(1pair) ku mafaranga 2500frw,wagura ibiri icyarimwe bakaguhera 4000frw.

- T2000 nshya ; Ushobora kuhasanga ibikinisho by’abana ku giciro cyo hasi,aho igipupe gito cyari ku mafaranga 5000frw ariko ubu kuri poromosiyo wakibona ku mafaranga 3500frw.

- KONKA Products, bagufitiye amatelefone ya konka kuri make,aho wasanganga telefone yaguraga 125.000frw wayibona ku giciro cy’amafranga 120.000frw. Kuri ubu wabasanga hafi na City Plazza.

- Ndori super market ; bagufitiye poromosiyo kuri ice cream,aho ugura imwe ku mafaranga 500frw bakakongeza indi imwe y’ubuntu . Iherereye Remera ku Kisimenti.

Aho ni hamwe wahahira muri iyi week end minsi ku biciro bihendutse , cyane cyane muri iyi minsi ya week end aho abantu benshi baba bafite umwanya wo kujya guhaha.

Linda Jambo