Umukobwa wa Whitney Houston umaze amezi 3 muri koma yabashije gufungura amaso

Yanditswe: 20-04-2015

Umukobwa wa whitney Houston yakakangutse nyuma y’igihe kinini ari muri koma. Uyu mukobwa yitwa Bobby Christina akaba yaramaze amezi agera ku ari atatu yose asinziriye. Ibi byatangajwe na se umubyarara witwa Bobby Brown ubwo yaramurwajwe mu bitaro.

Bobby Christina yagiye muri koma ahagana mu mpera z’ukwezi kwa mbere. Ni nyuma y’uko bari bamusanze mu bwogero ari mu mazi menshi asa n’uwapfuye bagahita bihutira kumujyana kwa muganga. Guhera icyo gihe bamushyize mu cyuma kimufasha kuguma kubaho.

Nyuma abaganga baje gutangaza ko nta cyizere bafite yuko uyu mukobwa azabaho. Aha baje kubwira ise umubyara ko na kino cyuma kimufasha bakimukuraho bakamureka akipfira. Gusa, uyu mubyeyi ntiyaje kubyemera dore ko yabyamaganiye kure cyane.

Nanone, umuhungu wakundanaga na Bobby Christina ntiyari yemerewe kumusura kubera ko bakekaga ko yaba ariwe wamugiriye nabi. Ibi byaje gutera amakimbirane hagati y’uyu muhungu na se wa Bobby Christina, Bobby Brown. Kenshi, uyu muhungu yagiye ahakana ibimuvvugwaho ndetse akomeza no gusaba gusura uyu mukunzi we ariko ntibyakunda.

Nubwo Bobby Christina yabashije gukanguka ntabwo arava muri koma ku buryo yareba umuntu akamumenya cyangwa se ngo abe yamuvugisha.

Kuri ubu, hari icyizere ko uyu mukobwa yaba yongeye kugaruka ibuntu dore ko nta cyizere bari bagifite ko azakanguka. Ni nyuma y’ubutumwa bwagiye butambutswa hirya no hino kuri internet buvuga ko yakangutse. Ibi bikaba byatangajwe na se ndetse nyirasenge ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Yahoo.com
SHYAKA Cedric