‘Mama wanjye niwe ntwari ya mbere ku isi’- Pasitori Rutayisire

Yanditswe: 16-03-2015

Pasitori Antoine Rutayisire avuga ko mu ntwari zose yabonye ku isi mama we ariwe ntwari ya mbere ku isi ku bw’ibyo yabakoreye bakiri bato akabarera nyuma yo gupfakara akiri muto ku myaka 25 gusa.

Mu giterane cyateguwe na AGLOW Rwanda, umuryango wa gikiristo udashingiye ku idini wigisha ibijyanye n’ingo , ubwo pastori Rutayisire Antoine yigishaga ku buryo abapfakazi bakwiye kwitwaramo, yavuze ko batagomba kwiyandarika ngo bishore mu ngeso mbi bitwaza ko bapfakaye, aboneraho no gutanga urugero rw’ukuntu mama we yitwaye neza nyuma yo gupfakara kandi yari akiri muto ibyo bikaba bituma amufata nk’intwari ye ya mbere ku isi.

Ubwo pastori Antoine yavugaga ku kibazo umunyamakuru yigeze kumubaza kijyanye n’ intwari yemera ya mbere ku isi, pasteri Antoine yavuze ko yamusubije ko ari mama we, mu gihe uwo mu nyamakuru yatekerezaga ko yari kuvuga ba Martin Luther King, Nelson Mandela, prezida Paul Kagame n’abandi.

Pasitori Antoine yagize ati ; ‘ Yeeee abo nabo ndabemera ariko iyo mama atambera intwari bari gusanga nararangije kuba imbwa, ubutwari bwabo nta nubwo nari kubumenya.’

Pastori Antoine yarongeye ati ; ‘icyo nicyo nkundira mama, yahagaze kigabo afite imyaka 25 ntiyiyandarika, ntiyajya mu bagabo ntiyashaka undi umugabo, araturera adushyira kuri discipline.

Ntiyashatse undi mugabo kandi urumva yari akiri inkumi. Imyaka 25 afite abana 4, icyo gihe yari yararongowe afite imyaka 17, ariko araturera turakura ntiyiyandarika’

Umukozi w’Imana Antoine ngo ikindi akundira mama we ngo ni uko ariwe watumye akunda ishuri nyuma yo kumuhanira imbere y’abanyeshuri yasibye ishuri.
Pastori Antoine yarongeye ati ; ‘Njya mbwira abantu nti nimujya mubona narize, ubwenge nabukuye mu nkoni ya mama. Nigeze gusiba ishuri bantuma umubyeyi, mama araza ankubitira imbere y’ishuri ariko sinongeye gusiba ishuri na rimwe.

Nigaga mu wa gatatu w’amashuri abanza ndangiza primaire ntongeye gusiba ishuri, niga secondaire ntasibye n’umunsi n’umwe, niga kaminuza ndayirangiza ntasibye ishuri kandi aribwo nari mfite uburenganzira bwo kwiga cyangwa se sinige, nkora masters mu bwongereza sinigera nsiba ishuri nkora n’indi muri Amerika sinasiba ishuri na rimwe, niga doctorat ndayirangiza ntasibye ishuri na rimwe. Ibyo byose nabikoze kubera ko mama yakubise ikibuno ubwenge bukajya mu bwonko !’

Pastori Rutayisire avuga ko kuba umupfakazi yabashaka kwihangana ntiyiyandarike nkuko umubyeyi we yabingenje bisaba kuba uri mu Mana by’ukuri.

Ibyo nibyo bituma Pastori Antoine Rutayisire afata umubyeyi we nk’intwari ikomeye ya mbere ku isi kuko asanga ukwihangana yagize gushoborwa na bake.

Gracieuse Uwadata