COMESA ifite gahunda yo guteza imbere abagore mu by’ikoranabuhanga

Yanditswe: 31-03-2015

Muri Ethiopia, hateraniye inama y’umuryango wa COMESA ihuje ingeri z’abantu benshi baturutse mu bihugu bigize uyu muryango. Iyi nama yateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe gahunda yiswe “agenda 2063.” Iyi gahunda ikaba ifite imishinga myinshi igomba gushyirwa mu bikorwa. By’umwihariko, muri iyi gahunda harimo umushinga ugenewe gufasha abagore gutera imbere mu by’ikoranabuhanga.
Mu minsi yashize, haherutse inama mpuzamahanga y’abadepite b’abagore ndetse ikaba yaragarutse cyane kuri uyu mushinga. Nanone, muri iyi nama ya COMESA ukaba waje kugarukwaho mu biganiro bikomeye cyane nk’indi ishinga iri muri gahunda ya “agenda 2063.”

By’umwihariko, uyu mushinga waje kwibutswa n’umujyanama w’umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, bwana Lazarous Kapambwe. Mu ijambo yagejeje kubari aho yagize ati : “ turifuza ko ubushobozi bw’abagore bwakwiyongera binyuze mu gushyiraho ingengo y’imari ikwiriye, gushyiraho ibigega bifasha abagore, gushaka abafatanyabikorwa barimo za banki, abikorera ndetse n’ibindi bigo by’imari. Ibi bikazakorwa hagamijwe ko ubushobozi bw’umugore buzamuka maze bukagera ku rwego rushimije.”

Uyu mushinga wagumye kuganirwaho ku buryo bwimbitse kugira ngo harebwe uburyo wanononsorwa bityo ukabasha kuzashyirwa mu bikorwa ku buryo bworoshye. Benshi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ari nako hafatwa umwanzuro kuri iyi ngingo. Hafashwe ingamba ko muri uyu mushinga hagomba kwibandwa ku mishinga iteza imbere umugore cyane cyane mu bice by’icyaro ndetse hakazashyirwa ingufu mu bijyanye n’ubuhinzi.

Tubibutse ko iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse akaba yaranajyanye na madamu we Jeanette kagame.

Starafrica.com
SHYAKA Cedric